Mu
gihe impano nyinshi z'abakiri bato zikunze kuvumburwa ariko ntizibone uburyo
bwo gukomeza gutera imbere, umushinga wa Harmony Africa Foundation wiyemeje
gutanga urubuga ku rubyiruko rufite impano mu byiciro bitandukanye.
Ni
gahunda irimo kuzenguruka uturere tw'u Rwanda, aho urubyiruko ruhabwa amahirwe
yo kugaragaza ibyo rushoboye, mbere y'uko abazaba bahize abandi batoranywa
bagakomeza mu byiciro bikurikiraho.
Mu
Karere ka Rutsiro n’utundi turere, aka kazi kakozwe n'akanama nkemurampaka
karimo umuhanzi Naason, umuraperi Diplomate, Luckman Nzeyimana, Makanika,
Soloba ndetse n'umubyinnyi Titi Brown.
Naason
avuga ko icy'ingenzi kuri bo atari ugushaka gusa umuntu ushobora kuririmba
cyangwa kubyina neza, ahubwo ari ugushaka impano ishobora kubakwa, igahabwa
ubuyobozi n'amahirwe yo kugera kure.
Yabwiye
InyaRwanda ati: "Ni irushanwa rigamije gushakisha impano mu rubyiruko.
Umwaka ushize nibwo Harmony Africa Foundation yabonye uburenganzira bwo
gutegura iri rushanwa. Tugamije guteza imbere, kandi impano nzima nyine."
Nubwo
umuziki uri mu bice by'ingenzi by'iri rushanwa, Harmony Africa ntiyagarukiye ku
rubyiruko rufite impano yo kuririmba.
Abanyempano
mu kumurika imideli, kubyina ndetse no gukina ikinamico, na bo bari mu bahabwa
amahirwe yo kugaragaza ibyo bashoboye.
Ibi
bituma iri rushanwa ritaba urubuga rw'abifuza kuba abaririmbyi gusa, ahubwo
rikaba ahantu hashobora kuvumbukira impano zinyuranye z'urubyiruko.
Ariko
kuri Naason, hari ikindi kirenze impano ubwazo.
Avuga
ko bashaka impano ziri mu rubyiruko rufite ubuzima bwiza kandi rushobora
gukoresha ubushobozi rufite mu buryo bwubaka ejo hazaza.
Ati:
"Kuko turashaka impano iri mu mubiri mwiza, urumva harimo no kubakangurira
kwirinda ibiyobyabwenge. Yego, dushaka impano ariko harimo no kuziteza
imbere."
Ni
ukuvuga ko ku ruhande rumwe hari ugushakisha umuhanzi, umubyinnyi cyangwa
umukinnyi w'ikinamico ufite impano, ariko ku rundi ruhande hakaba no kumufasha
kumva ko impano ye igomba kujyana no kugira ubuzima bwiza ndetse n'imyitwarire
myiza.
Naason
yatangaje ko tariki ya 29 Kanama 2026, bazaba bari mu Karere ka Rutsiro, aho
hazabera igitaramo cyagutse kizitabirwa n'abahanzi barimo Social Mula, Logan
Joe, Kenny Edwin na Fireman.
Ni
igitaramo kizaba no mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by'iri rushanwa, mu gihe
abazaryitabira bazaba bakomeje kugaragaza impano zabo.
Nyuma
ya Rutsiro, gahunda izakomereza mu tundi turere, aho tariki ya 5 Nzeri 2026
bazaba bari i Musanze mu bikorwa by'amajonjora.
Naason
avuga ko urugendo ruzasorezwa i Kigali, ari naho hazabera icyiciro cya nyuma
cy'iri rushanwa.
Muri
buri karere, gahunda ni ugutoranya abanyempano bari hagati ya 10 na 15, mbere
y'uko abazaba bahize abandi mu turere dutandukanye bahurizwa ku rwego
rw'Igihugu.
Ku
rwego rw'Igihugu, hazatoranywa abanyempano 10. Ati: "Ni abantu 10
tuzahitamo ku rwego rw'Igihugu, kandi noneho turashaka ko bizaba ari
ngarukamwaka."
Kimwe
mu bintu by'ingenzi bitandukanya iyi gahunda n'amarushanwa menshi yo gushaka
impano ni uko, nk'uko Naason abivuga, gutsinda bitazaba iherezo ry'urugendo. Ahubwo
ni ho ruzaba rutangiye.
Abazatsinda
bazahuzwa n'abafatanyabikorwa bazabafasha gushyira mu bikorwa no guteza imbere
impano zabo.
Ku
bahanzi, ubufasha bushobora kujyana no kubakorera indirimbo, haba mu buryo bw'amajwi
cyangwa amashusho, kugira ngo impano yabo itarangirira mu cyumba cy'amajonjora.
Ibi
ni ingenzi cyane kuko amateka y'abahanzi benshi agaragaza ko kuvumbura impano
ari intambwe ya mbere, ariko kuyubaka, kuyishyira ku isoko no kuyihuza
n'abafite ubushobozi bwo kuyiteza imbere bikaba ari byo bigora benshi.
Uretse
ubufasha mu guteza imbere impano, Harmony Africa ifite n'umugambi wo gufasha
abazaba bahize abandi mu bijyanye n'uburezi.
Naason
avuga ko abanyempano 10 bazatsinda ku rwego rw'Igihugu bazishyurirwa amashuri. Ati:
"Nk'abantu 10 bazatsinda, tuzahita tubishyurira amashuri. Ni yo mpamvu
dufitanye imikoranire n'uturere, kugira ngo tuzabe twiteguye gukora igishoboka
cyose [...]"
Ni
gahunda ihuza impano n'uburezi, ku buryo umwana ushobora kuba afite impano
idasanzwe atagomba guhitamo hagati yo kuyikurikirana no gukomeza amashuri.
Kuri iyi gahunda, impano ishobora kuba urugi rwo kubona andi mahirwe mu buzima, ariko uburezi na bwo bugakomeza kuba inkingi y'ingenzi.

Naason yatangaje ko bari gushakisha abanyempano 10 mu gihugu hose bazafashwa gushyira mu bikorwa impano zabo no kuzigaragaza

Naason ari mu Kanama Nkemurampaka kari kwifashishwa muri iki gihe mu guhitamo abanyempano hirya no hino mu gihugu

Abahanzi
barimo Fireman na Social Mula bazataramira mu Karere ka Rutsiro ku wa 29 Kanama
2026, ubwo hazaba hashakishwa impano muri aka Karere
