Abigishwa ba Yesu, bajyendanye nawe igihe kitari gito, babonye byinshi mu murimo we, bamubonye abwiriza ubutumwa bwiza, bamubonye akiza abantu indwara zose, bamubonye atubura imigati n'imitsima bamubonye azura abapfuye ariko muri ibyo byose nta nakimwe bamusabye usibye kubigisha gusenga. kubera ko gusenga ni ko gukingura ijuru, kukamanura imbaraga z'imirimo y'ibitangaza n'ibimenyetso.
Bene data gusenga ni ukuvugana n'Imana, mu gihe kubwiriza cyangwa se kwigisha ari ukuvugana n'abantu ni ngombwa rero ko dufata umwanya wacu tukawuha Imana kurusha abantu cyangwa se ibintu.
Ni uko Yesu arababwira ati musenge mutya muti: “Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nkuko biba mu ijuru.
Uduhe none ibyo kurya byacu by'uyu munsi, uduharire imyenda yacu, nkuko natwe twahariye abarimo imyenda yacu ntuduhane mu bitwoshya ahubwo udukize umubi, kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe. none n'iteka ryose. Amen Matayo 6:9.
Hana yarasenze ari ingumba ariko Imana imuha urubyaro, daniel mu rwobo rw'intare yarasenze ariko Imana ifunga iminwa y'intare, seduraka na meshake na abedenego barasenze mu muriro ntiwabatwika
Amahoro y'Imana abane namwe!!
Evangelist Shema Prince.