Ni ugusigasira umuco nyarwanda - Rugaba watangije ‘Inkera y’Abahizi’

Imyidagaduro - 14/09/2026 10:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni ugusigasira umuco nyarwanda - Rugaba watangije ‘Inkera y’Abahizi’

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Rugaba muri Cinema nyarwanda, yatangiye urugendo rwo gutegura igitaramo ngarukakwezi yise ‘Inkera y’Abahizi’, agamije guhuriza hamwe Abanyarwanda mu gutarama no gusigasira umuco gakondo.

Rugaba avuga ko iki gikorwa atagitekereza nk’igitaramo cyo kwidagadura gusa, ahubwo ashaka ko kiba umwanya Abanyarwanda bahuriramo, bagasabana, bagatarama kandi bakongera kwegera umuco wabo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Rugaba yasobanuye ko igitekerezo cya ‘Inkera y’Abahizi’ cyaturutse ku cyifuzo cyo kongera gukundisha abantu uburyo bwo gutarama bwa Kinyarwanda, by’umwihariko mu gihe imico y’ibihugu bitandukanye igenda igira uruhare runini mu mibereho y’urubyiruko.

Ati: “Icyo tugamije ni ugutarama. Ni ugusigasira umuco gakondo kugira ngo umuco utazacika. Ni ugukangurira abantu gutarama byacu bya Kinyarwanda kuko ari byiza.”

Avuga ko ‘Inkera y’Abahizi’ izaba ahantu abantu b’ingeri zitandukanye bashobora kuza bagasabana, yaba urubyiruko, ababyeyi ndetse n’imiryango muri rusange. Ati: “Biriya bitaramo byacu hariya tuba turi umuntu yahazana umuryango, rero ni ahantu heza habereye gutarama.”

Ashaka ko ‘Inkera y’Abahizi’ iba kenshi mu kwezi

Rugaba afite gahunda yo gukomeza kwagura iki gikorwa ku buryo kitaba igitaramo kiba rimwe na rimwe, ahubwo kikagira gahunda ihoraho.

Avuga ko bitewe n’ubushobozi, bifuza ko ‘Inkera y’Abahizi’ yazajya iba kabiri cyangwa gatatu mu kwezi, kugira ngo abantu babone umwanya uhagije wo guhura no gususuruka.

Ati: “Turashaka ko iki gitaramo kizajya kiba kabiri cyangwa se gatatu mu kwezi bitewe n’ubushobozi. Ni inkera nateguye ngamije guteza imbere umuco nyarwanda. Abantu bazajye baza dutarame, aho twatewe inkunga na Kigali Universe.”

Kuri Rugaba, gutarama ni kimwe mu bice bigize ubuzima bw’Abanyarwanda byakwiye gukomeza kubaho, kuko bidahuza abantu gusa, ahubwo binabafasha kumenya no gukomeza guha agaciro umurage w’umuco wabo.

Si ugutarama gusa, harimo no kwigisha

Mu cyerekezo cy’igihe kirambye, Rugaba avuga ko ‘Inkera y’Abahizi’ ishaka kurenga ku myidagaduro isanzwe, ikaba ahantu abantu bashobora no gukura ubumenyi bubafasha mu buzima bwa buri munsi.

Avuga ko bateganya kujya batumira abantu bafite ubunararibonye ndetse n’inzego zitandukanye, bakaganiriza abitabiriye ibitaramo ku mateka y’u Rwanda, inshingano za buri Munyarwanda ndetse n’ibindi bibazo bireba cyane cyane urubyiruko.

Ati: “Dutekereza ko tuzajya dutumira abantu bafite ubunararibonye. Dushobora gutumira nka Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, baba bafite ubutumwa bwinshi bashaka kugeza ku rubyiruko.”

Yavuze kandi ko bashobora gutumira Polisi y’u Rwanda, ababyeyi bakuze mu miryango ndetse n’izindi nzego, kugira ngo buri wese agire icyo yunguka muri ibyo bitaramo.

Ati: “Ushobora gutumira Polisi y’Igihugu, watumira ababyeyi bakuze mu miryango ku buryo bigisha abakiri bato uko inzoga zubukwa, watumira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] bakatwigisha uburyo umuntu ashobora gukoresha imbuga nkoranyambaga.”

Rugaba asanga ibyo byatuma umuntu atava muri ‘Inkera y’Abahizi’ afite gusa urwibutso rwo kwishimisha, ahubwo akataha hari n’inyigisho cyangwa ubutumwa bushobora kugira icyo buhindura ku buzima bwe. Yagize ati: “Mbese ntibibe gutarama gusa ngo umuntu atahe, ahubwo abantu bagatahana inyigisho.”

Ashaka ko ‘Inkera y’Abahizi’ iba iy’Abanyarwanda bose

Rugaba avuga ko igitekerezo cye gishingiye ku buryo ibitaramo bishobora guhuza imyidagaduro n’ubutumwa bufitiye akamaro abantu, nk’uko bikorwa mu bindi bikorwa by’imyidagaduro bigerageza gutanga ubutumwa mu buryo bworoheye ababikurikira.

Ati: “Nk’uko muri Gen-Z Comedy bikorwa, abantu bagaseka ariko bagatahana n’inyigisho, natwe rero mu ‘Inkera y’Abahizi’ ntawe uhejwe.”

Ibi bigaragaza ko Rugaba adashaka ko iki gitaramo kiba icy’abakunda umuco gakondo gusa, ahubwo ashaka ko kiba urubuga ruhuza abantu b’ingeri zitandukanye, bakagira aho bahurira mu myidagaduro, umuco, ibiganiro n’ubumenyi.

Kuri we, gusigasira umuco ntibisobanuye kuwusigasira mu magambo gusa, ahubwo bisaba kuwushyira mu bikorwa no guha abantu amahirwe yo kuwubamo, kuwumenya no kuwukundisha abakiri bato.

‘Inkera y’Abahizi’ rero Rugaba ayitezeho kuba igikorwa gikomeza kubaka umuco wo gutarama kwa Kinyarwanda, ariko kandi kikaba umwanya wo gusabana, kwigira hamwe no gusangira ubutumwa bugirira akamaro Abanyarwanda.

Igitaramo "Inkera y'Abahizi" kizajya kibera muri Kigali Universe. Igitaramo kibimburira ibindi cyabaye tariki ya 9 Nzeri 2026.

Rugaba wamamaye muri Cinema yatangije ‘Inkera y’Abahizi’, igitaramo ngarukakwezi agamije gukoresha mu gusigasira umuco gakondo no gukundisha Abanyarwanda gutarama kwa Kinyarwanda


Rugaba yavuze ko ‘Inkera y’Abahizi’ izajya iba kabiri cyangwa gatatu mu kwezi, igahuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye mu gutarama, gusabana no gususuruka

Umuhanzikazi Audia Intore ari mu baririmbye mu gitaramo 'Inkera y'Abahizi' gihuza abantu b'ingeri zinyuranye

Umuhanzikazi mu njyana gakondo, Diane Ingabire umenyerewe cyane mu bukwe n'ibirori yataramiye abitabiriye iki gitaramo

Umuhanzi mu njyana gakondo, Mpano Layan ari mu baririmbye mu itangwa ry'iki gitaramo cyiswe "Inkera y'Abahizi"

Umuhanzikazi Munganyinka Alouette yasusurukije amagana y'abantu muri iki gitaramo kigamije gukundisha abantu umuco nyarwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...