Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona izaba yagiye kwa Manchester City iyikurikiye, aha hagomba kuzaboneka kajorite uko byagenda kose.
Iyi kipe iheruka kwegukana igikombe muri 2004 ubwo ndavuga Arsenal, iramutse itsinze yaguma ku mwanya wa mbere ndetse igashyiramo n'ikinyuranyo cy'amanota 8, ubundi ibintu bigahita bijya mu biganza byayo.
Manchester City yo niramuka itsinze uyu mukino umwuka wo gutsinda ku basore ba Pep Guardiola uzahita wikuba. Usibye kuba abakinnyi batekereza guterura igikombe cya 5 mu myaka 6 ishize ndetse banatekereza kuba bakora amateka bakegukana ibikombe 3 icyarimwe.
Kunganya uyu mukino byo byaba n'ubundi bishyira mu byago Arsenal cyane kuko waba ubaye umukino wa 4 banganyije nta ntsinzi babona. Ibyo byaba bishyira Manchester City mu bushorishori cyane mbere yuko barangiza shampiyona taliki 28 z'ukwezi kwa Gicurasi.
Manchester City igiye kujyana icyizere muri uyu mukino kiri hejuru nyuma yuko batsindiye Arsenal iwabo mu mukino ubanza. Icyo gihe hari mu kwezi kwa Gashyantare babanyabika ibitego 3-1, byatsinzwe na Kevin De Bruyne, Jack Grealish ndetse na Erling Haaland.
Ikipe ya Arsenal irasabwa gukoresha imbaraga z'umurengera kuri Manchester City imaze gutsinda imikino 17 mu mikino 19 bamaze gukinira ku kibuga cyabo Etihad stadium muri uyu mwaka w'imikino.
Amateka ntabwo avuga neza Arsenal. Iyi kipe y'abanyamujyi imikino 6 yose iheruka kwakira ikina na Arsenal, yarayitsinze, uteranyije ibitego byose bayitsinze ni 17-3. Mu 2015 ni bwo Arsenal iheruka gutsindira Manchester City iwayo.
Imikino yose 11 Arsenal yahuyemo na Manchester City yarayitakaje, mu mateka iyi niyo kipe imaze gutsinda Arsenal imikino myinshi kandi yikurikiranya. Muri iyi mikino yose bashoboye kwinjiza ibitego 3 gusa. Kuva Mikel Arteta yagera muri Arsenal ntabwo aratsinda Pep Guardiola.
Imibare ya Bukayo Saka witezweho ibitangaza muri uyu mukino
Uko aya makipe ahagaze kugeza ubu
Ikipe ya Manchester City ifite imibare iri hejuru cyane, imaze gutsinda imikino 11 mu mikino yabo 12 iheruka mu marushanwa yose.
Umukino umwe batatsinze muri iyi mikino iheruka ni uwo banganyije na Bayern Munich 1-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 muri Champions League, n'ubundi byarangiye bakomeje muri 1/2 ku kinyuranyo cy'ibitego 4-1 kuko umukino ubanza bari batsinze ibitego 3-0.
Baheruka gutsindwa mu kwezi kwa Gashyantare muri uyu mwaka ubwo bakubitwaga na Tottenham 1-0, niwo mukino wonyine batsinzwe mu mikino 20 baheruka gukina. Umukino Manchester City iheruka gukina ni uwo banyagiyemo Sheffield United bagahita bajya ku mukino wa nyuma wa FA Cup.
Ku rundi ruhande, Arsenal yo imaze iminsi abakunzi bayo batishimye cyane kubera kunganya imikino, aho banganyije na Liverpool 2-2, West Ham 2-2 ndetse kandi banganyije na Southampton baturutse inyuma bishyura 3-3.
Ibi byaje nyuma yuko bari bamaze gutsinda Fulham 3-0, Crystal Palace 4-1, ndetse na Leeds United 4-1 muri Premier League. Muri Europa League ho bari basezerewe na Sporting.
Uko byifashe ku bijyanye n'imvune mu makipe yombi
Ikipe ya Arsenal izaba idafite myugariro wayo William Saliba, uyu mukinnyi yavunitse ubwo bakinaga na Sporting muri Europa League ku mukino wo kwishyura.
Byari byitezwe ko kuri uyu mukino aza kuba yagarutse, ariko byarangiye byemejwe ko atari yakira neza ndetse ashobora no kurangiza uyu mwaka w'imikino atagarutse mu kibuga.
Takehiro Tomiyasu na Mohamed Elneny nabo ntabwo bahari kubera imvune ariko ejo Granit Xhaka azaba yagarutse nyuma y'uko asibye umukino wa Southampton kubera ikibazo cy'uburwayi.
Manchester City yo izaba idafite myugariro wayo Nathan Ake ufite ikibazo ikibazo cy'imvune. De Bruyne, Ederson, Ruben Dias, Rodri na John Stones bo bazaba bagarutse nyuma yuko basibye umukino uheruka wa Sheffield United.

Manchester City ntiheruka gutsindwa
Ni uwuhe mukinnyi wo kwitega muri uyu mukino?
Umukinnyi wa mbere wo kwitega ni Erling Haaland. Kugeza ubu amaze gukina imikino 38, yatsinze ibitego 32 mu mikino ya Premier League gusa ndetse ni nawe uyoboye ba rutahizamu mu Bwongereza. Kuri uyu mukino azaba ari hejuru cyane.
Undi mukinnyi wo kwitega ni Kevin De Bruyne. Amaze gutsinda ibitego 6 ndetse yanatanze imipira 3 ivamo ibitego bakina na Arsenal gusa. Kuri uyu mukino ashobora kongera guhuza na Haaland cyane kugira ngo batside ku buryo bworoshye.
Kugeza ubu amaso yose y'abafana ba Arsenal ari kuri Rob Holding bategereje kureba uko azaba afata Haaland. Mu mukino Arsenal yakinnyemo na Man City muri FA Cup mu ntangiriro z'uyu mwaka, uyu myugariro wa Arsenal yari yafashe Haaland neza ava mu kibuga nta gitego atsinze.
Uko imibare ya Haaland ihagaze mbere y'uyu mukino
Undi mukinnyi wo kwitega muri uyu mukino ni Bukayo Saka. Niwe uheruka gutsindira Arsenal ibitego 2 biheruka bakina na Manchester City. Kuba myugariro wa Manchester City witwa Nathan Ake adahari bishobora gutuma Bukayo Saka akora amateka agatsindira igitego kwa Manchester City.
Aha yahita akuraho agahigo gafitwe na Walcott ko gutsindira Manchester City mu rugo ndetse no ku kibuga cya Arsenal mu mwaka umwe w'imikino.
Uyu mukino uzaba ku munsi w'ejo saa tatu z'ijoro ubere kuri Etihad Stadium. InyaRwanda.com yifurije amahirwe masa ku bafana b'amakipe yombi.

Abakinnyi 11 ba City biteganyijwe ko bazabanza mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Arsenal biteganyijwe ko bazabanza mu kibuga
