Ni
indirimbo bombi bakoranye, ariko batari bwahure bayiririmbana ku rubyiniro. Ibi
byabaye mu gitaramo cy’amateka cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 2 Kanama 2025
muri BK Arena, cyasozaga iserukiramuco rya Giants of Africa ryabereye mu
Rwanda.
MC
Tino ni umwe mu banyuze imbaga y’abantu ibihumbi bari bateraniye muri iyi
nyubako y’imyidagaduro n’imikino. Yaje ku rubyiniro yitabye ubutumire bwa The
Ben, banahurira kuri iyi ndirimbo yasohotse kuri album ‘Plenty Love’.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, MC Tino yagize ati “Nagiye nkorana na The Ben
mu bitaramo bitandukanye, ariko kuri Giants of Africa byari akarusho.
Twaririmbye indirimbo Plenty yitiriye Album ye, kandi ni njye wayitangiye.
Byansabye imbaraga nyinshi kugira ngo nyure abari bakurikiye igitaramo.”
MC
Tino yavuze ko ari The Ben ubwe wamuhamagaye amusaba kuzamubera umushyitsi
wihariye muri iki gitaramo, amusaba kuzaboneka ku wa Gatandatu, undi
ntiyazuyaza, arabyemera.
Aravuga
ati “Yarambwiye ati ‘ku wa Gatandatu uzaba uhari? Ndashaka ko tuzakorana.’
Naramubwiye nti nta kindi kazi mfite, biranshimisha cyane. Urumva ni ibintu
yari yateguye neza, kuko yateguye uko indirimbo ze zizakurikirana, uhereye kuri
Habibi.”
MC
Tino yavuze ko ahagarara kuri ‘stage’ imwe n’abahanzi bakomeye bo ku rwego
mpuzamahanga nka Kizz Daniel, Timaya na Ayra Starr, byasabaga inzira ndende,
ariko The Ben yamweretse icyizere gikomeye nk’inshuti ye n’umunyamwuga.
Ati
“The Ben ni inshuti yanjye, n’ubwo tudahura kenshi. Imyiteguro yagenze neza,
kandi nyuma yo kuva ku rubyiniro abantu benshi banshimiye uko nitwaye. Giants
of Africa ni igikorwa gikomeye, ntabwo buri wese aba afite amahirwe yo
kuhataramira.”
Yashimangiye
ko ari igikorwa agiye kuzakomeza gufata nk’igisobanuro cy’urugendo rwe
nk’umuhanzi n’umunyabigwi mu myidagaduro y’u Rwanda.
Ati
“Bari bankumbuye, iyo mbonetse kuri ‘stage’ abantu barishima cyane. Sinari
natangajwe ku rutonde rw’abaririmba, niyo mpamvu benshi batunguwe. Nanjye
naratunguwe kuko ni agaciro gakomeye. Giants of Africa si igitaramo cy’akarere,
ni icy’isi.”
MC
Tino yavuze ko uretse kuba inshuti ye, The Ben ari umwe mu bahanzi bafite
igikundiro gihambaye mu Rwanda no mu mahanga, kandi ko ari we ufite idarapo
ry’umuziki w’u Rwanda.
Ati
“The Ben ntabwo asanzwe. Afite igikundiro gituruka ku Mana, ni wa muntu ukundwa
n’ingeri z’abantu bose. Yarenze urwego rw’igihugu. N’iyo ugereranyije n’abandi
bahanzi, ntawamugereranya nabo. Niwe muntu uhagarariye u Rwanda neza.”
Yavuze
ko ubucuti bwabo bwatangiye kuva mu 2008, ubwo bombi bari bagitangira urugendo
rwabo mu muziki. The Ben yinjiye mu muziki ari nako Tino yatangira kumva ko
ashobora kugera kure muri uyu mwuga.
Yashimye
kandi ko mu gihe yari amaze kwinjira mu itangazamakuru, yagiye ashyira imbere
ibihangano bya The Ben, abimenyekanisha mu bitangazamakuru, ku maradiyo no mu
birori binyuranye.
Ati
“Nashoboye kumushyigikira mu buryo bushoboka bwose. N’umusanzu nishimira kuba
naratanze. Kandi iyo bigeze nko ku wa Gatandatu, akakwiyambaza, ukamubera
igisubizo, uba wumva waragize uruhare mu rugendo rw’undi muhanzi.”
MC
Tino yasohotse muri Giants of Africa nk’umwe mu bitwaye neza. Guhurira ku
rubyiniro na The Ben, baririmbana indirimbo Plenty, byamubereye igikorwa
cy’amateka. N’ubwo amaze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro, avuga ko iki
gitaramo kizahora kiri mu byamugize.
MC
Tino na The Ben nyuma yo guhurira ku rubyiniro rwa Giants of Africa, aho
baririmbanye bwa mbere indirimbo 'Plenty' yitiriye Album ya The Ben
MC
Tino ari kumwe na Miss Ingabire Grace, umwe mu bafashije The Ben ku rubyiniro
ubwo yaririmbaga indirimbo 'Habibi' mu gitaramo cya Giants of Africa
MC
Tino ari kumwe na Ayra Starr nyuma y’igitaramo cya Giants of Africa
The
Ben yinjiye ku rubyiniro rwa Giants of Africa ashyigikiwe n’urusaku rw’abamukunda
rwuzuye BK Arena
Yitangiye
abafana be atangirana indirimbo ‘Habibi’ — The Ben yerekanye impamvu ari
inkingi ya muzika nyarwanda
The
Ben yanyuze imitima ya benshi muri Giants of Africa, abitsa ijwi rye mu mateka
y’iri serukiramuco
The
Ben yagaragaye nk’umugabo w’imbaraga, asusurutsa imbaga y’urubyiruko rwari
rwitabiriye Giants of Africa
Ari kumwe n’itsinda rimushyigikira, The Ben yaririmbye indirimbo ze zikunzwe zirimo ‘Habibi’ na ‘Plenty’, agaragaza icyizere mu muziki we
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'PLENTY' THE BEN YAKORANYE NA MC TINO