Ni shisha ije mu bundi buryo –ACP Boniface Rutikanga yaburiye abanywa itabi rya ‘Vape’

Imyidagaduro - 13/08/2026 3:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni shisha ije mu bundi buryo –ACP Boniface Rutikanga yaburiye abanywa itabi rya ‘Vape’

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko inzego z’umutekano zatangiye ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’itabi rya ‘Vape’ na E-cigarettes, avuga ko rizwiho gutera ububata nubwo ritandukanye n’itabi risanzwe mu buryo rikoreshwamo.


Igihe inzego z’u Rwanda zimaze iminsi zishyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge, ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, hari ikindi kibazo cyatangiye kugarukwaho cyane: ikoreshwa ry’itabi rya Vape cyangwa E-cigarettes.

Ni ibikoresho bimaze kumenyerwa cyane cyane mu rubyiruko, kuko bishobora kugira isura ntoya kandi yoroshye gutwara, ndetse bimwe bikaba bisa n’ikaramu, Flash disk cyangwa ibindi bikoresho umuntu ashobora gutwara atabanje kubitekerezaho nk’itabi.

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko inzego zitandukanye zatangiye ubukangurambaga bugamije gukumira ikoreshwa ry’ibi bikoresho, mbere y’uko hafatwa izindi ngamba zikomeye.

Ibi yabivuze mu gihe Polisi yari imaze kugaragaza abantu 18 bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite no kuba icyitso mu guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Muri aba 18 harimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), Prof. Emile Bienvenu.

Vape, izwi kandi nka E-cigarette, ni igikoresho gikoresha umuriro wa batiri kugira ngo gishyushye umuti wihariye witwa e-liquid cyangwa vape liquid, kigakora umwuka umeze nk’umwotsi witwa aerosol, ari wo ukoresha ahumeka.

Ibi bitandukanye n’itabi risanzwe, kuko itabi risanzwe ritwikwa rigatanga umwotsi, mu gihe E-cigarette yo ishyushya umuti.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima, WHO, uvuga ko ayo mazi ashobora kuba arimo nicotine, ndetse akaba ashobora kuba arimo ibindi byongerwa, uburyohe n’imiti ishobora kugira ingaruka ku buzima.

Ni na yo mpamvu abantu bamwe bayita Vape, abandi bakayita E-cigarette, Vape pen, cyangwa andi mazina bitewe n’ubwoko bw’igikoresho.

Kuki ACP Boniface ayigereranya na shisha?

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umunyamakuru wa InyaRwanda.com yamubajije aho inzego z’u Rwanda zigeze mu guhangana n’izamuka ry’umubare w’abakoresha Vape.

ACP Boniface yasobanuye ko ubukangurambaga ari bwo bwatangijwe mbere yo kugera ku rwego rwo gufata no guhana abakoresha cyangwa ababikwirakwiza.

Yagize ati: “Ni kimwe mu biyobyabwenge n’ubwo wenda kiri mu cyiciro kitari hejuru cyane. Birashoboka ko ubukangurambaga butagize imbaraga ariko twabutangiye nabwo aho kugirango dutangire gufata dufunga, duhana, dutangire kwigisha.”

Yakomeje avuga ko inzego zishishikariza aho abantu bahurira kugira uruhare mu gukumira ikoreshwa ryabyo. Ati: “Dukangurira n’aho abantu bahurira ko umuntu wese ukinjiranye bamubwira ko abisiga ahabugenewe, kuko ntibigomba gukoreshwa.”

ACP Boniface yavuze ko hari ikibazo cyo gutahura bamwe mu bakoresha Vape kubera uburyo ibi bikoresho bishobora kugira isura idahita igaragaza ko ari itabi.

Ati: “Ikibazo gikomeye turiho dushakisha uburyo dukurikirana n’uko tuno tuntu basigaye barize uburyo kaba kameze nka ‘Flash’ cyangwa umufuniko w’ikaramu, ubimenya ari uko agashyize ku munwa ukabona hasohotse umwotsi.”

Ntabwo ari umwotsi gusa: harimo nicotine n’ibindi bishobora kwangiza

Kimwe mu bintu bituma Vape ishobora gufatwa nk’ikintu kitagira ikibazo ni uko uyikoresha adahumeka umwotsi umeze nk’uva ku itabi risanzwe.

Ariko WHO isobanura ko ibyo bita aerosol biva muri E-cigarettes bishobora kuba birimo nicotine n’ibindi bintu byangiza umubiri. Iyi aerosol si “umwuka w’amazi” utagira icyo utwara nk’uko hari ababyibeshyaho.

Nicotine ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma umuntu ashobora gukomeza gukoresha Vape.

WHO ivuga ko nicotine ibata cyane, kandi ko ikoreshwa ryayo ku bana n’ingimbi rishobora kugira ingaruka ku mikurire y’ubwonko.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, CDC, na cyo kivuga ko aerosols za E-cigarettes zishobora kuba zirimo nicotine, utuntu duto cyane dushobora kugera mu bihaha, ibyitwa volatile organic compounds, ibyuma biremereye nka nickel, tin na lead ndetse n’indi miti ishobora kwangiza umubiri.

Kuki bamwe bumva ko Vape itagira ikibazo?

Hari abantu bayikoresha bavuga ko itagira umwotsi mwinshi nk’itabi risanzwe, ko idahumura cyane cyangwa ko itababaza umutwe nk’uko bamwe babyumva ku zindi nzoga cyangwa ibiyobyabwenge.

Ariko ibi ntibisobanuye ko ari umutekano.

WHO ivuga ko E-cigarettes zitagomba gufatwa nk’ibintu bidafite ingaruka ku buzima, ndetse ko hari ibimenyetso byerekana ko bishobora kugira ingaruka ku bihaha no ku mutima, nubwo ingaruka z’igihe kirekire zikomeje gukorwaho ubushakashatsi.

Ikindi kibazo ni uko hari abantu bashobora gukoresha Vape ndetse bagakomeza no kunywa itabi risanzwe. WHO ivuga ko uku gukoresha ibicuruzwa byombi bishobora gukomeza ububata bwa nicotine kandi atari uburyo bwizewe bwo kwirinda ingaruka z’itabi.

Ni iki kiba ku muntu utangiye kuyikoresha?

Umuntu ashobora gutangira ayikoresha abitewe n’amatsiko, inshuti cyangwa kubera ko yumva ko ari uburyo bugezweho kandi butagira ingaruka zikomeye.

Ariko iyo Vape irimo nicotine, uko umuntu akomeza kuyikoresha ni ko ashobora gutangira kuyikenamo umubiri.

CDC ivuga ko umuntu umaze kugira ububata bwa nicotine ashobora kugira ibimenyetso iyo ayihagaritse, birimo kugira umujinya, kutaruhuka, kugira ubushake bukomeye bwo kongera kuyikoresha, kugira ikibazo cyo gusinzira cyangwa kwibanda ku kintu.

Ni yo mpamvu amagambo ya ACP Boniface avuga ko “kakugira imbata” ari igice gikomeye mu butumwa Polisi ishaka kugeza ku bakoresha Vape.

Ati “Ariko mbere na mbere, ubu twatangiye ubukangurambaga mu babikoresha, kuko ni indi shisha ije mu bundi buryo. Ni shisha itari cya kintu baterekaga nk’igikono.”

Yongeyeho ati: “Icyo abantu bitwaza ni uko itanuka, n’uko itamena umutwe, ariko umuntu wese wagakoresheje azakubwire, kakugira imbata, kandi ibintu bikugira imbata hari ikintu kiba kigenda cyangirika mu bwoko.”

Ni nde uba mu kaga kurushaho?

Abana, ingimbi n’urubyiruko ni bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kugira ububata bwa nicotine.

CDC ivuga ko ubwonko bw’umuntu bukomeza gukura kugeza mu myaka ya 20, kandi ko nicotine ishobora kugira ingaruka ku bice by’ubwonko bifasha mu kwiga, kwibuka, kwibanda no kugenzura imyitwarire.

WHO na yo yakunze kuburira ko ibicuruzwa bishya birimo nicotine birimo E-cigarettes bikomeje gukurura urubyiruko binyuze mu buryohe butandukanye, imiterere y’ibikoresho ndetse n’uburyo bigaragara nk’ibigezweho. Mu 2026, WHO yongeye gusaba ibihugu gushyiraho ingamba zikomeye zo kurinda urubyiruko ububata bwa nicotine.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yasabye abakoresha Vape gutangira gutekereza ku ngaruka z’icyo bakoresha no kukireka

Itabi rya 'Vepe' rikozwe mu buryo kuritahura bigora benshi, cyereka urikoresha abikweretse, kuko riri mu byiciro bitandukanye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...