Ni nko kurasa umuntu wamanitse amaboko - KNC ku musifuzi wateye umugeri umukinnyi wa Mukura

Imikino - 04/05/2026 10:52 AM
Share:
Ni nko kurasa umuntu wamanitse amaboko - KNC ku musifuzi wateye umugeri umukinnyi wa Mukura

Perezida wa Gasogi United akaba n'umunyamakuru Kakooza Nkuliza Charles yavuze ko umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul wateye umugeri mu Bugabo umukinnyi wa Mukura VS akwiriye gufatirwa ibihano bikomeye birimo no guhagarikwa burundu mu bikobwa by'umupira w'amagauru mu Rwanda

Mu mukino Rutsiro FC yatsinzemo Mukura VS ibitego 2-1 kuri Stade Kamena, umusifuzi wa kabiri w'igitambaro nsengiyumva Jean Paul yakubise umugeri mu bugabo bwa myugariro wa Mukura VS Mbonyamahoro Serieux wari uje kubaza impamvu hatanzwe penaliti.

Mu kiganiro Rirarashe cya RadoTV1 Kakooza Nkuliza Charles yatangaje umusifuzi yakoze igikorwa kigayite kuri Ruhago y'u Rwanda ndetse ko akwiriye gufatirwa ibihano bitewe n'uko yakoze igikorwa yagereranyije nko 'Kurasa umuntu wamanitse amaboko'.

Yagize ati:"Birakabije kuko ntabwo umukinnyi abujijwe gusobanuza ibyo atumvikanaho n'umusifuzi. Serieux yaje yashyize amaboko inyuma umusifuzi amutera umugeri mu Bugabo, ibi ni nko kurusa umuntu wamanitse amaboko."

KNC yakomeye avuga ko umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul akwiriye guhita ahagarkwa burundu mur Ruhago y'u Rwanda kuko usibye no gutera umugeri umukinnyi na penaliti yari asifuye itari yo kuko umukinnyi wa Rutsiro FC yigushije.

Yagize ati:"Uriya musifuzi akwiriye gusezererwa burundu mu mupira. Igikorwa yakoze cyo gutanga penaliti nacyo kiragayitse kuko ntakosa ryakizwe ahubwo hari guhanwa Maniriho Destin wa Rutsiro FC ko yigushije."

Icyo amategeko agenga imyitwarire muri FIFA avuga?

Mu ngingo ya 12 mu mategeko agenga imyitwarire muri FIFA, ryashyizweho muri 2023 ndetse rugakomeza gukoreshwa muri uyu mwaka w'imikino 2025/26, rivuga ko mu gihe umusifuzi agaragaye mu gikorwa cyo gutera cyangwa gukubita umugeri umukinnyi, ibi bifatwa nk'igikorwa gikomeye kandi agomba guhita ahagarikwa mu bikorwa bya Ruhago byose na komisiyo ishizwe imyitwarire.

FIFA kandi ivuga nta kubabarira kubaho ku musifuzi wakubise umukinnyi umugeri kuko bifatwa nko guhohotera umukino. Aha komisiyo ishinzwe imyitwarire ishobora gufata ibihano by'igihe kirekire ku musifuzi wateye umugeri umukinnyi.

Mu mategeko ya agenga imyitwarire muri FERWAFA avuga iki?

Mu mategeko agenga imyitwarire muri FERWAFA avuga ko komisiyo y'imyitwarire yisunga amategeko ya FIFA na CAF mu gufatira ibihano umusifuzi wakoze igikorwa cyo gukubita umukinnyi umugeri.

Kuri ubu hategerejwe umwanuro Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru na Rwanda Premier bari busohore kuri iki gikorwa cyateje impaka mu mukino Mukura VS yatsindiweho na Rutsiro FC ibitego 2-1 i Huye.

Abasifuzi bayoboye umukino Mukura VS yatsinzwemo na Rutsiro FC ibitego 2-1



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...