Ni nko guha ikaze abakunzi banjye - Bob Muyoboke ku gitaramo cye muri Canada

Imyidagaduro - 12/05/2026 11:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni nko guha ikaze abakunzi banjye - Bob Muyoboke ku gitaramo cye muri Canada

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Muyoboke Bonvivant wamamaye nka Bobo Muyoboke, yavuze ko ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye azakorera muri Canada muri Kanama 2026, aho yavuze ko abona iki gitaramo nk’uburyo bwo “guha ikaze” abakunzi b’umuziki we ndetse no gusangira nabo ubutumwa bw’ukwizera.

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Arankunda’, yabwiye InyaRwanda ko imyiteguro y’iki gitaramo iri kugenda neza, kandi ko azagihuriramo n’abahanzi banyuranye barimo na mugenzi we Adrien Misigaro ndetse n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana abarizwa muri Canada.

Ati: “Igitaramo nzi neza n’icyo nzakora hano iwacu muri Canada muri Kanama, ibindi biracyari mu mugambi w’Imana.”

Yakomeje avuga ko iki gitaramo kizaba cyitwa ‘Imani Yako Live Concert’, izina rikomoka ku ndirimbo ‘Imani Yako’ yakoranye na Alpha Rwirangira, indirimbo yavuze ko yakunzwe cyane ndetse ifite ubutumwa bwihariye bwo gukomeza abantu mu rugendo rw’ubuzima.

Ati: “Iki gitaramo nacyitiriye indirimbo yakunzwe na benshi nakoranye na Alpha Rwirangira. Irimo ubutumwa buvuga ngo ‘ukwizera kwawe kuragukijije’. Ndimo ndashaka kubwira abantu ko bagomba kugira ukwizera, ni yo nsanganyamatsiko y’igitaramo.”

Bobo Muyoboke yavuze ko iki gitaramo kizaba ari umwanya wo kwegerana n’abakunzi b’umuziki we baba muri Canada no hanze yayo, ndetse ko yifuza ko abantu bazataha bafite icyizere gishya n’ihumure rituruka mu butumwa bwiza.

Yagaragaje kandi ko mu mpera z’iki cyumweru ateganya gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Siyabonga’, ijambo ryo mu rurimi rw’Ikizulu risobanura “Warakoze”. Ati: “Ni indirimbo ntekereza ko izafasha imitima ya benshi.”

Iyi ndirimbo igiye gusohoka mu gihe uyu muhanzi ari no gutegura Album ye ya mbere, avuga ko izaba ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera, gushima no gukomeza abantu banyura mu bihe bikomeye.

Bobo Muyoboke yavuze ko nyuma y’iki gitaramo cyo muri Canada, afite n’indi migambi irimo gukomeza gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye, mu rwego rwo kugeza kure ubutumwa anyuza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzi yatangiye urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga mu 2017, aho yahereye ku ndirimbo y’Igiswahili yise ‘Ubarikiwe’. Kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Barua’, ‘Mana Urazi’, ‘Iratabara’, ‘Arankunda’ n’izindi zakunzwe n’abatari bake.


Bobo Muyoboke yatangaje ko ageze kure imyiteguro y’igitaramo ateganya gukorera muri Canada


Bobo Muyoboke yavuze ko igitaramo ‘Imani Yako Live Concert’ kizaba kigamije gukomeza abantu mu kwizera


Bobo Muyoboke na Adrien Misigaro bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana muri Canada

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘MESIYA’ YA BOBO MUYOBOKE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...