Ni
indirimbo ije itangiza urugendo rushya rwa Ados Muzika muri 2026, aho ateganya
gusohora ibihangano bitandukanye bigamije gukomeza kugaragaza umwihariko we
muri Hip Hop Nyarwanda ifite ubutumwa.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ados Muzika yavuze ko “Imirimo” ari indirimbo
igaruka ku rugendo rw’ubuzima, ku mihigo umuntu yihaye n’intego ashaka
kugeraho.
Yagize
ati: “Ni indirimbo yo kwibutsa urubyiruko ko gukora cyane, kwiyizera no kudacika
intege ari byo shingiro ryo kugera ku nzozi. Nta kintu kidashoboka iyo
wakoze ibyawe.”
Iyi
ndirimbo igaruka ku buzima bwa buri munsi, ku mbaraga umuntu ashyira mu mirimo
ye, ndetse no ku kwiyubaka mu rugendo rushobora kuba rutoroshye ariko rushoboka.
Kuba
yarakoranye na Skilibombe byatumye indirimbo irushaho kugira
imbaraga zinyuranye. Buri muhanzi yazanye uburyo bwe bwihariye mu miririmbire
no mu gutanga ubutumwa, bituma “Imirimo ya Big Boy” iba igihangano gihuriweho n’impano
zitandukanye ariko zihuriye ku ntego imwe.
Ados
Muzika avuga ko yahisemo aba bahanzi kuko bafite ubuhanga mu gutanga ubutumwa
bwubaka, kandi bakaba basanzwe bafite izina muri Hip Hop nyarwanda.
“Imirimo”
iri kuri album nshya ya Ados Muzika yise “Ma Vie”, igizwe n’indirimbo 12.
Nk’uko abyivugira, iyi album ni umushinga wuzuye amarangamutima, ugaruka ku byishimo
n’agahinda, ku ntsinzi no gutsindwa.
Ati: “Album 'Ma Vie' ni ubuzima bwanjye; ni nk'imfura yanjye. Nashakaga ko umuntu uyumva yumva atari wenyine mu
bihe arimo.”
Iyi
album iri kugurishwa binyuze ku rubuga rwa Shopify, aho igura hafi amadolari
10, mu rwego rwo gushyigikira umuziki we mu buryo butaziguye.
Ados
Muzika akorera umuziki hanze y’u Rwanda, ariko akavuga ko aho ari hose
aharanira gusigasira umuco nyarwanda mu bihangano bye.
Kuba
i Burayi byamuhaye amahirwe yo kwagura imyumvire no kwiga byinshi ku muziki
mpuzamahanga, ariko akemeza ko abakunzi be bo mu Rwanda bakiri ku mutima we.
Yasoje
ashimangira ko muri uyu mwaka abakunzi be bazabona ibihangano byinshi birimo
ubutumwa, kandi bizagaragaza ko umuhanzi nyarwanda ashobora kugera kure atitaye
ku mbogamizi.

Ados
Muzika yatangije umwaka wa 2026 ashyira hanze ‘Imirimo’, indirimbo yakoranye na
Skilibombe igaruka ku mbaraga z’urubyiruko ruharanira kugera ku
nzozi zarwo


‘Imirimo ya Big Boy’
iri kuri album ‘Ma Vie’ ya Ados Muzika, umushinga ugaruka ku rugendo rw’ubuzima
bwe no ku mihigo umuntu yiha mu buzima bwa buri munsi

Ados
Muzika ubarizwa muri Pologne yahuje imbaraga na Skilibombe mu ndirimbo
nshya ishimangira ko nta ntsinzi iboneka hatabayeho imirimo n’umuhate
Ados agaragaza imbaraga ze muri “Imirimo”, azana imiririmbire ya 'Rap' ishyira
imbere umuhate, kwiyizera no kudacika intege mu rugendo rw’ubuzima

