Mu gihe imyiteguro y'igiterane
All Women Together 2026 iri kugera ku musozo, Umuyobozi wa Women Foundation
Ministries akaba n'Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apôtre Alice
Mignonne Kabera, yavuze ko gusurwa na Madamu Jeannette Kagame mu 2023 byabaye
ikimenyetso gikomeye cyabongereye icyizere n'imbaraga zo gukomeza umurimo bari
batangiye.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane
tariki ya 6 Kanama 2026, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye muri BK Arena,
aho yagarutse ku myiteguro y'igiterane All Women Together 2026 kizaba kuva tariki ya
11 kugeza ku ya 15 Kanama 2026.
Ni igiterane gitegerejwe
guhuriza hamwe ibihumbi by'abantu muri BK Arena mu gihe cy'iminsi itanu, gifite
insanganyamatsiko igira iti "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi."
Imyaka 20 y'urugendo rwo kubaka ubuzima bw'abagore
Apôtre Alice Mignonne yavuze
ko uyu mwaka ufite umwihariko kuko uzahurirana no kwizihiza imyaka 20 Women
Foundation Ministries imaze ikora umurimo wo kwamamaza ingoma y’Imana no
gufasha abagore kwigirira icyizere, kubaka imiryango no kugira uruhare mu
iterambere ry'igihugu.
Yasobanuye ko muri iyo myaka
bakoze ibikorwa bitandukanye byafashije abantu benshi kumenya Kristo, banatanga
umusanzu mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda.
Mu byo yavuze ko
batazibagirwa muri uru rugendo harimo umunsi Madamu Jeannette Kagame yitabiraga
igiterane All Women Together cyabereye muri Kigali Convention Center ku wa 11
Kanama 2023.
Ati: “Navuga ko umwaka wa
2023 twagiriwe, twahawe umugisha tugasurwa na Madamu Jeannette Kagame. Mu
by'ukuri ntabwo ari ibintu twumvaga, tumenyereye cyangwa se twumva ko byakabaye
ku bwacu ndibaza ko mwagiye mwumva ibyo twagiye tuvuga. Ntabwo twari tubizi,
iyi myaka yose iki giterane cyari gihari kibera mu gihugu cy'u Rwanda,”
Yavuze ko kubona Umufasha wa
Perezida wa Repubulika yifatanyije na bo byababereye ishimwe rikomeye.
Ati: "Nta kintu cyiza nko kumva Mama
yaje, ni nk'umwana wabonye Mama yaje urishima [...] Kuba yaraje ni nk'aho ijuru
riba rikubwiye ngo ndi kumwe nawe, ni nk'aho Imana iba yongeye kuguha imbaraga
no mu bugingo [...]"
Aya magambo agaragaza uko
abayobozi b'uyu muryango babifashe nk'ikimenyetso cy'inkunga n'icyizere
cyabongereye imbaraga zo gukomeza umurimo.
Ubutumwa Madamu Jeannette Kagame yasize mu mitima y'abagore
Ku wa 11 Kanama 2023, Madamu
Jeannette Kagame yitabiriye iki giterane, asaba abagore guhuza ubukirisitu
n'indangagaciro z'umuco nyarwanda, bagakorana umurava kugira ngo bagire uruhare
mu iterambere ry'igihugu.
Yashimangiye ko kubaka
ubushobozi bw'umugore ari ugushyigikira iterambere ry'umuryango n'igihugu muri
rusange.
Yagize ati: "Ubwo u Rwanda rufite ba Mpinganzima
bangana nkamwe, turahirwa. Iyo wubatse ubushobozi bw’umugore, uba wubatse
umuryango, bityo ukaba uteje imbere igihugu.”
Yanagaragaje ko kubaho ku muntu
bidakwiye kuba impanuka ahubwo ubuzima bwa buri wese bukwiye kugira intego. Ati:
“Kubaho kwacu si impanuka, ubuzima bwacu bukwiye kugira intego.’’
Madamu Jeannette Kagame
yasabye abagore kurangwa n'urukundo, kwirinda kwikuza no gukomeza kubakira ku
ndangagaciro zibaranga mu miryango no mu mirimo bakora.
Yagize ati: "Abagore
twese hamwe”, ari twe bari hano uyu munsi no ku Isi hose, muri wa mutima
w’umugore uhora ushaka kunoza, dusabwa guhuza inshingano z’umukirisitu,
indangagaciro z’umuco n’icyo umuryango n’igihugu bidutegerejeho – byose
tukabikorana umuhate n’umutima ukunze.’’
Yongeyeho ko abagore bakwiye
gukomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere ubuzima bw'umwana n'umubyeyi,
birimo isuku, imirire n'izindi gahunda zubaka imibereho myiza.
Mu butumwa bwe kandi,
yibukije abayobozi b'amadini n'amatorero gukomeza kurinda abo bayobora,
anashishikariza abakirisitu kujyanisha ukwizera no gushishoza kugira ngo
batagwa mu bishuko bibambura ubuzima cyangwa agaciro.
All Women Together igiye kongera guhuriza ibihumbi muri BK Arena
Uyu mwaka, All Women Together
izabera muri BK Arena kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 15 Kanama 2026, aho
biteganyijwe ko izahuza ibihumbi by'abantu baturutse hirya no hino.
Iki giterane gitegurwa na
Women Foundation Ministries, kikaba kiri mu nkingi z'umuhamagaro wa Apôtre
Alice Mignonne Kabera.
Usibye kwigisha Ijambo
ry'Imana, gitegurwa hagamijwe gufasha abagore kwiyubaka, kongera icyizere,
kubaka imiryango ihamye no kugira uruhare mu iterambere rya sosiyete.
Mu gihe uyu muryango wizihiza
imyaka 20 umaze ukora umurimo, abayobozi bawo bavuga ko gukomeza kubona abantu
benshi bitabira no kubona inkunga y'inzego zitandukanye, harimo n'uruzinduko
rwa Madamu Jeannette Kagame mu 2023, bibaha icyizere cy'uko urugendo batangiye
rukomeje gutanga umusaruro.

Apôtre Alice Mignone Kabera yavuze ko imyaka 20 ya Women Foundation Ministries ari urugendo rwuzuyemo ubuntu bw'Imana n'ubuhamya bwinshi

Kuba Madamu Jeannette Kagame yaritabiriye All Women Together byabaye imbaraga zikomeye ku rugendo rwa Women Foundation Ministries, nk'uko byagarutsweho na Apôtre Alice Mignone

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO KIRAMBUYE HANO
VIDEO: Dox Visual /InyaRwanda
