Chriss
D si izina rimaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, kuko yatangiye kuwukora mu
2022. Icyo gihe yari amaze kwitabira amarushanwa atandukanye, ari na yo
yamuhaye icyizere cyo gukomeza gukurikirana impano ye.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko indirimbo ye ya mbere yitwa ‘No
Jokes’, yakozwe na Producer Bonia, ari yo yamubereye intangiriro ikomeye. Ati: “Ni yo yampaye ikizere cy’uko nshobora gukora umuziki nk’umwuga.”
Yakomeje
asobanura ko mbere yo kuyinjira mu buryo bw’umwuga, yabanje kugaragaza impano
ye mu marushanwa atandukanye.
Yagaragaye
kuri Kiss FM mu kiganiro cya Uncle Austin aho yitwaye neza, anitabira irushanwa
rya ‘Twika’ ryari ryateguwe mu gihe cya ‘Poromosiyo’ ya porogaramu ya Ayoba ya
MTN, aho yabaye uwa gatatu.
Nubwo
urugendo rwe rutari rworoshye mu ntangiriro, by’umwihariko bitewe n’uko
ababyeyi be batabyumvaga neza, Chriss D avuga ko nyuma yo kubona ibiraka biturutse
ku ndirimbo ‘No Jokes’, yafashe icyemezo cyo gufata umuziki nk’umwuga we wa
burundu.
Yagize
ati: “Natangiye kubona ko bishoboka, nza gufata umwanzuro wo kuwukora nk’akazi
kanjye ka buri munsi.”
Ikindi
kigaragaza umwihariko we ni uko ari “Njye wa mbere mu muryango winjiye mu
muziki”, ibintu avuga ko bimutera imbaraga zo gukora cyane kugira ngo
yigaragaze.
Mu
bahanzi afatiraho icyitegererezo, yavuze ko akunda cyane Chris Brown,
by’umwihariko kubera ubuhanga bwe mu kuririmba no kubyina, ari na ho yakuye
izina rya “Chriss”. Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ho, akunda Diamond
Platnumz kubera uburyo yitwara ku rubyiniro n’imyandikire ye y’indirimbo.
Ku
ndirimbo ye nshya ‘Danse’, Chriss D yavuze ko igamije gushimangira akamaro ko
kubyina mu rukundo. Ati “Kubyina byongera umubano hagati y’abakundana. Ni
n’uburyo bwiza bwo kugaragariza umuntu ko umukunda, cyane cyane niba waratinye
kubimubwira."
Uyu
muhanzi agaragaza ko afite intego yo gukomeza gukora cyane no kuzamura izina
rye mu muziki nyarwanda, aho ‘Danse’ ibaye intangiriro y’icyiciro gishya yifuza
ko cyazamugeza ku rwego rwo hejuru.

Chriss
D yatangiye urugendo rushya mu muziki asohora amashusho y’indirimbo ye ‘Danse’

‘Danse’
ya Chriss D si indirimbo gusa, ni ubutumwa bw’urukundo n’imyiyereko mishya mu
muziki we

Nyuma
ya ‘No Jokes’, Chriss D agarukanye imbaraga nshya mu ndirimbo ‘Danse’ itangiza
indi ntambwe ye
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘DANCE’ Y’UMUHANZI CHRISS D
