Ni njye mukobwa wa mbere wasomanye na Diamond ansenzeranya n’ubukwe-Rehema

Imyidagaduro - 29/03/2018 9:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni njye mukobwa wa mbere wasomanye na Diamond ansenzeranya n’ubukwe-Rehema

Umukobwa witwa Rehema Fabian wo mu gihugu cya Tanzania yahishuye ko ari we wa mbere wasomanye n’umuhanzi Diamond Platnmuz wubashywe mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, anamusezeranya ko bazakora ubukwe.

Diamond ngo yasezeranyije uyu mukobwa ko bazabana akaramata nk’umugabo n’umugore. Uyu mukobwa Rehama ni we wahoze ahitiramo Diamond Platnmuz uko agomba kwambara agiye ku rubyiniro. Kuri we ngo Diamond bakoranye igihe kinini mbere y’uko aba icyamamare abantu bakamumenya.

Rehema Fabian yakoresheje imvugo yumvikanisha y’uko yari mu murongo mwiza wo kurongorwa na Diamond ariko ngo aho byahereye nawe arahibaza bikamuyobera. Kubwa Rehema ngo Diamond yakomeje kubana nawe kugeza ubwo abaye mwiza ku rwego uyu muhanzi yashakaga.

Nilikuwa wa kwanza 'kumuonja' Diamond na aliahidi kunioa - Asema mpenzi wa zamani wa Diamond

Rehema Fabian avuga ko Diamond yamusezeranyije ko bazabana

Rehema Fabian yanahishuye ko yari umwe mu bari hafi ya Diamond ku buryo indirimbo yose yasohokaga yabaga ari mu ba mbere bayicurangaga akanayumva.Kuri uyu wa 28 Werurwe 2018 uyu mukobwa yabwiye ikinyamakuru Tuko.co.ke cyandikirwa muri Tanzania ko yamaze igihe kinini mu rukundo na Diamond kandi ko mu byo bumvikanaga harimo no kurushinga.

Rehema wagiye wegukana amakamba y'ishimwe atandukanye yibajije iby’ubukwe bwa Diamond bwo muri Kamena n’umukobwa avuga ko azarongora kandi we bari bafitanye isezerano. Yagize ati :”Kubw’amahirwe yabaye icyamamare. Kuki Diamond yibagiwe uruhare rwose nagize kugira ngo abe ari uwo ariwe ubu? Numvise ko yagiye agirana urukundo n’abagore bose bagiye bahura ariko ntabwo ajya yibuka ngo angarukire.”

Kuwa 14 Gashyantare 2018 Diamond yabenzwe n’umunyamideli Zari Hassan umufitiye abana babiri. Kuri uyu wa Gatatu Zari yakomeje ibikorwa bye aho yasinyanye amasezerano na kompanyi Kedz pediatrician yita ku bana. Yabwiye itangazamakuru ko anyuzwe n’ibyo Imana imukoreye ifungura andi marembo.

Nilikuwa wa kwanza 'kumuonja' Diamond na aliahidi kunioa - Asema mpenzi wa zamani wa Diamond

Rehema ahamya ko ari we mukobwa wa mbere wasomanye na Diamond


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...