Ni njye mufana uhagarariye abandi - Pilate nyuma yo kwishyiraho 'Tattoo' ya Bruce Melodie yihebeye

Imyidagaduro - 17/09/2026 9:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni njye mufana uhagarariye abandi - Pilate nyuma yo kwishyiraho 'Tattoo' ya Bruce Melodie yihebeye

Umunyarwenya Pilate, umwe mu bakunzwe cyane mu bitaramo bya Gen-Z Comedy, yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, nyuma yo kwishyiraho 'Tattoo' y'izina rye ku kuboko.


Pilate yagaragaje ko kuba umufana w’umuhanzi atari gusa kumva indirimbo ze, kuzishyira ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kumushyigikira mu bitaramo, ahubwo ko kuri bamwe bishobora no kugera ku bikorwa byihariye bigaragaza urwego urwo rukundo n’ubufana bigezeho.

Mu mashusho yashyize hanze, Pilate yerekanye ku kuboko kwe kw’ibumoso handitseho izina ‘Bruce #001’ ndetse n’ijambo ‘Itahiwacu’, amagambo afitanye isano n’umuhanzi Bruce Melodie n’abafana be.

Yabwiye InyaRwanda ko iki gikorwa yagikoze ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, abifashijwemo n’umusore usanzwe akora ibijyanye no kwiyandikisha ku mubiri, wamukoreye iyo tatoo ku buntu.

Pilate yavuze ko yari azi neza ko kwiyandikisha ku mubiri atari igikorwa cyoroshye, cyane ko bishobora gutera ububabare kandi ko kubikuraho na byo bitoroshye.

Ati: “Hari umusore usanzwe ukora kariya kazi ko gushushanya cyangwa se gukora tatoo ni we nasabye, rero arabinkorera ku buntu. Ni ibintu nzi neza ko kuvaho bigoye, kuko unyura mu buribwe bukomeye.”

Ku bafana, uburyo bwo kugaragaza urukundo bafitiye umuhanzi bakunda buratandukanye. Hari abamushyigikira bagura ibihangano bye, bakitabira ibitaramo bye, abandi bagakurikira ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe hari n'abahitamo gukora ibikorwa byihariye kugira ngo bagaragaze ko uwo muhanzi afite umwanya wihariye mu buzima bwabo.

Kuri Pilate ho, kwiyandikisha izina rya Bruce Melodie ku kuboko kwe bifite igisobanuro kirenze kuba yaranditse izina ry’umuhanzi akunda.

‘Bruce #001’ ni uburyo yagaragaje ko yiyumva nk’umwe mu bafana ba mbere b’uyu muhanzi, mu gihe ‘Igitangaza’ ari izina ryahujwe n’itsinda ry’abafana ba Bruce Melodie ndetse n’ibikorwa bye bya muzika.

Pilate avuga ko kuba yarafashe umwanzuro wo kwiyandikisha aya magambo ku mubiri ari ugukomeza gushimangira umwanya yiyumvamo mu bafana ba Bruce Melodie. Ati “Si ibintu byatunguranye kuri njye. Ahubwo ni ugushimangira ko ari njye mufana uhagarariye abandi.”

Iki gikorwa cya Pilate cyongeye kugaragaza uburyo abafana bashobora kugira uruhare runini mu rugendo rw’umuhanzi. Kuko ku ruhande rumwe umuhanzi aba akeneye gukora ibihangano bikundwa, ariko ku rundi ruhande abafana bakaba ari bo babiha ubuzima binyuze mu kubyumva, kubisangiza abandi, kwitabira ibitaramo no kubagaragariza ko bafite umwanya mu buzima bwabo.

Mu muziki, hari abafana bagenda bakora ibikorwa bitandukanye kugira ngo berekane ko bashyigikiye abahanzi babo.

Bamwe bambara imyenda iriho amazina cyangwa amafoto y’abahanzi bakunda, abandi bakagira amazina yabo nk’amazina y’ibanga ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe hari n’abagera ku rwego rwo kwishushanyaho ibirango, amazina cyangwa amagambo bifitanye isano n’umuhanzi.

Nubwo ibyo bikorwa bitandukanye bitewe n’umuntu n’urwego rw’ubufana bwe, akenshi biba bigamije kugaragaza ko umuhanzi atari umuntu bakurikira gusa mu muziki, ahubwo ko ibihangano bye cyangwa urugendo rwe hari icyo bisobanuye ku buzima bw’umufana.

Kuri Pilate, kwiyandikisha ‘Bruce #001’ na ‘Igitangaza’ ku kuboko kwe ni ubutumwa avuga ko bworoshye kubusobanura: ashaka kugaragaza ko ari umufana wa Bruce Melodie kandi ko yiyumva nk’uhagarariye abandi bafana be.

Ni igikorwa cyabaye mu gihe Bruce Melodie ari mu bahanzi b’abanyarwanda bafite abafana benshi, ndetse kikaba cyerekana indi sura y’uburyo umuhanzi n’umufana we bashobora kugira umubano urenze kumva indirimbo gusa.

Mu gihe bamwe mu bafana bagaragaza ubwitange bwabo mu buryo busanzwe, Pilate we yahisemo uburyo buzagumana na we igihe kirekire, nubwo ubwe yemera ko kubikuraho bitaba byoroshye.

Pilate yavuze ko yahisemo kwiyandikishaho Bruce Melodie mu gushimangira urukundo akunda uyu muhanzi

 

Pilate yavuze ko yiyumva nk’umufana uhagarariye abandi, ari nayo mpamvu abigaragaza mu ruhame

Pilate ari kwitegura gutaramira abakunzi be mu gitaramo cya Gen-Z Comedy kizabera muri Camp Kigali ku wa 24 Nzeri 2026



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...