Abinyujije mu butumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben
yavuze ko ahagarariye abantu bose baharanira urukundo, ubumwe n’imibanire
myiza, ashimangira ko kuba umunyamahoro bidakwiye kwitiranywa no kubura
imbaraga cyangwa ubushobozi bwo kwirwanaho.
Yumvikanishije ko ahagarariye abantu barangwa n’urukundo
n’ubugwaneza, bakunda buri wese kandi bafite imitima itaryarya.
Gusa yihanangirije abitiranya amahoro n’intege nke, avuga ko
n’ubwo umuntu ashobora gutanga umutima we wose akizera abandi, iyo bagerageje
kumuteza urujijo, kumusuzugura cyangwa kumukomeretsa ku mutima, abashyira mu
mwanya wabo mu bwitonzi ariko ku buryo bukomeye kandi budasubirwaho.
Aya magambo ye ahuzwa n’ubutumwa buri mu ndirimbo ye “Indabo
Zanjye”, aho agaragaza ko azi uwo ari we n’agaciro ke mu muziki, n’ubwo hari
abamugerageza cyangwa bamushyiraho imitego.
Aririmba ati: “Ni njye mpano itazima, mbabamo mbazi, muntega
imitego, ndi umugaragaru wa jambo. Mfitanye igihangano n’uyu muziki […] Ndatangira
nkaba indunduro. Wakunze igisebo reka nze nyikwambike, ngaho nimuce impaka.”
Akomeza agaragaza icyizere n’umutuzo afitiye urugendo rwe
agira ati:
Iyi ndirimbo ya The Ben isohotse mu gihe mugenzi we Bruce
Melodie aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Munyakazi”, yakoreshejemo
igikoresho cya PlayStation mu mashusho yayo.
Ibyo byafashwe na benshi
nk’imbarutso y’amarangamutima akomeje kugaragara hagati y’aba bahanzi bombi,
cyane ko batigeze bongera gukorana indirimbo mu myaka umunani ishize.
Byongeye kandi, muri iyo
ndirimbo ya Bruce Melodie, hagaragaramo umwe mu basore basa cyane na The Ben,
aho agaragara amusunika, ibintu byasomwe na benshi nk’ikimenyetso cy’ihangana
riri hagati yabo n’ubutumwa butaziguye bwerekana ko batagihuje.
Bombi basohoye indirimbo
mu gihe bitegura guhurira mu gitaramo “The Nu-Year Groove” kizabera muri BK
Arena tariki 1 Mutarama 2025. Ni ubwa mbere bombi bazaba bahuriye ku rubyiniro,
nyuma y’imyaka myinshi badacana uwakaba.
Kanda hano ubashe kumva indirimbo “Indabo zanjye” ya The Ben


Mu ndirimbo Indabo Zanjye, The Ben agaragaza ko azi uwo ari we, n’ubwo hari abamushyiraho imitego

