Ni njye mpano itazima – The Ben asubiza Bruce Melodie mu ntambara y’amagambo yubuye

Imyidagaduro - 20/12/2025 7:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni njye mpano itazima – The Ben asubiza Bruce Melodie mu ntambara y’amagambo yubuye

Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yasubije mugenzi we Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, mu magambo agaragaza ko yahisemo kurangwa n’urukundo, amahoro n’ubugwaneza, n’ubwo hari abo avuga ko bamukorera amakosa akayirengagiza, ariko akayabona neza.

Abinyujije mu butumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yavuze ko ahagarariye abantu bose baharanira urukundo, ubumwe n’imibanire myiza, ashimangira ko kuba umunyamahoro bidakwiye kwitiranywa no kubura imbaraga cyangwa ubushobozi bwo kwirwanaho.

Yumvikanishije ko ahagarariye abantu barangwa n’urukundo n’ubugwaneza, bakunda buri wese kandi bafite imitima itaryarya.

Gusa yihanangirije abitiranya amahoro n’intege nke, avuga ko n’ubwo umuntu ashobora gutanga umutima we wose akizera abandi, iyo bagerageje kumuteza urujijo, kumusuzugura cyangwa kumukomeretsa ku mutima, abashyira mu mwanya wabo mu bwitonzi ariko ku buryo bukomeye kandi budasubirwaho.

Aya magambo ye ahuzwa n’ubutumwa buri mu ndirimbo ye “Indabo Zanjye”, aho agaragaza ko azi uwo ari we n’agaciro ke mu muziki, n’ubwo hari abamugerageza cyangwa bamushyiraho imitego.

Aririmba ati: “Ni njye mpano itazima, mbabamo mbazi, muntega imitego, ndi umugaragaru wa jambo. Mfitanye igihangano n’uyu muziki […] Ndatangira nkaba indunduro. Wakunze igisebo reka nze nyikwambike, ngaho nimuce impaka.”

Akomeza agaragaza icyizere n’umutuzo afitiye urugendo rwe agira ati: “Ndi inyenyeri y’i Rwanda, bazanye inyundo mbaha urukundo, nta by’umuvundo, nkunda umutuzo, mfata agahinda kaba ibyishimo… Maze ku musozi ni njye gisamagwe, mpuhora mu nzozi zindi kure.”

Iyi ndirimbo ya The Ben isohotse mu gihe mugenzi we Bruce Melodie aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Munyakazi”, yakoreshejemo igikoresho cya PlayStation mu mashusho yayo.

Ibyo byafashwe na benshi nk’imbarutso y’amarangamutima akomeje kugaragara hagati y’aba bahanzi bombi, cyane ko batigeze bongera gukorana indirimbo mu myaka umunani ishize.

Byongeye kandi, muri iyo ndirimbo ya Bruce Melodie, hagaragaramo umwe mu basore basa cyane na The Ben, aho agaragara amusunika, ibintu byasomwe na benshi nk’ikimenyetso cy’ihangana riri hagati yabo n’ubutumwa butaziguye bwerekana ko batagihuje.

Bombi basohoye indirimbo mu gihe bitegura guhurira mu gitaramo “The Nu-Year Groove” kizabera muri BK Arena tariki 1 Mutarama 2025. Ni ubwa mbere bombi bazaba bahuriye ku rubyiniro, nyuma y’imyaka myinshi badacana uwakaba.

Kanda hano ubashe kumva indirimbo “Indabo zanjye” ya The Ben

The Ben yumvikanishije ko amahoro atari intege nke, asubiza Bruce Melodie mu butumwa bwuzuyemo icyizere n’ubwitonzi


Mu ndirimbo Indabo Zanjye, The Ben agaragaza ko azi uwo ari we, n’ubwo hari abamushyiraho imitego



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...