Imyaka ibaye itandatu Rayon Sports itazi uko gutwara igikombe cya shampiyona bimera, ndetse indi itatu irihiritse itazi uko igikombe cy’Amahoro kimera.
Izi nkuru ntabwo
zinyura amatwi y’abakunzi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru cyane ko ari bo
benshi mu gihugu aho bahora bavuga ko ari bo bafite ikipe y’ubukombe ndetse
ikaba ari na yo ikwiriye kuba itwara ibikombe buri gihe.
N’ubwo
abakunzi ba Rayon Sports bamaze igihe banyotewe no kongera kubona ikipe
bihebeye itwara igikombe, birashoboka ko uyu mwaka inzozi zabo zishobora kuba
impamo mu gihe iyi kipe yaguma kwitwara neza nk’uko iri kubigenza muri iki gice
cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda "Rwanda Premier League 2025-26".
Ni Rayon
Sports yatangiye umwaka w’imikino igaragaza ko izitwara neza ukurikije uko
yakinaga imikino ya gicuti muri Rayon Week ariko bigeze muri shampiyona ndetse
no mu mikino ya CAF Confederations Cup igira intangiriro mbi z’umwaka w’imikino. Icyakora igice cya mbere cya shampiyona cyarangiye iyi kipe iri gufata ingamba
ndetse ubu zikaba zimaze kuyigira ikipe y’ubukombe.
Rayon Sports
yatangiye ite umwaka w’imikino wa 2025-26 ?
Rayon Sports
yatangiye umwaka wa 2025-26 ikina imikino yo kwitegura umunsi wa Rayon Sports. Muri
iyo mikino iyi kipe yatozwaga na Afhamia Lotfi, yatsinze amakipe nka Gasogi
United, Gorilla FC, AS Muhanga gusa itsindwa na Etincelles ndetse bigeze ku
munsi wa Rayon Sports “Rayon Day” irongera itsindwa na Yanga Africans ibitego
3-1.
N’ubwo hari
imwe mu mikino iyi kipe yatsindaga ntabwo abakunzi ba Rayon Sports bari
bishimye cyane ko ubwo ikipe yari imaze gutsinda AS Muhanga, uwari Perezida wayo
Thadee Twagirayezu yavuze ko atanyuzwe n’uburyo bw’imikinire ya Afhamia Lotfi
watozaga Rayon Sports akaba yarakinaga Sisiteme ya 3-5-2.
Nyuma yaho gato
Afhamia Lotfi yaje guca amarenga ko imikinire ye ishobora kuzanyura abakunzi ba
Rayon Sports abikora ubwo yatsindaga ikipe ya Vipers yo muri Uganda ibitego 4-1
mu mukino wa nyuma wa gicuti yari akinnye.
Ku itariki
13 Nzeri 2025 ni bwo Rayon Sports yatangiye ku mugaragaro imikino y’amarushanwa y’umwaka
w’imikino wa 2025-26. Uwo munsi abakunzi bayo bacyuye ibyishimo bisendereye ubwo Rayon Sports yatsindaga mukeba wayo w’ibihe byose Kiyovu Sports ibitego
2-0 byatsinzwe na Ndikumana Asmani wari uje gucungura iyi kipe.
N’ubwo Rayon
Sports yari itangiye umwaka itsinda umukino ukomeye, ibyawukurikiye ntabwo
byanyuze abakunzi ba Rayon Sports kuko iyi kipe yamaze imikino ine itabona
intsinzi, aho yatsinzwe imikino itatu yikurikiranya maze inganya umwe.
Yatangiye itsindwa imikino ibiri ya CAF Confederations Cup i Kigali no muri Tanzania maze isezererwa na Singida Black Stars muri iyo mikino ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino ibiri bakinnye.
Nyuma yaho Rayon Sports yahise itsindwa na Police FC
muri shampiyona ndetse igeze no kuri Gasogi United inanirwa kuyiva mu nzara
kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Ubuyobozi
bwa Rayon Sports bukimara kubona ibyo, bwatangaje ko buhagaritse Afhamia Lotfi
wari umutoza wayo maze ikipe isigarana Ferouz Haruna wari umutoza wa kabiri
wungirije cyane ko umwungiriza wa mbere wa Afhamia Lotfi ari we Azouz Lotfi, nawe yari yahagaritswe.
Rayon Sports ikimara kujya mu biganza bya Ferouz Haruna yabaye nk’izanzamutse kubera ko yahise itsinda imikino itatu yikurikiranya, itsinda Rutsiro FC, Amagaju na Marines FC.
Nyuma yo gutsinda iyo mikino itatu Ferouz Haruna nawe akagozi
karamucikanye kuko indi mikino itatu yayikurikiye ntabwo yayibonyemo intsinzi. Iyo
mikino itatu yakurikiye, Rayon Sports yatsinzwe na APR FC 3-0, itsindwa na As
Kigali ndetse igwa Miswi na Gicumbi FC.
Nyuma y’iyo
mikino Ferouz Haruna wari utakizewe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports yatoje imikino
ibiri atsinda Musanze FC 2-0 ariko atsindwa na Bugesera 2-1. Umukino wa
Bugesera ni wo wabaye uwa nyuma kuri Ferouz Haruna nk’umutoza mukuru.
Rayon Sports
yari yaramaze kwamburwa Twagirayezu Thadee igahabwa Murenzi Abdalah yahise ijya
mu nzira yo gushaka abatoza bashya ndetse n’abakinnyi bashya cyane ko babonaga
ikipe basanze nta cyerekezo ifite. Ku ikubitiro bazanye Lomami Marcel nk’umutoza
uzungiriza umutoza mukuru bari barimo gushaka.
Lomami
akihagera ni we watoje umukino Rayon Sports yatsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1
maze nyuma y’umukino ikipe yakira inkuru nziza ko umukino uzakurikira uwa
Gorilla izaba itozwa n’umufaransa Bruno Ferry.
Bruno Ferry, umukino we wa mbere yaguye miswi na Etincelles igitego 1-1 ariko umukino wa kabiri yatsinze AS Muhanga ibitego 2-0 bya Sindi Paul Jesus na Tonny Kitoga.
Uretse
kuzana umutoza mushya, ingoma ya Murenzi Abdalah yahise igura abakinnyi bashya
9 mu isoko ryo mu kwa Mbere kuko babonaga abari bahari nta kintu bamarira Rayon
Sports mu guhanganira igikombe.
Abo bakinnyi
ni abazamu babiri ari bo Ishimwe Patrick na Kwizera Olivier, ba myugariro
Uwumukiza Obed, Ben Aziz Dao, Ramadhan Thimanga Thilembi na Yannik Bangala
Litombo. Mu kibuga hagati bongeyemo Faustin Kitoko Likau, mu gihe mu basatira
izamu ari Bienvenue Joachim Vigninou na Mugisha Didier batijwe na Police FC.
N’ubwo Rayon
Sports yongeyemo amaraso mashya mu kwezi kwa Mbere yahuye n’ikibazo cy’uko
abakinnyi bataramenyerana maze ku mukino yahuyemo na APR FC wa FERWAFA Super
Cup inyagirwa ibitego 4-1, ndetse hatanyuzemo icyumweru kimwe na Al Hilal iyitsinda
ibitego 4-0 mu mikino ya shampiyona.
Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona bigaragara ko abakinnyi bayo bari kumenyerana ndetse baca amarenga ko bazajya batsinda umuhisi n’umugenzi mu gice cya kabiri cya shampiyona.
Gusa mu gusoza imikino ibanza ya shampiyona yanganyije na El-Merreikh ibitego 2-2 ndetse yongera kugwa miswi na Mukura 1-1 kuri Stade ya Muhanga.

Rayon Sports yatangiye umwaka w'imikino ihuzagurika bikomeye
Nyuma y’uko
Rayon Sports igize ukudahozaho mu mukino ibanza ya shampiyona, mu mikino yo
kwishyura amakipe ashobora kuba agiye kwishyura inka y’umwami yariye. Mu mikino
yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports imaze gukina imikino ine
ndetse yanatsinze umukino ubanza mu gikombe cy’Amahoro itsinda City Boys.
Mu mikino
ine Rayon Sports imaze gukina mu gice cya kabiri cya shampiyona yatsinzemo itatu
inganya umwe, yatsinze AS Kigali 1-0, itsinda Police FC 1-0, itsinda Mukura VS
2-1 ndetse inganya na Al Hilal 1-1.
Mu manota 12 iyi kipe imaze gukinira mu mikino yo kwishyura yabonyemo amanota 10. Mu mikino ine Rayon Sports iheruka gukina yagerageje gukoreramo amanota 10 kuri 12 bitandukanye n’amakipe bahanganiye igikombe.
Al Hilal ya mbere mu mikino ine iheruka gukina yakoreye amanota 7 kuri 12, El-Merreikh yakoreye 8 kuri 12, APR FC ikorera 3 kuri 12, Police FC ikorera 2 kuri 12 naho Kiyovu Sports ikorera amanota 6 kuri 12.
Ibi bisobanuye ko mu mikino ine iheruka muri shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports yitwaye neza kurusha andi makipe yose arimo Al Hilal, El-Merreikh, APR FC, Kiyovu Sports na Police FC.
None ni nde uzahagarika Rayon Sports?

Rayon Sports iri kwitwara neza bidasanzwe mu gice cya kabiri cya shampiyona y'u Rwanda

Rayon Sports yatsinze imikino itatu yikurikiranya harimo uwa Mukura, Police FC na As Kigali

Rayon Sports yari yatezwe kongera gutsindwa na Al Hilal ariko umukino warangiye iwunganyije
Ku rutonde
rusange rwa Shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports ni iya 5 n’amanota 36 imaze
gukina imikino 21. Irarushwa amanota 6 na Al Hilal ya mbere imaze gukina
imikino 19.
Gusa kubera ko mu gutanga igikombe cya shampiyona "Rwanda Premier League" bazagendera ku makipe yo mu Rwanda azaza hafi, ubwo ubaze amakipe yo mu Rwanda iya mbere yaba ari APR FC ifite amanota 39, Police ya Kabiri ifite 36, na Rayon Sports yaba ari iya Gatatu ifite amanota 36.
Kugeza ubu APR FC irarusha ikipe ya Rayon Sports amanota atatu gusa, amakipe yombi amaze gukina imikino 21. Gusa mu mikino APR FC ifite imbere harimo imikino ikomeye nka Al Hilal, Rayon Sports na El-Merreikh.

Rayon Sports
isigaje iyihe mikino ngo shampiyona irangire?
Mu mikino
Rayon Sports isigaje gukina ngo shampiyona y’u Rwanda irangire harimo uwo
izasura Musanze FC muri Stade Ubworoherane, izasura kandi Etincelles Fc kuri Stade
Umuganda, yakire El-Merreikh kuri Kigali Pele Stadium, izakira
Gasogi United, yakire Gicumbi FC, izasure Rutsiro FC mu Karere ka Rubavu ku wa 19 Mata.
Ikipe ya
Rayon Sports kandi izasura Amagaju i Huye. Ku itariki ya 2 Gicurasi 2026
izakira APR FC mu mukino karundura, nyuma yaho izasure As Muhanga, izakire
Marines FC, yakire Gorilla FC maze isoze imikino ya shampiyona yakira Kiyovu
Sports ku itariki 31 Gicurasi 2026.


Rayon Sports yatangiye shampiyona ihuzagurika, ubu iri ku isonga mu makipe ari kwitwara neza
