Ni nde ukwiye kubazwa imyidagaduro y'i Huye ?-VIDEO

Imyidagaduro - 26/02/2024 11:22 AM
Share:
Ni nde ukwiye kubazwa imyidagaduro y'i Huye ?-VIDEO

Karemera Onesphore ukorera RC Huye mu gisata cy’imyidagaduro yagaragaje uko ihagaze hamwe n’ubuhanzi muri rusange muri Huye, asaba ibintu bitandukanye ababarizwa muri iki gisata.

Ugeze mu mujyi wa Huye ukavuga Karemera wabona abantu bake batamuzi kubera imyaka amaze akora umwuga w’itangazamakuru.

Muri gahunda y’InyaRwanda, Ubuhanzi n’Imyidagaduro ubwo twasuraga aka Karere anavukamo tukaba twaramusuye atangira atubwira ko kuva kera yari afite inzozi  zo kuvamo umunyamakuru.

Mu myaka igera kuri itandatu amaze arikora by’umwuga yavuze ko hari byinshi yungutse ariko na none nk’umuntu uvuka mu Karere ka Huye azi byinshi kuko byabaga abibona.

Agaragaza Huye nk’umujyi wabaye isoko rya byinshi mu bikorwa by’imyidagaduro u Rwanda rushingiyeho none ati "Cyari igicumbi cy’imyidagaduro nubwo nari umugabo itajya ihabwa intebe."

 Agaragaza ko  yaba abahanzi n'ababaye mu myidagaduro bose babizi ko Huye yabyaraga abahanzi benshi ku ruhando rwa muzika  nyarwanda.

 Kandi ko ibikorwa byinshi yaba ibirebana iby’umuziki, ubwiza byinshi ariho byavukiye ati "Wari umujyi w’ibirori abantu bakibuka nka Miss Campus cyari igikorwa gikomeye, Salax Awards haturutse abanyamakuru bakomeye cyane mu myidagaduro."

Mu mpamvu zatumye ubu ibintu byarasubiye inyuma Karemera agaragaza ko harimo kuba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yarabaye Kaminuza y’u Rwanda, Huye igahita isigaramo ishami rimwe andi akajyanwa mu tundi turere.

Ibi avuga ko byatumye impano zitatana, abanyeshuri baragabanuka binatuma abashoramari batangira kugenda gacye birinda guhomba.

Ikindi avuga kuba Radio Salus hari imyaka ariyo yari iyoboye mu buhanzi n’imyidagaduro byaratumaga abahanzi ariyo bahanga amaso nyamara ubu ibitangazamakuru byiyongeye.

Mu bindi agaragaza ko kugeza ubu abahanzi bakorera i Huye biganjemo abahatuye bagishaka gukora ibintu nk'uko byakorwaga kera nyamara Isi ihindagurika buri munsi.

Atanga umukoro ku bashoramari ati "Igihari ni uko abantu bakunda ibikorwa by’imyidagaduro ahubwo ntabyo babona, umukoro natanga ku bashoramari batinyuke bashore."

Ku ruhande rw’Akarere ka Huye, avuga ko gafite Umuyobozi ubyumva ariko hakiri ibyo kunozwa ati "Nsigaye mbona hakenewe uruhare rw'ako kanya rw’Akarere na Leta muri rusange, ni kenshi hategurwa ibintu ariko ukabona ko nyine haracyaburamo k’akaboko gakomeye."

Agira inama abahanzi mu magambo akomeye agira ati "Abahanzi baze mu muziki bazi ikibazanye bitari nari nturanye na Nizzo yabaye umuhanzi nanjye kambe umuhanzi nyine abantu baze mu bintu biteguye."

Yongeraho ati "Abahanzi bagendane n’ibihe, bige ibigezweho, baze biteguye guhangana, atari reka nkore ntawamenya "

KANDA HANO WUMVE UNAREBE IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA KAREMERA I SALAX AWARDSI MISS CAMPUS

">

Karemera yagaragaje nk'umuntu uvuka Huye kandi akaba anayikoreramo ko hari ibikwiye gukorwa ariko cyane ku ruhande rw'abahanzi n'abashoramariYasabye ko ubuyobozi bwarushaho gushyira ukuboko mu bikorwa by'ubuhanzi n'imyidagaduro nkuko babigira muri siporoYagiriye inama abahanzi n'abatunganya umuziki bakorera i Huye yo kuva mu mikorere y'igihe cyatambutse ahubwo bakgendana naho ibihe bigezeAgaragaza ubuhanzi n'imyidagaduro nk'umurimo wahindurira umuntu ubuzima ariko ubyinjiyemo atari kuko runaka abikora ahubwo yabanje gutegura


AMAFOTO+VIDEO: MURENZI DIEUDONNE-INYARWANDA.COM



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...