Ni nde mwami wa muzika nyarwanda? Imibare ikiranura The Ben na Bruce Melodie

Imyidagaduro - 25/06/2026 4:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni nde mwami wa muzika nyarwanda? Imibare ikiranura The Ben na Bruce Melodie

Mu muziki nyarwanda, hari amazina abiri akunze kuvugwa cyane igihe cyose hagezwe ku ngingo yo kumenya umuhanzi uyoboye abandi. Ni Bruce Melodie na The Ben. Bombi bafite abafana benshi, bafite indirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye, bafite ibigwi byubatse amateka y’umuziki nyarwanda.

Kandi bombi ntibahwema kugereranywa haba ku mbuga nkoranyambaga, ku mibare y’abumva ibihangano byabo ndetse no ku rwego rw’ubwamamare bafite mu Rwanda no hanze yarwo. Ni impaka zimaze imyaka myinshi.

Hari abemeza ko The Ben ari we mwami wa R&B nyarwanda kubera amateka ye n’inzira yafunguye, abandi bakavuga ko Bruce Melodie yamaze gufata inkoni y’ubuyobozi kubera uburyo amaze imyaka myinshi yigarurira isoko rya muzika n’imibare ikomeza kumushyira imbere.

Mu gihe impande zombi zikomeza guterana amagambo, imibare ni yo iba ururimi rudashidikanywaho. Iyo urebye imyaka bamaze mu muziki, uko bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga, uko bumvwa ku mbuga zicururizwaho umuziki, uko bahagaze kuri YouTube ndetse n’uburemere bw’abo bakoranye indirimbo mpuzamahanga, ubona ishusho ishobora gusubiza ikibazo benshi bibaza: Ni nde uhetse undi hagati ya Bruce Melodie na The Ben?

1.The Ben arusha Bruce Melodie imyaka mu muziki

The Ben yatangiye kumenyekana mu muziki nyarwanda mu myaka ya 2007 na 2008, ndetse icyo gihe yahise yegukana ibihembo bya Salax Awards nk’umuhanzi mwiza wa R&B. Uyu munsi amaze imyaka 19 ari mu muziki.

Ku rundi ruhande, Bruce Melodie yatangiye urugendo rwe mu buryo bugaragara mu 2010 mbere yo gusohora indirimbo zamugize icyamamare zirimo “Tubivemo” mu 2013. Uyu munsi Bruce Melodie amaze imyaka 16 mu muziki.

Aha rero, The Ben ni we uyoboye mu rugendo rw’igihe kuko amurusha imyaka itatu mu mwuga.

Bruce Melodie ayoboye kuri Instagram na X

Mu gihe isi y’imyidagaduro isigaye ishingira cyane ku mbaraga z’imbuga nkoranyambaga, Instagram na X biri mu bipimo bikomeye by’ubwamamare.

Bruce Melodie akurikirwa n’abarenga miliyoni 1.2 kuri Instagram, mu gihe The Ben akurikirwa na miliyoni 1.

Kuri X, Bruce Melodie afite abamukurikira 137,800 mu gihe The Ben afite 39,500.

Ibi bivuze ko kuri izi mbuga ebyiri zikomeye, Bruce Melodie ari imbere ya The Ben ku ntera ifatika.

The Ben yigaranzura Bruce kuri Facebook na TikTok

Nubwo Bruce Melodie ayoboye kuri Instagram na X, The Ben ni we ufite imbaraga nyinshi kuri Facebook.

The Ben akurikirwa n’abarenga ibihumbi 685 kuri Facebook, mu gihe Bruce Melodie afite ibihumbi 408.

No kuri TikTok, The Ben ni we uyoboye. Afite followers ibihumbi 428.8 na ‘likes’ miliyoni 5.2, mu gihe Bruce Melodie afite followers ibihumbi 279.2 na ‘Likes’ miliyoni 2.9.

Aha The Ben agaragaza ko afite igikundiro gikomeye cyane ku bakoresha TikTok, urubuga rwabaye ingenzi cyane mu kwamamaza no gukwirakwiza umuziki muri iki gihe.

Spotify na Audiomack: Bruce Melodie afata umwanya wa mbere

Ku bijyanye no kumvwa ku mbuga z’umuziki, Bruce Melodie agaragara nk’uwigaranzuye The Ben.

Kuri Spotify, Bruce Melodie yumvwa n’abagera ku 233,015 buri kwezi. The Ben na we afite abamwumva 111,527 buri kwezi.

Ibi bivuze ko Bruce Melodie arusha The Ben inshuro zirenga ebyiri ku mubare w’abamwumva buri kwezi kuri uru rubuga.

No kuri Audiomack, Bruce Melodie ayoboye mu mubare rusange w’abumvise ibihangano bye. Ibihangano bye bimaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 12.3, mu gihe The Ben amaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 9.1.

Nubwo The Ben afite aba-followers benshi kuri Audiomack kurusha Bruce Melodie, umusaruro w’ibihangano byamaze kumvwa ushyira Bruce Melodie imbere.

YouTube: Bruce Melodie yubatse ubwami bukomeye

Iyo ugeze kuri YouTube, ikinyuranyo kirushaho kugaragara. Bruce Melodie afite subscribers miliyoni 1.03, mu gihe The Ben afite ibihumbi 619.

Ikindi gitangaje ni uko Bruce Melodie afite amashusho (Video) arenga 200 kuri shene ye, mu gihe The Ben afite amashusho (Video) 29 gusa.

Ibi bigaragaza ko Bruce Melodie yashoye cyane muri YouTube kandi akayibyaza umusaruro mu buryo buhoraho.

Ku ruhando mpuzamahanga, bombi bafite ibigwi

Bruce Melodie amaze gukorana indirimbo n’amazina akomeye muri Afurika no hanze yayo arimo Joeboy, Diamond Platnumz, Brown Joel, Bien Aime, Blaq Diamond, Harmonize, Sheebah Karungi ndetse na Shaggy wo muri Jamaica.

The Ben na we ntabwo ari muto muri uru rugendo. Yakoranye na Diamond Platnumz, Otile Brown, Mbosso, Sheebah Karungi, B2C, Rema Namakula ndetse n’abandi bahanzi bafite amazina akomeye mu karere.

Iyo urebye uburemere bw’amazina y’abo bakoranye, bombi bafite uruhare rukomeye mu gusohora umuziki nyarwanda hanze y’u Rwanda, nubwo Bruce Melodie mu myaka ya vuba ari we wagaragaye cyane mu mishinga mpuzamahanga ikurikiranye.

None se ni nde uhetse undi?

Iyo urebye amateka n’igihe bamaze mu muziki, The Ben ni we uri imbere.

Iyo urebye Facebook na TikTok, The Ben na bwo ni we uyoboye.

Ariko iyo ugeze ku mbuga zifite uruhare runini mu gukwirakwiza umuziki muri iki gihe zirimo Instagram, X, Spotify, Audiomack na YouTube, Bruce Melodie ni we uyoboye.

Mu bipimo bitanu bikomeye bifitanye isano no kumvwa no gukurikirwa ku muziki ku rwego mpuzamahanga, Bruce Melodie ni we ufite imibare myiza kurusha The Ben.

Ibi ntibisobanura ko The Ben yasigaye cyangwa ko yatakaje igikundiro. Ahubwo bigaragaza ko The Ben akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite amateka akomeye kurusha benshi mu Rwanda, mu gihe Bruce Melodie ari we uri kwiharira umwanya wa mbere mu mibare y’iki gihe.

Niba urubanza ruciwe n’imibare gusa, Bruce Melodie ni we ugaragara nk’uyoboye muri iki gihe. Ariko niba harebwa amateka, imyaka mu muziki n’uruhare yagize mu gufungura amarembo ku bahanzi benshi bamukurikiye, The Ben yaba ari ku isonga mu buryo buagibwaho impaka.

Ni yo mpamvu igisubizo cy’iki kibazo kidashobora kuba cyera cyangwa umukara gusa. The Ben ni umwami w’amateka, Bruce Melodie akaba umwami w’imibare y’ubu. Kandi ni ho ihangana ryabo rikomeza gukurura impaka zitarangira mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Bruce Melodie ayoboye kuri Spotify, Audiomack na YouTube, ibintu bituma benshi bamufata nk’umuhanzi uri ku isonga mu Rwanda muri iki gihe


N’ubwo arusha The Ben imyaka mike mu muziki, Bruce Melodie yamaze kwigarurira Instagram na X ndetse anegukana imibare ikomeye mu kumvwa ku mbuga zicururizwaho umuziki (streaming)


The Ben ni we umaze imyaka myinshi mu muziki kurusha Bruce Melodie, ndetse anayoboye kuri Facebook na TikTok mu mubare w’abamukurikira


Imyaka 19 mu muziki, ibihumbi 685 bimukurikira kuri Facebook na miliyoni 5.2 za likes kuri TikTok; imibare igaragaza ko The Ben agifite igikundiro gikomeye mu bakunzi b’umuziki


i












Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...