Ni mwe shema ry'u Rwanda - Usengimana Dany ku bana yasabye kuzahesha ibikombe Amavubi

Imikino - 03/03/2026 7:46 AM
Share:
Ni mwe shema ry'u Rwanda - Usengimana Dany ku bana yasabye kuzahesha ibikombe Amavubi

Dany Usengimana wahoze ari Rutahizamu w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yasabye abana bato bari mu irerero rya Bright FA kwimana u Rwanda binyuze mu kuzahesha ibikombe Amavubi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Werurwe 2026 irerero rya Bright FA rikorera imyitozo i Rugende, ryasuwe na Dany Usengimana arigenera ibikoresho bibafasha gukina umupira w'amaguru birimo imipira yo gukina n'imyambaro.

Bright Football Academy yahawe imipira 21 yo gukina ifite agaciro ka 2.3 Frw ndetse n'imyambaro ibiri ku batoza bagize iri rerero.

Aganira na InyaRwanda, Dany Usengimana yemeje ko yiteguye gufasha abana mu rwego rwo guteza imbere Ruhago y'u Rwanda ndetse ahishura ko ubwo yari mu ruziga yasabye abatoza n'abana kuzahesha u Rwanda ishema mu gutwara ibikombe.

Yagize ati: "Nk'umuntu wakinnye umupira, niteguye gufasha iri rerero mu kuzamura impano z'abana kandi nzabigeraho. Sinshidikanya ko nzabigeraho kuko nababwiye ko bafite impano kandi bagomba kuzahesha ishema Igihugu mu kuzamura idarapo ryacu mu mupira w'amaguru muri Afurika."

Umutoza wa Bright FA, Habimana Eric yemeje ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe na Usengimana Danny ndetse ko byibuze buri mwaka azajya azamura abana batari munsi y'icumi bajya mu yandi makipe.

Ati: "Ntabwo bisanzwe guhabwa inkunga n'uwahoze atsindira ibitego Amavubi kuko bizamura abana mu mutwe no mu mikinire, ngiye gukora cyane kandi nizeye ko buri mu mwaka nzajya nzamura abana 10 bajya mu yandi makipe nk'abakinnyi babigize umwuga.'

Irerero rya Bright FA rifite abana 150 mu byiciro by'imyaka 10, 13, 16 na 17 mu bahungu n'abakobwa.

Usengimana Dany yasabye abana babarizwa muri Bright FA kwimana u Rwanda muri ruhago


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...