Ni mwe mugomba kubaka uru Rwanda – Perezida Kagame abwira urubyiruko

Amakuru ku Rwanda - 29/07/2026 7:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni mwe mugomba kubaka uru Rwanda – Perezida Kagame abwira urubyiruko

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko rwitabiriye icyiciro cya 16 cy’Itorero Indangamirwa kwiyumvamo inshingano zo kubaka igihugu, gukemura ibibazo no guhanga udushya, aho gutegereza ko amajyambere azava ku banyamahanga.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, ubwo yaganiraga n’abasore n’inkumi bari bamaze ibyumweru bitandatu bahugurirwa mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro (Gabiro Combat Training Center).

Itorero Indangamirwa rihuza urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 23 rugahabwa amasomo agamije kubatoza indangagaciro z’umuco nyarwanda, gukunda igihugu, kuba abayobozi beza b’ejo hazaza, n’uruhare rwabo mu iterambere.

Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko rugomba kuva muri iri torero rufite intego yo kuba abubatsi b’u Rwanda, abakemura ibibazo n’abahanga mu guhanga ibisubizo bishya.

Yagize ati: "Muri byinshi muvanye aha, hari ikintu kimwe mukwiye kugenda mufite mu bitekerezo: ubu muri abubatsi b’ikintu runaka. Muri abakemura ibibazo, muri abahanga mu guhanga udushya kandi muzagira uruhare mu kubaka iki gihugu, muri imbaraga z'igihugu."

Yakomeje ashimangira ko nta gihugu cyigeze gitera imbere gitegereje ko abanyamahanga baza kukiteza imbere, avuga ko n’u Rwanda rutazubakwa n’undi uwo ari we wese uretse Abanyarwanda ubwabo.

Ati: "U Rwanda ntiruzubakwa n’abantu bazaturuka ahandi, oya rwose. Niba hari uwabitekerezaga, icyo gitekerezo agihindure vuba. Ntimukwiriye gutekereza gutyo. Ni mwe mugomba kurwubaka."

Perezida Kagame yanasabye urubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza, kwirinda ubusinzi, ubunebwe n’ibindi byose bishobora kubatesha umurongo no kubabuza kugera ku ntego zabo.

Yavuze ko igihugu gikeneye urubyiruko rufite ikinyabupfura, rwigirira icyizere kandi rwiteguye gufatanya n’abandi mu gushakira ibisubizo ibibazo igihugu gihura na byo.

Yongeye kwibutsa ko inshingano z’urubyiruko zirimo no kurinda ibyagezweho n’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gukomeza guharanira ubumwe, umutekano n’iterambere rirambye.

Icyiciro cya 16 cy’Itorero Indangamirwa cyamaze ibyumweru bitandatu gihabwa amasomo n’amahugurwa atandukanye agamije gutegura urubyiruko kuzaba abayobozi beza, abaturage bafite indangagaciro ndetse n’abafite ubushobozi bwo kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yashimangiye ko urubyiruko ari rwo rufite uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...