Ni mumureke ari hasi kandi nagurishwe hakiri kare - Lionel Messi yagenewe ubutumwa

Imikino - 16/01/2023 5:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni mumureke ari hasi kandi nagurishwe hakiri kare - Lionel Messi yagenewe ubutumwa

Abafana b'ikipe ya Paris Saint-Germain bageneye ubutumwa Lionel Messi, nyuma yo gutsindwa muri shampiyona y'u Bufaransa.

Ku munsi w’ejo ni bwo muri shampiyona y'u Bufaransa ya Ligue 1, hakinwaga imikino yo ku munsi wa 19. Saa tatu na mirongo ine n'itanu ni bwo Ikipe ya Rennes yatunguranye ijisha Paris Saint-Germain iyitsinda igitego 1-0, uyu mukino wabereye kuri sitade ya Rene yitwa Roahzhon Park. Iki gitego cya Rennes cyatsinzwe na Hamari Traore ku munota wa 65, yari ahawe umupira na Adrien Truffert.

Muri uyu mukino abakinnyi bose bakomeye ba Paris Saint-Germain bakina bataka bari barimo, haba Lionel Messi, Neymar ndetse na Kylian Mbappé winjiye mu kibuga asimbuye ariko bahiga igitego cyo kwishyura barakibura. Lionel Messi yakunze kubona uburyo bwinshi bw'ibitego, ariko gushyira umupira mu izamu birananirana burundu.


Abakinnyi 3 baraye bananiwe gutsinda n'ubwo Lionel Messi ari kubigenderamo wenyine agatukwa cyane

Nyuma y'umukino abafana ba Paris Saint-Germain bagaragaje umujinya udasanzwe ndetse bamwe banatuka Lionel Messi, bamuziza ko atabatsindiye igitego kandi hari abamufata nk'umukinnyi w'ibihe byose. Babinyujije kuri Twitter bagize bati "Gukina nk'ikipe buri gihe ntabwo biba biri ku rwego rwa Lionel Messi arikunda, na nyogukuru wanjye yatsinda iyi kipe ariko Messi yayibuzemo igitego, ni igiki cyabaye."

Undi mufana wanditse amagambo akomeye avuga kuri Lionel Messi yagize ati "Lionel Messi ari hasi, ndetse binakwiye ko agurishwa hakiri kare".

Ikipe ya Paris Saint-Germain ntabwo iratsinda Rennes kuva muri 2018, Rennes mu mikino yaherukaga ntabwo bayirangizaga badatsinzwe igitego, ariko ku munsi w’ejo babishoboye bafata abakinnyi 3 bakomeye umukino urangira nta gitego babonye. 

Kugeza ubu Paris Saint-Germain iracyayoboye urutonde rw'agateganyo muri shampiyona y'u Bufaransa n'amanota 47, naho Rennes yo ifite 37 ikaba iri ku mwanya wa 5.


Abafana barakariye Lionel Messi





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...