Ni kimwe mu byo nifuza - Chriss Eazy ari gutekereza ibitaramo bye bwite bizenguruka u Rwanda (VIDEO)

Imyidagaduro - 05/07/2026 4:20 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni kimwe mu byo nifuza - Chriss Eazy ari gutekereza ibitaramo bye bwite bizenguruka u Rwanda (VIDEO)

Umuhanzi Chriss Eazy yatangaje ko ageze mu cyiciro cyo gutekereza gukora igitaramo cye bwite, ndetse akazakurikizaho uruhererekane rw'ibitaramo bizenguruka Intara zose z'u Rwanda, nyuma yo kubona urukundo akomeje kugaragarizwa n'abafana bo hirya no hino mu gihugu.

Ibi yabitangaje nyuma yo gusoza igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye muri Stade ya Muhanga ku wa 04 Nyakanga 2026, aho yari umuhanzi wakomye umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo cyitabiriwe n'imbaga y'abakunzi b'umuziki.

Chriss Eazy yaririmbye zimwe mu ndirimbo zamugize icyamamare zirimo 'Sampe', 'Fasta', 'Sambolela', 'Sekoma' n'izindi, aho buri ndirimbo yakirwaga n'amajwi y'abafana bayiririmbaga ijambo ku rindi, ibintu byongeye kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye mu rubyiruko.

Mu bihe byashimishije benshi harimo n'igihe ku rubyiniro haje Utah Nice, bafatanyije kuririmba indirimbo yabo 'My Mind', imaze igihe iri mu zikunzwe cyane. Abafana bayakiranye ubwuzu, bayiririmba banayibyina kuva itangiye kugeza irangiye, ibintu byagaragaje uburyo iyi ndirimbo yakunzwe mu gihugu hose.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, nyuma yo kuva ku rubyiniro, Chriss Eazy yavuze ko yari amaze igihe yumva bavuga uburyo Abanya-Muhanga bakunda umuziki, ariko ko kubyibonera byamurenze.

Yagize ati: "Ndishimye cyane. Ntabwo nari nzi ko i Muhanga bigenda gutya. Ni ubwa mbere tuhataramiye nka Chriss Eazy. Biyongereye ku rutonde rw'ahantu nzahora nkumbura gukorera."

Uyu muhanzi yavuze ko uburyo yakiriwe i Muhanga bwamweretse ko igihe kigeze kugira ibitaramo bye bwite aho kuba ategereza gusa ibitaramo bitumirwamo abahanzi benshi.

Yavuze ko ari gutegura igitaramo cye cya mbere, hanyuma nyuma yacyo agatangira gahunda yo kuzenguruka igihugu cyose, ageza umuziki we ku bafana bo mu Turere dutandukanye.

Yagize ati: "Hari gahunda ndi gutegura y'igitaramo cyanjye nka Chriss Eazy. Nyuma yacyo nkategura ‘Tour’ yazenguruka u Rwanda, Imana ibimfashijemo, kuko nanjye ndabyifuza. Ninkora iyo Tour, Muhanga ntabwo nayibagirwa, izaza mu b'imbere."

Aya magambo agaragaza ko Chriss Eazy atifuza kuguma mu gitaramo kimwe cyangwa bibiri bikomeye gusa, ahubwo ashaka kwegera abafana be bo mu gihugu hose, akabaha amahirwe yo kumubona ari ku rubyiniro mu bitaramo bye bwite.

Mu myaka mike amaze mu muziki, Chriss Eazy amaze kwiyubakira izina rikomeye abikesheje indirimbo zakunzwe zirimo 'Bana', 'Inana', 'Fasta', 'Sampe', 'Sambolela', 'Sekoma' n'izindi, ndetse akaba ari umwe mu bahanzi bakunze gutumirwa mu bitaramo bikomeye kubera uburyo asusurutsa abafana.

Naramuka ashyize mu bikorwa uyu mushinga, yaba yiyongereye ku rutonde rw'abahanzi nyarwanda bafite intego yo kujyana ibitaramo byabo mu bice bitandukanye by'igihugu, ibintu byafasha kurushaho kwegera abakunzi b'umuziki no guteza imbere umuco wo gukora ibitaramo byihariye hanze ya Kigali.

Abakunzi b'umuziki by'umwihariko abo mu Karere ka Muhanga, bafite impamvu yo kwizera ko nibura mu gihe kiri imbere bazaba bari mu ba mbere bazakirira uru rugendo rw'ibitaramo, dore ko Chriss Eazy ubwe yavuze ko uru rukundo bamweretse rwamukoze ku mutima ku buryo atazigera abibagirwa.

Chriss Eazy yatangaje ko yatunguwe n’uburyo ab’i Muhanga bashyigikira abahanzi 


Chriss Eazy yavuze ko ari gutekereza gukora igitaramo cye bwite mu rugendo rw’imyaka 7 ishize ari mu muziki

Chriss Eazy yatangaje ko ari gutekereza gukora ibitaramo bye bwite bizazenguruka u Rwanda

Umuhanzikazi Utah Nice yahiriwe n'ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival, nyuma yo gukorana indirimbo na Chriss Eazy

 

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRISS EAZY


KANDA HANO UREBE UKO CHRISS EAZY YITWAYE KU RUBYINIRO I MUHANGA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...