Ku
wa 30 Gicurasi 2026, aba basore batunguwe no kwisanga bari mu bahawe umwanya wo
gutanga ibitekerezo mu Ihuriro ry’Urubyiruko, Igihango cy’Urungano ry’umwaka wa
2026, ryahuje abarenga 2000 ku nsanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko, Turwanye
Ingengabitekerezo ya Jenoside, Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa”, ryitabiriwe na
Madamu Jeannette Kagame.
Ni
umunsi bavuga ko utazibagirana mu mateka yabo, kuko wabahesheje icyizere gishya
cyo kumenya ko urwenya rwabo rutakiri urwo gusetsa gusa, ahubwo rwahindutse
urubuga rwo gutambutsaho ubutumwa bugira umumaro ku gihugu n’urubyiruko.
Iyo
uganira na Mwitende Abdulkarim uzwi nka Burikantu, agaragaza ko kugeza ku munota wa nyuma atari yiteze ko
ashobora kuzahabwa umwanya wo kuvugira imbere y’imbaga nk’iyo.
Yemera
ko byamutunguye cyane, cyane cyane kubera uburemere bw’ikorwa ndetse n’abari
baryitabiriye.
Aya
magambo agaragaza uburyo yumvise uburemere bw’icyizere yari ahawe. Kuri we,
ntabwo byari uguhabwa mikoro gusa, ahubwo byari uguhabwa inshingano yo kuvugira
urubyiruko imbere y’umubyeyi warwo.
Mu
byo yari yateguye kuvuga, Burikantu yari afite intego yo gusangiza urubyiruko ibitekerezo
byabafasha kurushaho kwigira no gushaka ibisubizo by’ibibazo bihura na byo,
cyane cyane ibijyanye n’ubukungu n’akazi, bakirinda ingengabitekerezo ya
Jenoside.
Mu
gihe Burikantu yari afite ibyo yifuza kugeza ku rubyiruko, Buringuni we yari
yarafashe icyemezo cyo gusigira mugenzi we uwo mwanya.
Avuga
ko mbere y’inama bari babiganiriyeho, bemeranya ko Burikantu ari we ugira icyo
avuga mu izina yabo. Ariko ibintu byaje guhinduka ageze imbere y’imbaga.
Ati:
“Twari twabiganiriyeho ndamubwira nti haguruka ubivuge. Ariko mbonye ukuntu
bari kutwakira, numva ko ntagize icyo nkora naba nkoze ikosa kubera ko
badufitiye icyizere.”
Aha
ni ho havuye icyemezo cyo guhagurukana na mugenzi we, kugira ngo ubutumwa bwabo
burusheho kugera ku bari aho.
Ni
icyemezo cyagaragaje ubufatanye bwabo, bumaze imyaka bushingiye ku kubakira
hamwe inzozi, haba mu rwenya no mu bindi bikorwa by’ubucuruzi n’iterambere
bakora.
Nubwo
bemera ko ubwoba bwari bwinshi, bavuga ko amarangamutima y’ibyishimo ari yo
yabarenze.
Kuri
bo, kuba urubyiruko rwabategaga amatwi, kandi rukabikora imbere y’abayobozi
bakuru b’Igihugu, byabaye ikimenyetso cyerekana urugendo rurerure bamaze gukora
ndetse n’aho bageze.
Buringuni
ati: “Twari dufite ubwoba, ariko amarangamutima yacu akubiye mu byishimo. Ni
kimwe mu bintu byiza tugezeho, kandi binagoye kuzongera kubigeraho.”
Aya
magambo agaragaza uburyo babifata nk’intambwe idasanzwe mu buzima bwabo, kuko
ari ibintu bitabaho buri munsi ku banyamurongo b’urwenya.
Mu
myaka ishize, Burikantu na Buringuni bubatse izina rikomeye binyuze mu mashusho
asekeje yakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ariko uko imyaka yagiye ishira,
ibikorwa byabo byatangiye kurenga urwenya rusanzwe, bijya no mu butumwa
bwigisha, bukangurira abantu gukora, kwigira no kugira uruhare mu iterambere.
Kuba
barahawe umwanya mu Ihuriro ry’Urubyiruko ni ikimenyetso cy’uko ibikorwa byabo
bitangiye kureberwa kure y’urwenya gusa, ahubwo nk’umuyoboro ushobora gufasha
mu gutanga ibitekerezo byubaka igihugu.
Ni
na yo mpamvu Buringuni yemeza ko bakiri mu rugendo rwo gukomeza gukora cyane. Ati:
“Mu gihe cyose turi gukora ibi bintu ari twe ba mbere, tuzakomeza gutera
imbere.”
Ayo
magambo ntabwo agaragaza gusa icyizere bafite ku hazaza habo, ahubwo
anasobanura uburyo babona uruhare rwabo muri sosiyete y’uyu munsi.
Hari
abantu benshi bakurikirana Burikantu na Buringuni kubera urwenya rwabo, ariko
umunsi bahabwa ijambo mu ihuriro nk’iri ushobora kuba warahinduye uko bamwe
bababonaga.
Kuri
Burikantu na Buringuni, uriya munsi ntabwo wari uwo kuvuga amagambo make imbere
y’abarenga 2000 gusa. Wari umunsi wabibukije ko urwenya rwabo rwamaze kuba
urubuga rw’ibitekerezo, kandi ko amajwi yabo ashobora kugira uruhare mu kubaka
ejo hazaza h’urubyiruko rw’u Rwanda.

Burikantu
na Buringuni batangaje ko guhabwa ijambo mu Ihuriro ry’Urubyiruko ryitabiriwe
na Madamu Jeannette Kagame ari kimwe mu bintu byiza bagezeho mu rugendo rwabo
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BURIKANTU NA BURINGUNI
VIDEO: Melvin Pro/
InyaRwanda
