Ni izihe nyungu Kenya ifitemo? - Kiliziya yamaganye ikigo cya Ebola cyo kwakira Abanyamerika banduye

Iyobokamana - 25/06/2026 12:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni izihe nyungu Kenya ifitemo? - Kiliziya yamaganye ikigo cya Ebola cyo kwakira Abanyamerika banduye

Mu gihe isi ikomeje gushaka uburyo bwo kwitegura no guhangana n’indwara z’ibyorezo zirimo Ebola, umushinga wari ugamije kubaka ikigo cyihariye cyo kwakira no gukurikirana Abanyamerika baba barahuye n’iki cyorezo muri Kenya watumye havuka impaka zikomeye muri iki gihugu.

Izi mpaka zarushijeho gukomera nyuma y’uko Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kenya (KCCB) isohoye itangazo rikomeye yamagana uwo mushinga, ivuga ko ushobora gushyira ubuzima bw’Abanyakenya mu kaga ndetse ko utigeze ushyirwaho mu mucyo cyangwa ngo abaturage bagishwe inama.

Uyu mushinga wari uteganyijwe kubakwa ku kibuga cya gisirikare cya Laikipia Air Base, mu rwego rw’ubufatanye bwa Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Wari ugamije kwakira no gukurikirana Abanyamerika baba barahuye n’ubwandu bwa Ebola, cyane cyane ubwoko bwa Bundibugyo Ebola bukomeje guhangayikisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kubohereza ako kanya muri Amerika.

Inkuru dukesha ikinyamakuru ACI Africa ivuga ko, n’ubwo Leta ya Kenya yavugaga ko iki kigo cyari kigamije gufasha igihugu kurushaho kwitegura guhangana n’ibyorezo, Abepiskopi bo babibonamo ikintu giteye impungenge kuruta inyungu.

Mu itangazo ryabo ryo ku wa 23 Kamena 2026, bagaragaje ko batumva impamvu igihugu cyabo cyagombye kwakira abantu bahuye n’indwara yica kandi yandura vuba, mu gihe ibihugu bikomeye nka Amerika bidashaka kwikoza abaturage babyo bakekwaho kuba baranduye.

Bagize bati: “Ni iki Kenya yungukiramo? Ese koko biri mu nyungu z’igihugu cyacu kwakira abarwayi cyangwa abantu bahuye na Ebola b’abanyamahanga, mu gihe ibihugu byabo ubwabyo bidashaka kubakira kubera impungenge z’ikwirakwira ry’iyo ndwara?”

Ku bwa KCCB, ikibazo gikomeye si gusa ubwoba bwa Ebola, ahubwo ni uburyo uwo mushinga wateguwe. Bavuga ko abaturage batigeze bagishwa inama, Inteko Ishinga Amategeko ntigire uruhare rugaragara mu kuwusuzuma, ndetse n’amasezerano awugenga akaba atarashyizwe ahagaragara ku buryo busesuye.

Abepiskopi bavuga ko ibyo bibangamiye ihame rya demokarasi n’ubusugire bw’igihugu, kuko abaturage bafite uburenganzira bwo kumenya no kugira uruhare mu byemezo bishobora kugira ingaruka ku buzima n’umutekano byabo.

Mu gihe impaka zakomezaga kwiyongera, abaturage bo mu gace ka Nanyuki no mu nkengero za Laikipia batangiye imyigaragambyo yo kwamagana uwo mushinga. Bagaragazaga ko badashaka ko akarere batuyemo gahinduka ahantu ho kwakirira abantu bahuye n’indwara yica nka Ebola.

Iyo myigaragambyo ntiyarangiye neza. Amakuru atandukanye yagaragaje ko hari abantu bahasize ubuzima, abandi barakomereka, mu gihe bamwe batawe muri yombi nyuma yo gushyamirana n’inzego z’umutekano.

Ibi byanatumye ikibazo kigera mu nkiko, aho abaturage bashinjaga Leta kutubahiriza amategeko asaba kugisha inama abaturage mbere yo gutangiza imishinga nk’iyi no kutagaragaza amasezerano yagiranye n’abafatanyabikorwa bayo.

Nyuma y’igitutu cyari gikomeje kwiyongera, Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, yategetse ko imirimo yose yo kubaka icyo kigo ihagarara ako kanya.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko urukiko rusanze amabwiriza rwari rwaratanze yo guhagarika uwo mushinga atubahirijwe uko bikwiye. Hari amakuru yavugaga ko n’ubwo urukiko rwari rwategetse ihagarikwa ry’ibikorwa, imirimo yo kubaka ndetse no kugeza ibikoresho kuri icyo kibuga yari yarakomeje mu buryo butandukanye.

Ku ruhande rwa Leta ya Perezida William Ruto, bavuga ko uwo mushinga utari ugamije gushyira abaturage mu kaga, ahubwo wari umwe mu ngamba zo kongera ubushobozi bwa Kenya mu kwitegura no guhangana n’ibyorezo byambukiranya imipaka.

Leta kandi ivuga ko uwo mushinga wari ushingiye ku mubano umaze igihe hagati ya Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubuzima n’umutekano w’abaturage.

Icyakora, Abepiskopi bo bakomeje gushimangira ko n’ubwo kurwanya ibyorezo ari ingenzi, bidakwiye gukorwa hadakurikijwe amategeko cyangwa hadahawe abaturage amahirwe yo gutanga ibitekerezo byabo.

Basabye Leta gutangiza ibiganiro bifunguye bihuza abayobozi b’amadini, inzobere mu buzima, imiryango itegamiye kuri Leta n’abaturage bagizweho ingaruka n’uyu mushinga kugira ngo hafatwe ibyemezo byubakiye ku bwumvikane.

Banagaragaje ko Kenya ikwiye gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw’ibitaro byayo n’inzego z’ubuzima aho kwinjira mu masezerano ashobora guteza impungenge abaturage.

Mu butumwa bwabo, bongeye kwibutsa ko umucyo ugomba kuranga amasezerano yose Leta igirana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, cyane cyane ayo ashobora kugira ingaruka ku mutekano, ubuzima cyangwa umutungo kamere by’igihugu.

Basoje bavuga ko kubaha ubuzima n’agaciro ka muntu ari byo bikwiye kuba ishingiro ry’iterambere rirambye, ubutabera n’amahoro, kandi ko Kenya ishobora gukomeza gufatanya n’amahanga mu rwego rw’ubuzima bitabangamiye umutekano cyangwa ubusugire bw’abaturage bayo.

Mu gihe ibikorwa byo kubaka icyo kigo byamaze guhagarikwa by’agateganyo, amaso y’Abanyakenya akomeje kureba ku cyemezo cya nyuma kizafatwa, mu kibazo gikomeje kwibazwa na benshi: ese inyungu z’ubufatanye mpuzamahanga zigomba kuza mbere y’impungenge abaturage bafite ku mutekano n’ubuzima bwabo?


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...