Ni iyihe mishinga yajyanye Bruce Melodie na Bwiza i Kampala?

Imyidagaduro - 13/02/2026 8:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni iyihe mishinga yajyanye Bruce Melodie na Bwiza i Kampala?

Umuhanzi Bruce Melodie na Bwiza bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, berekeza mu Mujyi wa Kampala muri Uganda aho bagiye mu bikorwa binyuranye bijyanye n’umuziki wabo.

Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko uru rugendo rufite intego zitandukanye kuri buri muhanzi, ariko bose bahuriye ku kwagura ibikorwa byabo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ku ruhande rwa Bruce Melodie, ajyanywe no gukomeza kumenyekanisha indirimbo ye nshya “Pom Pom” yakoranye na Diamond Platnumz ndetse na Joel Brown wo muri Nigeria.

Iyi ndirimbo iri mu zikomeje kuvugisha benshi mu karere, bityo urugendo rwe rukaba rugamije kuyegereza isoko rya Uganda no gukomeza ubukangurambaga bwo kuyimenyekanisha.

Si ibyo gusa kuko ku Cyumweru tariki 15 Gashyantare 2026, Bruce Melodie azataramira muri Guvnor Club i Kampala mu gitaramo kizaba kiri mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Abakundana, Saint Valentin. Biteganyijwe ko azaririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo n’iyi nshya ari kwamamaza.

Bruce Melodie yagiye aherekejwe n’itsinda risanzwe rimufasha mu muziki, ririmo Etienne wo mu itsinda rya Symphony Band ndetse na Yugi Umukaraza uzwi mu kuvuza ingoma, mu rwego rwo gutanga igitaramo kiri ku rwego rwo hejuru.

Ku rundi ruhande, Bwiza nawe ajyanye gahunda zijyanye no gutegura ibikorwa bye by’umuziki mu rwego rwo kwagura urugendo rwe mpuzamahanga.

Uyu muhanzikazi ari kwitegura ibitaramo ateganya gukorera ku migabane itandukanye, mu rwego rwo kumenyekanisha Album ye ya gatatu yise ‘Home’.

Amakuru avuga ko uru rugendo ruzamufasha guhura n’abafatanyabikorwa batandukanye no kureba uburyo ibikorwa bye byagera ku isoko rya Uganda n’ahandi mu karere.

Uru rugendo rwa Bruce Melodie na Bwiza rugaragaza uburyo abahanzi nyarwanda bakomeje gushyira imbaraga mu kwagura ibikorwa byabo no kumenyekanisha ibihangano byabo hanze y’u Rwanda, bakoresheje indirimbo nshya, ibitaramo ndetse n’imikoranire n’ibyamamare byo mu karere.

Uru rugendo rwa Bruce Melodie na Bwiza rugaragaza isura nshya y’umuziki nyarwanda, aho abahanzi batagisigara mu gihugu imbere gusa, ahubwo bashyira imbaraga mu kwinjira ku masoko yo mu karere no ku migabane itandukanye.

Ni urugendo rufite ishusho y’ikorwa ry’akazi, ubufatanye n’iyamamaza. Ku ruhande rumwe, “Pom Pom” arashaka ko ikomeza kuba indirimbo yambukiranya imipaka; ku rundi, ‘Home’ irashaka kubona aho yicara mu mitima y’abakunzi b’umuziki bo hanze y’u Rwanda.

Kampala rero si urugendo rusanzwe. Ni intambwe igaragaza ko abahanzi nyarwanda bakomeje gushyira imbaraga mu kubaka amazina yabo ku rwego mpuzamahanga, bakoresheje ibihangano, ibitaramo n’imikoranire n’ibindi byamamare byo mu karere no ku mugabane wa Afurika.

Uru rugendo rwa Bruce Melodie na Bwiza rugaragaza isura nshya y’umuziki nyarwanda, aho abahanzi batagisigara mu gihugu imbere gusa, ahubwo bashyira imbaraga mu kwinjira ku masoko yo mu karere no ku migabane itandukanye.

Ni urugendo rufite ishusho y’ikorwa ry’akazi, ubufatanye n’iyamamaza. Ku ruhande rumwe, “Pom Pom” irashaka gukomeza kuba indirimbo yambukiranya imipaka; ku rundi, ‘Home’ irashaka kubona aho yicara mu mitima y’abakunzi b’umuziki bo hanze y’u Rwanda.

Kampala rero si urugendo rusanzwe. Ni intambwe igaragaza ko abahanzi nyarwanda bakomeje gushyira imbaraga mu kubaka amazina yabo ku rwego mpuzamahanga, bakoresheje ibihangano, ibitaramo n’imikoranire n’ibindi byamamare byo mu karere no ku mugabane wa Afurika.

 

Bruce Melodie ari kumwe na Bwiza berekeje muri Uganda mu bikorwa by’umuziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'POM POM' YA BRUCE MELODIE, DIAMOND NA JOEL BROWN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...