Mu
rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwiza bw’abanyarwanda by'umwihariko
abakoresha moto nk’ikinyabiziga, Leta y’u Rwanda n’ikigo cy’ubuziranenge (RSB)
bashyizeho "laboratwari" ipima kasike mu mwaka wa 2024.
Iyi
"laboratwari" niyo ya mbere igezweho ku mugabane wa Afurika aho ifite ubushobozi
bwo kugenzura kasike 30-40 ku munsi kandi igatanga ibisubizo byizewe ku kigero
cya 100%.
Icyo
gihe imurikwa, Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond yavuze ko bashyizeho
iyi laboratwari kugira ngo basigasire umutekano w’abakoresha umuhanda
by'umwihariko abakoresha moto yaba utwaye cyangwa se umugenzi.
Ati:
"Umutekano wo mu muhanda, ubuzima bw'Abanyarwanda, ni inshingano ikomeye
tugomba kubungabunga. Nk'Ikigo k'Igihugu rero gishinzwe gutsura ubuziranenge,
ni ikintu dukurikiranira hafi umutekano w'abantu mu muhanda, akaba ari na yo
mpamvu twashyizeho amabwiriza y'ubuziranenge yerekana uko izo ngofero zigomba
kuba zimeze, zaba ari izinjira mu gihugu ndetse n'izizakorerwa mu gihugu mu
minsi izaza".
Kuri
ubu, kasike zujuje ubuziranenge ndetse zemejwe n’iyi laboratwari ya RSB ziri ku
isoko aho buri wese ashishikarizwa kugura kasike yujuje ibyangombwa n’ubuziranenge.
Izo kasike, zigomba kuba ifite icyemezo cyemewe n’amabwiriza ya RSB (RS
576:2024)
Impanuka ntiteguza! Gerayo Amahoro, usigasira umutwe wawe wambara neza Kasike yujuje Ubuziranenge kuko ariwo mutekano w'umutwe wawe mu gihe cy'impanuka.


RSB ifite laboratwari ipima ubuziranenge bwa kasike
