Ni iyihe kasike yujuje ubuziranenge ukwiye kugura no kwambara mu gihe utega moto?

Amakuru ku Rwanda - 22/01/2026 6:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni iyihe kasike yujuje ubuziranenge ukwiye kugura no kwambara mu gihe utega moto?

lgihe cyose ugiye kugura Kasike, reba neza niba ifite nomero iyiranga ndetse ikaba yujuje ibisabwa n'amabwiriza y'ikigo cy'Ubuziranenge RS 576: 2024 kugira ngo usigasire ubuzima bwawe.

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwiza bw’abanyarwanda by'umwihariko abakoresha moto nk’ikinyabiziga, Leta y’u Rwanda n’ikigo cy’ubuziranenge (RSB) bashyizeho "laboratwari" ipima kasike mu mwaka wa 2024.

Iyi "laboratwari" niyo ya mbere igezweho ku mugabane wa Afurika aho ifite ubushobozi bwo kugenzura kasike 30-40 ku munsi kandi igatanga ibisubizo byizewe ku kigero cya 100%.

Icyo gihe imurikwa, Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond yavuze ko bashyizeho iyi laboratwari kugira ngo basigasire umutekano w’abakoresha umuhanda by'umwihariko abakoresha moto yaba utwaye cyangwa se umugenzi.

Ati: "Umutekano wo mu muhanda, ubuzima bw'Abanyarwanda, ni inshingano ikomeye tugomba kubungabunga. Nk'Ikigo k'Igihugu rero gishinzwe gutsura ubuziranenge, ni ikintu dukurikiranira hafi umutekano w'abantu mu muhanda, akaba ari na yo mpamvu twashyizeho amabwiriza y'ubuziranenge yerekana uko izo ngofero zigomba kuba zimeze, zaba ari izinjira mu gihugu ndetse n'izizakorerwa mu gihugu mu minsi izaza".

Kuri ubu, kasike zujuje ubuziranenge ndetse zemejwe n’iyi laboratwari ya RSB ziri ku isoko aho buri wese ashishikarizwa kugura kasike yujuje ibyangombwa n’ubuziranenge. Izo kasike, zigomba kuba ifite icyemezo cyemewe n’amabwiriza ya RSB (RS 576:2024)

Impanuka ntiteguza! Gerayo Amahoro, usigasira umutwe wawe wambara neza Kasike yujuje Ubuziranenge kuko ariwo mutekano w'umutwe wawe mu gihe cy'impanuka.

RSB ifite laboratwari ipima ubuziranenge bwa kasike


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...