Iyi
ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025, izwi cyane muri
Kiliziya Gatolika kuko amagambo yayo y’ukwemera akora ku mutima, bituma
ihinduka umurage w’abakirisitu benshi.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Yvan Muziki yagize ati: “Ni indirimbo nakoze
nifuje gutura Imana muri ibi bihe byose nari maze iminsi ndi kubamo, kuko
twaciye mu bihe bikomeye bitandukanye. Kuri njye rero iyi ndirimbo ni ituro
nahaye Imana, ndetse n’abantu bose bifuza kuyumva bundi bushya. Abafite ibibazo
bajya bibuka ko hari Imana iruhande rwabo izahora ibarwanirira.”
Yvan
Muziki yavuze ko iyi ndirimbo isohotse mu gihe ari mu myiteguro ya Album nshya
ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka.
Indirimbo
“Wahisemo neza” irata guhitamo gukurikira Kristu nk’inzira nziza kurusha
izindi. Ifite injyana yorohereza amakorali n’abakirisitu bose kuyifatanya,
kandi ikunze gucurangwa mu masakaramentu nka Batisimu, Gukomezwa, Gusezerana mu
bukwe ndetse no mu Misa zisanzwe.
Amagambo yayo akangurira abakirisitu gukomeza inzira bahisemo yo gukurikira Imana, ntibacogore, ari na yo mpamvu ikomeje gufatwa nk’indirimbo itanga imbaraga mu buzima bwa buri munsi.
Yvan
Muziki yatangaje ko yagarutse i Kigali mu bikorwa byagutse by’umuziki we
Yvan
Muziki yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo kubera ishimwe afite ku Mana
Yvan
yasobanuye ko hari ibyinshi yanyuzemo byo gushimira Imana
KANDA
HANO UREBE INDIRIMBO ‘WAHISEMO NEZA’ YA YVAN MUZIKI