P-Fla
yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma y'igitaramo cyabereye i
Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026, cyasozaga MTN Iwacu Muzika Festival, aho The Ben
yahurijwe ku rubyiniro na Bruce Melodie, Bwiza na Kitoko.
Muri
icyo gitaramo, The Ben yatumye bahamagara P-Fla na Green P, basanzwe bagize
Tuff Gang, maze bafatanya kuririmba indirimbo "Kwicuma", imwe mu
ndirimbo zakunzwe cyane mu mateka ya Hip Hop nyarwanda.
P-Fla
yavuze ko kuba bari kumwe na The Ben kuri urwo rubyiniro byaturutse ku mubano
umaze imyaka myinshi hagati yabo, ndetse agaragaza ko The Ben afata Tuff Gang
nk'umuryango we.
Yagize
ati: "The Ben ntabwo abaho. Na we ni 'Gangster'. Iyo avuze ati 'munshakire
abagize Tuff Gang', ababonetse ni abo ngabo. Ni yo mpamvu mwabonye ndi kumwe na
Green P. Ndatekereza ko n'abandi bari kuza, ariko bishoboka ko bari bafite
akandi kazi ahandi. Ariko nzi neza ko The Ben akunda Tuff Gang, kandi harimo
n'umuvandimwe we wo mu maraso. Ni ukuvuga ko ari itsinda akunda cyane kuva
cyera."
P-Fla
yavuze ko umubano wa The Ben na Tuff Gang utatangiriye ku ndirimbo cyangwa
ibitaramo byo muri iki gihe, ahubwo ushingiye ku rugendo rwabo rwo hambere,
igihe bose bari bakizamuka mu muziki.
Ati:
"Nagize amahirwe yo kumenya The Ben ari bya bihe byo kuzamuka. Ni cyo gihe
yari ari kumwe n'itsinda ryacu rya Tuff Gang. Dusa n'abantu bazamukanye,
bazamukiye rimwe. Ni igisekuru kimwe."
Yavuze
ko n'ubwo badahora bahurira ku rubyiniro, The Ben ahora agaragaza ko ashaka
kuba hafi yabo, ibintu avuga ko byerekana uburyo yubaha abo basangiye urugendo.
Ati:
"N'ubwo tutajya kuri 'stage' hamwe buri gihe, The Ben aba ashaka ko tumuba
hafi. Mwabonye ko Tuff Gang twakoze igitaramo muri Camp Kigali, yari ahari kandi
nta gahunda yari afite yo kuririmba. Ntiyigeze ajya inyuma ya 'stage'. Yaravuze
ati 'reka njye kureba abahungu', kuko akunda abo bahungu."
P-Fla
yavuze ko imyitwarire nk'iyi ya The Ben ikwiye kubera urugero abandi bahanzi,
kuko kwishimira no gushyigikira abo mwatangiranye bitanga ishusho nziza
y'ubumwe mu ruganda rw'umuziki.
Yagize
ati: "Iki ni ikintu cyagakwiye kwigisha n'abandi. Twagakwiye
gushyigikirana."
Amagambo
ya P-Fla agaragaza ko kuba The Ben yarifashishije Tuff Gang mu gitaramo cya
Rubavu bitari ugushaka kongera amarangamutima y'abafana gusa, ahubwo byari
uburyo bwo kongera kwerekana isano ikomeye afitanye n'iri tsinda ryabaye inkingi
ya Hip Hop nyarwanda.
Mu
myaka yashize, The Ben yakunze kugaragaza ko yubaha kandi akunda ibikorwa bya
Tuff Gang, ndetse n'iyo atari ku rutonde rw'abaririmba, akunze kwitabira
ibitaramo byabo kugira ngo abashyigikire. Yanifashishije iri tsinda mu gitaramo
cye “The New Year- Groove.”
Igitaramo cya Rubavu cyabaye kimwe mu byongeye kwibutsa abakunzi b'umuziki ko n'ubwo buri wese yubatse inzira ye, hari ubucuti n'ubuvandimwe bikomeza kurenga amarushanwa n'ibihe, bikubakira ku mateka basangiye kuva bakizamuka.

P-Fla
yatangaje ko The Ben akunda itsinda rya Tuff Gang, ibituma bahorana bataramana
kenshi
