Ni isi idasakaye - Dr. Murangira yihanangirije abahinduye imbuga nkoranyambaga urukiko rwa rubanda

Amakuru ku Rwanda - 19/05/2026 9:10 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni isi idasakaye - Dr. Murangira yihanangirije abahinduye imbuga nkoranyambaga urukiko rwa rubanda

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuba urubuga abantu benshi banyuzaho amarangamutima yabo, ibibazo byabo ndetse n’ibirego bifitanye isano n’amategeko, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko hari benshi bamaze guhindura ‘social media’ urukiko rwa rubanda, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku iperereza no ku buzima bw’ababikora.

Muri iki gihe, byabaye nk’umuco ko umuntu uhamagawe n’inzego z’ubugenzacyaha cyangwa ufite ikibazo gikomeye gihangayikishije rubanda, mbere yo kwitaba cyangwa gutanga ikirego, abanza kujya kuri ‘Live’ kuri TikTok, Instagram cyangwa YouTube, agasobanura ibye imbere y’imbaga y’abamukurikira.

Hari ababikora bavuga ko baba bashaka “kwisobanura” cyangwa “kwirwanaho”, ariko hari n’ababifata nk’uburyo bwo gushaka ‘views’, amafaranga n’ubwamamare bw’igihe gito.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Dr. Murangira yavuze ko ibi ari ibintu bikwiye kwitonderwa cyane kuko imbuga nkoranyambaga “ari isi idasakaye”, bivuze ko ibyo umuntu ahashyize byose bishobora kumugaruka ho igihe icyo ari cyo cyose.

Yagize ati: “Imbuga nkoranyambaga bamwe basigaye bazi(barazihinduye) Urukiko rwa rubanda. Turagira inama, abantu ko kuba wahohotewe, ukajya gutanga ikirego cyangwa mbere yo kujya gutanga ikirego ukabanza ugahamagara, umuntu ngo kora 'Live', ukajyaho ukavuga ibintu byose."

Yasobanuye ko iyo umuntu ahisemo kubanza kujya kwisobanura ku mbuga nkoranyambaga, bishobora kubangamira iperereza mu buryo butandukanye.

Yavuze ko hari igihe amakuru atangajwe mbere y’iperereza yangiza ibimenyetso cyangwa agatera ubwoba abatangabuhamya, bigatuma bamwe badashaka gutanga amakuru. Ati: “Urabangamira iperereza. Bishobora kukuviramo gutsindwa cyangwa kwangiza ibimenyetso, ndetse n’abatangabuhamya bakanga kujya gutanga ubuhamya.”

Mu buryo bwumvikanisha uburemere bw’iki kibazo, Dr. Murangira yavuze ko abantu benshi bajya ku mbuga nkoranyambaga batekereza ko bari gushaka ubutabera cyangwa impuhwe, ariko ugasanga ahubwo bari kwiha rubanda ngo ibacire urubanza.

Aha ni ho havukira ikintu benshi bise “Court of Public Opinion” cyangwa urukiko rwa rubanda, aho abantu baca imanza bishingiye ku marangamutima, ibice by’amakuru cyangwa ibyo babonye muri ‘Live’, aho gutegereza ukuri kuzuye gutangwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Mu by’ukuri, iyo umuntu amaze kujya ku karubanda, aba yemeye ko abantu bose bamuvugaho icyo bashaka. Hari abamushyigikira, abandi bakamushinyagurira, bamwe bagakora ‘memes’, abandi bagahimba ‘titles’ zisebanya cyangwa zimutesha agaciro.

Dr. Murangira yavuze ko hari n’abajya muri ibi biganiro bya ‘Live’ batekereza inyungu z’amafaranga ashobora guturuka ku mubare w’ababakurikiranye cyangwa ababageneye impano kuri izo mbuga. Ati: “Uri kwiha rubanda, bakakota gusa, abenshi bakagushinyagurira bagukoraho za ‘title’ ziteye isoni nk’izo njya mbona bamwe bakora.”

Ibi ni ibintu bikomeje kugaragara cyane cyane mu bantu bafite amazina azwi mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga, aho ikibazo cy’umuntu gihinduka ‘content’ abantu bareba nk’imyidagaduro aho kuba ikibazo gikwiye gukurikiranwa mu buryo bw’amategeko.

Nubwo ikoranabuhanga ryazanye uburyo bushya bwo gutanga ibitekerezo no gusangiza abandi ubuzima bwa buri munsi, impuguke zitandukanye zikomeza kwibutsa abantu ko atari buri kintu cyose gikwiye kujya ku karubanda.

Hari amakuru akwiye kuguma hagati y’uwahohotewe, inzego zibishinzwe n’abarebwa n’ikibazo, kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo hatabayeho igitutu cy’abaturage cyangwa amarangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Dr. Murangira yatanze umuburo ukomeye agira ati: “Isi ya social media ntisakaye. Mubimenye.”

Aya magambo agaragaza ko ibyo umuntu ashyira ku mbuga nkoranyambaga bishobora kutazibagirana, kandi rimwe na rimwe bikamugiraho ingaruka zirenze kure ibyo yatekerezaga mu gihe yabitangazaga.

Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abantu bakwiye kwitondera ibyo batangaza ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko hari bamwe bamaze kuzihindura “urukiko rwa rubanda” mbere y’uko inzego zibishinzwe zikora iperereza ryuzuye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...