Iri serukiramuco ryabereye mu Ntara
y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye, kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 21 Werurwe 2026.
Ryari ribaye ku nshuro ya mbere, rihuza abahanzi b’ingeri zitandukanye,
banasura ahantu hanyuranye mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka n’umuco
w’u Rwanda.
Mu baryitabiriye harimo amazina azwi
mu muziki nyarwanda nka Christopher Muneza, Kevin Kade, Element, Diez Dolla, na
Riderman. Hari kandi n’abasizi n’abanyarwenya barimo Niyitegeka Gratien uzwi
nka Papa Sava, Dusenge Clenia uzwi nka Madederi, ndetse n’itsinda ry’abasizi
rya Ibyanzu n’abandi.
Nyuma yo gusoza iri serukiramuco,
Rumaga yabwiye InyaRwanda, ko ryamusigiye amasomo atatu akomeye azamufasha mu
gutegura ibikorwa bye by’ahazaza, cyane cyane ibyo ateganya mu 2027.
Yagize ati: “Isomo rya mbere n'uko
igitekerezo ari ubukungu bukomeye. Icya Kabiri n'uko ibintu byinshi utekereza
birashoboka, icya gatatu tinyuka urashoboye. Mu mitegurire icyo nize n'uko
ntawe ujya inama n'igihe cyangwa n'ikirere, utegura ibyawe Imana nayo igategura
ibyayo. Wwowe uzategura ibintu udafite impungenge, abantu baza cyangwa ntibaza.
Iyo wateguye ibintu neza, navuga ko hari n'izindi mbaraga ziza zigatanga
umugisha [...] ibyo byose nabibonye muri iriya minsi."
Rumaga yanagaragaje ko yashimishijwe
n’uburyo abahanzi bagenzi be bamushyigikiye muri iri serukiramuco, ibintu avuga
ko atari asanzwe abona.
Ati: “Navuga ko ari bwo bwa mbere
bibayeho, ntibisanzwe. Ariko n'ishusho cyangwa n'isomo ry'uko ubumwe
bw'abahanzi bwarema ikintu kidasanzwe igihe bo ubwabo babihuriraho. Wabonye
gushyigikirana kw'abahanzi baje gushyigikira mugenzi wabo, ubwitange baba
bafite, kudasigana gukora ibintu, ndabashimira ariko nkanifuza ko ubumwe nka
buriya bwaramba, bwaranda, bwagera kure, bukabyara n'ibindi."
Uyu musizi kandi yashimiye ubuyobozi
bw’Igihugu bwashyigikiye itegurwa ry’iri serukiramuco, ashimangira ko
urubyiruko rufite amahirwe yo gukorera mu gihugu kibaha urubuga.
Yagize ati: “Turi abanyamugisha
cyane, by’umwihariko urubyiruko, kuba dufite abayobozi badushyigikira. Kuba
inzego z’umutekano zaraduherekeje kuva ku munsi wa mbere kugeza ku wa nyuma ni
ikintu gikomeye.”
Yungamo ati: “Ariko igishimishije
kurushaho ni uko twabonye ko ubukungu buri mu buhanzi bwacu, kandi Abanyarwanda
barabukunda. Ni umuco dusangiye, kandi twifuza ko habaho ibindi bikorwa byinshi
nk’ibi.”
Iserukiramuco rya Siga Art Festival
ryasize isomo rikomeye ku bitabiriye, rishimangira ko ubufatanye n’ubumwe
bw’abahanzi ari inkingi ishobora gutuma uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda
rukomeza gutera imbere no kugera ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe ibikorwa ndangamuco bikomeje
kwiyongera mu Rwanda no mu bindi bihugu, abahanga mu buhanzi n’ubukungu
bagaragaza ko amaserukiramuco y’ubuhanzi atari imyidagaduro gusa, ahubwo ari
igikoresho gikomeye cyifashishwa mu guteza imbere igihugu mu ngeri
zitandukanye.
Ku ruhande rw’ubukerarugendo,
amaserukiramuco afatwa nk’inkingi ya “cultural tourism”. Umuryango UNESCO
ugaragaza ko umuco ari kimwe mu bikurura ba mukerarugendo, cyane cyane iyo
ibikorwa by’ubuhanzi bifite aho bihurira n’amateka n’imiterere y’igihugu.
Ibi bituma abitabiriye
amaserukiramuco basura ahantu hatandukanye, bityo igihugu kikarushaho
kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Abashakashatsi mu mibereho ya muntu
bagaragaza ko imyidagaduro ihuriweho ituma abantu bagira ibyishimo, igafasha mu
kugabanya ibibazo byo mu mutwe no kongera ubumwe mu muryango mugari. Ibi bituma
abaturage barushaho kuryoherwa n’ubuzima no gusabana.
Amaserukiramuco kandi afasha mu
guteza imbere impano no kuzamura inganda ndangamuco. Abahanzi babona urubuga
rwo kwerekana ibyo bakora, kumenyekana no kubona abafatanyabikorwa.
Ni muri urwo rwego n’abahanzi batandukanye, barimo Rumaga, bagaragaza ko ubumwe bw’abahanzi bushobora kubyara ibikorwa bifite agaciro kanini ku isoko no ku iterambere ryabo.
Rumaga yanyuze abitabiriye Siga Art
Festival mu busizi bwuje amarangamutima, agaragaza ubuhanga bwe mu gutanga ubutumwa
bwimbitse ku rubyiniro

