Ibi
bitaramo by’umwihariko bigamije guha abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki gakondo
umwanya wo gusabana, kuririmba, no kwishimira indirimbo zifite umuco nyarwanda.
Victor
Rukotana asobanura impamvu yahisemo gukomeza ibi bitaramo bya gakondo,
byashingiye cyane mu kuba yarabonye ko hari indirimbo zakunzwe kuri Album ye,
kandi kenshi iyo aziririmbye abona uburyo bazishimiye.
Yabwiye
InyaRwanda ati “Nakomeje kubona abantu benshi bashimishwa n’ibi bitaramo kandi
bafite inyota yo gutarama gakondo. Ibi byampaye imbaraga zo kudacika intege, no
gukomeza kugeza umuziki gakondo ku bakunzi bacu. Ndifuza ko buri wese uza muri
iki gitaramo abyumva mu mutima we, akabasha kwisanzura no gusabana n’abandi mu
buryo budasanzwe.”
‘Gakondo
Roomz Live’ si igitaramo gisanzwe. Ni igikorwa cyemerera abitabiriye kwishimira
umuziki gakondo w’umwimerere, basabana, baririmba, kandi bakishimira indirimbo
zashingiwe ku muco nyarwanda.
Akomeza agira ati “Kuva nashyira hanze Album ‘Imararungu’ nabonye ko hariho indirimbo
zakunzwe, ibi rero nanabibonye mu gitaramo cyanjye nakoze ntangiza ibi
bitaramo, ibi rero biri mu byampaye imbaraga zo kumva nashishikarira kubikora.”
Iki
gitaramo kizabera kuri uyu wa Gatanu guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza
saa kumi n’ebyiri z’ijoro mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.
Rukotana
yibutsa abakunzi be ko ibi bitaramo atari ibyo kureba gusa, ahubwo ari uburyo
bwo gusigasira umuco wacu, gushimangira indirimbo gakondo zifite ubutumwa bwiza
kandi buganisha ku kwiyubaka kw’abanyarwanda.
Rukotana
avuga ko Album ye idasanzwe mu rugendo rwe, kuko igiye hanze nyuma y’imyaka
itanu ishize ari mu muziki.
Mu
ndirimbo yise ‘Inyambo’ humvikanamo amazina y’abantu barimo Minisitiri
w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, Mugisha
Benjamin [The Ben], Sadate Munyakazi, Alex Muyoboke, Nemeyimana Fiacre washinze
'Fiacre Tent Maker', Sharangabo wo muri BK Arena, Ishimwe Jean Aime ‘No
Brainer’ n’abandi.
Yavuze ko umuhanzi Ras Kayaga yanditse 70% bya buri ndirimbo iri kuri Album. Ati “Ni umugabo mwiza, ufite inyota yo kubona umuziki gakondo hari ahantu wageze. Tuwukora mu buryo bwiza, tukawukura mu gatebo abantu bagenda bawuterekamo."

Rukotana
yavuze ko yiyemeje gukora ibi bitaramo mu rwego rwo kumenyekanisha Album ye ‘Imararungu’

Rukotana avuga ko azajya ataramana na bamwe mu buhanzi muri ibi bitaramo bye

