Ni intambwe ikomeye ku ruganda rwa sinema nyarwanda, rumaze
igihe rugenda rwagura amarembo yarwo, rukagera ku ruhando mpuzamahanga binyuze
mu nkuru zigaragaza ubuzima bw’Abanyarwanda, amateka yabo n’uburyo bahangana
n’ingaruka z’ibyabaye mu bihe byashize.
Mu butumwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi
yasohoye ku wa 9 Ukwakira 2026, yatangaje ko iyi filime yatoranyijwe na
Komisiyo ishinzwe gutoranya filime zihagararira u Rwanda muri Oscars, kugira
ngo ibe iya mbere itanzwe n’igihugu mu cyiciro cya filime mpuzamahanga z’inkuru
ndende.
Sandrine Umutoni yavuze ko kuba u Rwanda rugeze kuri iyi
ntambwe ari ishema ku ruganda rwa sinema, anashimangira ko bigaragaza impano,
ubuhanga n’umuhate w’Abanyarwanda bakora filime.
Yavuze ati: “Filime ya mbere u Rwanda rwohereje muri Oscars
ni intambwe iteye ishema ku ruganda rwacu rwa sinema, ikaba n’ikimenyetso
cy’impano, ubuhanga n’umuhate by’abakora filime mu Rwanda.”
Yakomeje agaragaza ko ‘Ben’Imana’ yerekana imbaraga sinema
ifite mu kuvuga inkuru zifite icyo zisobanuye, zishingiye ku mateka n’ubuzima
abantu banyuzemo, ariko zikabasha no kugera ku mitima y’abazireba hirya no hino
ku Isi.
Minisitiri Sandrine yashimiye Marie-Clémentine Dusabejambo
n’abandi bose bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi filime, agaragaza ko intego ya
Leta atari ukunyurwa gusa n’iyi ntambwe ya mbere, ahubwo ari ugukomeza
gushyiraho uburyo bufasha abandi Banyarwanda bafite impano muri sinema guteza
imbere ubuhanga bwabo.
Yagize ati: “Uretse iyi ntambwe y’amateka, intego ya
Guverinoma yacu ni ugukomeza kubaka urwego rutuma Abanyarwanda benshi bakora
filime bashobora guteza imbere ubuhanga bwabo, kugeza inkuru zabo kuri ‘ecran’
no kugera ku babareba no ku masoko mpuzamahanga.”
Ibi bigaragaza ko kuba ‘Ben’Imana’ yarageze muri Oscars ari
amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bw’abakora sinema mu Rwanda, ariko kandi
bikaba intangiriro y’urugendo rwo gushaka ko inkuru z’Abanyarwanda zikomeza
kumvikana ku rwego mpuzamahanga.
‘Ben’Imana’
ni filime ivuga ku mateka, kubabarira no kwiyubaka
‘Ben’Imana’ ni filime yakozwe na Marie-Clémentine
Dusabejambo, umunyafilime w’Umunyarwandakazi wiyigiye uyu mwuga, ukorera i
Kigali. Yatangiye urugendo rwo gukora filime mu 2008, ari mu itsinda
ry’urubyiruko rwari rwiyemeje guteza imbere sinema.
Iyi filime ibera mu mwaka wa 2012, hashize imyaka 18
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe. Ikurikira ubuzima bwa
Vénéranda, umugore umaze imyaka afasha abarokotse Jenoside n’imiryango
y’abagize uruhare muri Jenoside guhangana n’ibikomere byo mu gihe cyashize no
kuganira ku bintu byari bimaze igihe bitavugwa.
Icyakora, iyo mateka yongeye kumwegera mu buryo bukomeye
igihe ahura n’ikibazo kijyanye n’ejo hazaza h’umukobwa we. Ibyo bimushyira mu
rugendo rwo kwisuzuma, akibaza ku mbibi zo kubabarira n’ubushobozi umuntu afite
bwo guhangana n’amateka yamusigiye ibikomere.
Iyi nkuru igaruka ku buzima bw’abagore bo mu bisekuru
bitatu, igasuzuma uburyo kwibuka ibyabaye, guceceka ku bikomere, ubwiyunge no
kongera kubaka ubuzima bishobora kugorana nyuma y’amakuba akomeye.
Ni inkuru ifite aho ihuriye n’amateka y’u Rwanda, ariko
ikanakora ku bibazo byagutse bireba abantu benshi: uko umuntu ashobora kubaho
atibagiwe ibyahise, uko imiryango ishobora guhangana n’ingaruka z’amateka n’uko
kubabarira bishobora kuba inzira igoye.
Mbere yo gutoranywa ngo ihagararire u Rwanda muri Oscars,
‘Ben’Imana’ yari yamaze kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga rwa sinema.
Iyi filime yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco mpuzamahanga
rya sinema rya Cannes mu Bufaransa mu 2026, mu cyiciro cyitwa Un Certain
Regard. Icyo cyiciro cyibanda kuri filime zigaragaza imyumvire yihariye
n’uburyo bushya bwo kuvuga inkuru.
Muri iryo serukiramuco, ‘Ben’Imana’ yegukanye igihembo cya
Caméra d’Or, gihabwa filime ya mbere ndende igaragaje ubuhanga budasanzwe mu
buryo yakozwemo, ndetse n’igihembo cya FIPRESCI, gitangwa n’ishyirahamwe
mpuzamahanga ry’abanyamakuru n’abasesenguzi ba sinema.
Ibihembo byahawe iyi filime byongereye uburemere bw’urugendo
rwayo, cyane ko ari yo filime ya mbere y’umuyobozi wa sinema w’Umunyarwanda
yerekanwe mu cyiciro cy’amarushanwa yatoranyijwe ku mugaragaro muri Cannes,
nk’uko Minisiteri yabitangaje.
Kuri Marie-Clémentine Dusabejambo, ‘Ben’Imana’ ni filime ye
ya mbere ndende. Mbere yayo, yari yarakoze filime ngufi zirimo ‘Lyiza’,
yerekanwe mu iserukiramuco rya Tribeca mu 2011, ikanegukana igihembo cya Bronze
Tanit mu iserukiramuco rya Carthage mu 2012.
Yakoze kandi izindi filime ngufi zirimo ‘A Place for Myself’
na ‘Icyasha’, zagiye zerekanwa mu maserukiramuco mpuzamahanga kandi zimwe
zikegukana ibihembo. Yagize uruhare no mu mishinga ya filime mbarankuru
mpuzamahanga irimo ‘Why We Hate’ na ‘Faces We Lost’.
Nubwo ‘Ben’Imana’ yamaze gutoranywa ngo ihagararire u
Rwanda, ibi ntibivuze ko yamaze kugera muri filime zihatanira igihembo cya
nyuma muri Oscars. Ni intambwe ya mbere mu rugendo rwo guhatanira ibihembo bya
99 bya Academy Awards.
Nk’uko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi
yabitangaje, Ishyirahamwe ritanga ibihembo bya Oscars ryari riteganyije
gutangaza urutonde rwuzuye rwa filime zemerewe guhatanira igihembo cya filime
mpuzamahanga z’inkuru ndende mu Ugushyingo 2026.
Nyuma yaho, hazatoranywa filime 15 zizagera ku rutonde
rugufi, hanyuma muri zo hatoranywemo filime eshanu zizahatanira igihembo cya
nyuma.
Bityo, kuba ‘Ben’Imana’ yaratoranyijwe n’u Rwanda ni
intambwe y’amateka, ariko urugendo rwo guhatanira igihembo cya Oscars
ruracyakomeza.
Komisiyo ishinzwe gutoranya filime zihagararira u Rwanda
muri Oscars yashyizweho na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi
kugira ngo ijye itoranya filime ihagararira igihugu mu cyiciro cya filime
mpuzamahanga z’inkuru ndende, ikurikije amabwiriza y’utanga ibi bihembo.
Kuri Sandrine Umutoni, iyi ntambwe
ikwiye kuba umusingi wo gukomeza guteza imbere impano z’Abanyarwanda, kugira
ngo n’izindi nkuru zifite umwihariko w’u Rwanda zibashe gukorwa neza, zigere ku
isoko mpuzamahanga kandi ziheshe ishema igihugu.
‘Ben’Imana’ si inkuru yageze muri Oscars gusa; ni
n’ikimenyetso cy’uko amateka, ubuzima n’ubuhanga bw’Abanyarwanda bishobora
kuvugwa mu buryo bukora ku mitima y’abantu batandukanye ku Isi.

Marie-Clémentine Dusabejambo yanditse amateka yo kuba
Umunyarwanda wa mbere wohereje filime ndende ihagarariye u Rwanda mu
guhatanira ibihembo bya Oscars, binyuze muri filime ye ‘Ben’Imana’ yanegukanye
ibihembo bibiri mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes mu 2026

