Ni ishema ku ruganda rwacu rwa sinema - Minisitiri Sandrine kuri filime yagejeje u Rwanda muri Oscars

Imyidagaduro - 10/10/2026 6:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni ishema ku ruganda rwacu rwa sinema - Minisitiri Sandrine kuri filime yagejeje u Rwanda muri Oscars

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye ko filime ‘Ben’Imana’ yanditswe ikanayoborwa na Marie-Clémentine Dusabejambo, yabaye iya mbere ihagarariye igihugu mu guhatanira ‘Oscars’, ibihembo bikomeye mu ruganda rwa sinema ku Isi.

Ni intambwe ikomeye ku ruganda rwa sinema nyarwanda, rumaze igihe rugenda rwagura amarembo yarwo, rukagera ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu nkuru zigaragaza ubuzima bw’Abanyarwanda, amateka yabo n’uburyo bahangana n’ingaruka z’ibyabaye mu bihe byashize.

Mu butumwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yasohoye ku wa 9 Ukwakira 2026, yatangaje ko iyi filime yatoranyijwe na Komisiyo ishinzwe gutoranya filime zihagararira u Rwanda muri Oscars, kugira ngo ibe iya mbere itanzwe n’igihugu mu cyiciro cya filime mpuzamahanga z’inkuru ndende.

Sandrine Umutoni yavuze ko kuba u Rwanda rugeze kuri iyi ntambwe ari ishema ku ruganda rwa sinema, anashimangira ko bigaragaza impano, ubuhanga n’umuhate w’Abanyarwanda bakora filime.

Yavuze ati: “Filime ya mbere u Rwanda rwohereje muri Oscars ni intambwe iteye ishema ku ruganda rwacu rwa sinema, ikaba n’ikimenyetso cy’impano, ubuhanga n’umuhate by’abakora filime mu Rwanda.”

Yakomeje agaragaza ko ‘Ben’Imana’ yerekana imbaraga sinema ifite mu kuvuga inkuru zifite icyo zisobanuye, zishingiye ku mateka n’ubuzima abantu banyuzemo, ariko zikabasha no kugera ku mitima y’abazireba hirya no hino ku Isi.

Minisitiri Sandrine yashimiye Marie-Clémentine Dusabejambo n’abandi bose bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi filime, agaragaza ko intego ya Leta atari ukunyurwa gusa n’iyi ntambwe ya mbere, ahubwo ari ugukomeza gushyiraho uburyo bufasha abandi Banyarwanda bafite impano muri sinema guteza imbere ubuhanga bwabo.

Yagize ati: “Uretse iyi ntambwe y’amateka, intego ya Guverinoma yacu ni ugukomeza kubaka urwego rutuma Abanyarwanda benshi bakora filime bashobora guteza imbere ubuhanga bwabo, kugeza inkuru zabo kuri ‘ecran’ no kugera ku babareba no ku masoko mpuzamahanga.”

Ibi bigaragaza ko kuba ‘Ben’Imana’ yarageze muri Oscars ari amahirwe yo kugaragaza ubushobozi bw’abakora sinema mu Rwanda, ariko kandi bikaba intangiriro y’urugendo rwo gushaka ko inkuru z’Abanyarwanda zikomeza kumvikana ku rwego mpuzamahanga.

‘Ben’Imana’ ni filime ivuga ku mateka, kubabarira no kwiyubaka

‘Ben’Imana’ ni filime yakozwe na Marie-Clémentine Dusabejambo, umunyafilime w’Umunyarwandakazi wiyigiye uyu mwuga, ukorera i Kigali. Yatangiye urugendo rwo gukora filime mu 2008, ari mu itsinda ry’urubyiruko rwari rwiyemeje guteza imbere sinema.

Iyi filime ibera mu mwaka wa 2012, hashize imyaka 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe. Ikurikira ubuzima bwa Vénéranda, umugore umaze imyaka afasha abarokotse Jenoside n’imiryango y’abagize uruhare muri Jenoside guhangana n’ibikomere byo mu gihe cyashize no kuganira ku bintu byari bimaze igihe bitavugwa.

Icyakora, iyo mateka yongeye kumwegera mu buryo bukomeye igihe ahura n’ikibazo kijyanye n’ejo hazaza h’umukobwa we. Ibyo bimushyira mu rugendo rwo kwisuzuma, akibaza ku mbibi zo kubabarira n’ubushobozi umuntu afite bwo guhangana n’amateka yamusigiye ibikomere.

Iyi nkuru igaruka ku buzima bw’abagore bo mu bisekuru bitatu, igasuzuma uburyo kwibuka ibyabaye, guceceka ku bikomere, ubwiyunge no kongera kubaka ubuzima bishobora kugorana nyuma y’amakuba akomeye.

Ni inkuru ifite aho ihuriye n’amateka y’u Rwanda, ariko ikanakora ku bibazo byagutse bireba abantu benshi: uko umuntu ashobora kubaho atibagiwe ibyahise, uko imiryango ishobora guhangana n’ingaruka z’amateka n’uko kubabarira bishobora kuba inzira igoye.

Mbere yo gutoranywa ngo ihagararire u Rwanda muri Oscars, ‘Ben’Imana’ yari yamaze kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga rwa sinema.

Iyi filime yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema rya Cannes mu Bufaransa mu 2026, mu cyiciro cyitwa Un Certain Regard. Icyo cyiciro cyibanda kuri filime zigaragaza imyumvire yihariye n’uburyo bushya bwo kuvuga inkuru.

Muri iryo serukiramuco, ‘Ben’Imana’ yegukanye igihembo cya Caméra d’Or, gihabwa filime ya mbere ndende igaragaje ubuhanga budasanzwe mu buryo yakozwemo, ndetse n’igihembo cya FIPRESCI, gitangwa n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanyamakuru n’abasesenguzi ba sinema.

Ibihembo byahawe iyi filime byongereye uburemere bw’urugendo rwayo, cyane ko ari yo filime ya mbere y’umuyobozi wa sinema w’Umunyarwanda yerekanwe mu cyiciro cy’amarushanwa yatoranyijwe ku mugaragaro muri Cannes, nk’uko Minisiteri yabitangaje.

Kuri Marie-Clémentine Dusabejambo, ‘Ben’Imana’ ni filime ye ya mbere ndende. Mbere yayo, yari yarakoze filime ngufi zirimo ‘Lyiza’, yerekanwe mu iserukiramuco rya Tribeca mu 2011, ikanegukana igihembo cya Bronze Tanit mu iserukiramuco rya Carthage mu 2012.

Yakoze kandi izindi filime ngufi zirimo ‘A Place for Myself’ na ‘Icyasha’, zagiye zerekanwa mu maserukiramuco mpuzamahanga kandi zimwe zikegukana ibihembo. Yagize uruhare no mu mishinga ya filime mbarankuru mpuzamahanga irimo ‘Why We Hate’ na ‘Faces We Lost’.

Nubwo ‘Ben’Imana’ yamaze gutoranywa ngo ihagararire u Rwanda, ibi ntibivuze ko yamaze kugera muri filime zihatanira igihembo cya nyuma muri Oscars. Ni intambwe ya mbere mu rugendo rwo guhatanira ibihembo bya 99 bya Academy Awards.

Nk’uko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yabitangaje, Ishyirahamwe ritanga ibihembo bya Oscars ryari riteganyije gutangaza urutonde rwuzuye rwa filime zemerewe guhatanira igihembo cya filime mpuzamahanga z’inkuru ndende mu Ugushyingo 2026.

Nyuma yaho, hazatoranywa filime 15 zizagera ku rutonde rugufi, hanyuma muri zo hatoranywemo filime eshanu zizahatanira igihembo cya nyuma.

Bityo, kuba ‘Ben’Imana’ yaratoranyijwe n’u Rwanda ni intambwe y’amateka, ariko urugendo rwo guhatanira igihembo cya Oscars ruracyakomeza.

Komisiyo ishinzwe gutoranya filime zihagararira u Rwanda muri Oscars yashyizweho na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kugira ngo ijye itoranya filime ihagararira igihugu mu cyiciro cya filime mpuzamahanga z’inkuru ndende, ikurikije amabwiriza y’utanga ibi bihembo.

Kuri Sandrine Umutoni, iyi ntambwe ikwiye kuba umusingi wo gukomeza guteza imbere impano z’Abanyarwanda, kugira ngo n’izindi nkuru zifite umwihariko w’u Rwanda zibashe gukorwa neza, zigere ku isoko mpuzamahanga kandi ziheshe ishema igihugu.

‘Ben’Imana’ si inkuru yageze muri Oscars gusa; ni n’ikimenyetso cy’uko amateka, ubuzima n’ubuhanga bw’Abanyarwanda bishobora kuvugwa mu buryo bukora ku mitima y’abantu batandukanye ku Isi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yatangaje ko bishimiye kuba filime ‘Ben’Imana’ yabonetse ku rutonde rw’izihitaniye ibihembo bikomeye ku Isi muri Cinema bizwi nka ‘Oscars’

 

Marie-Clémentine Dusabejambo yanditse amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere wohereje filime ndende ihagarariye u Rwanda mu guhatanira ibihembo bya Oscars, binyuze muri filime ye ‘Ben’Imana’ yanegukanye ibihembo bibiri mu iserukiramuco rya sinema rya Cannes mu 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...