Ibi
babitangaje mu bihe Hip Hop iri mu bihe byiza ku Isi, by’umwihariko nyuma y’uko
umuraperi Kendrick Lamar wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kwandika
amateka, aho ari we uyoboye abandi mu mubare w’ibihembo bya Grammy Awards 2026 ndetse akaba ari nawe muraperi umaze guhabwa ibi bikombe byinshi ku Isi, agahigo kari gafitwe na Jay-Z.
No
mu Rwanda, mu myaka itatu ishize, Hip Hop yatangiye kongera kuvugwa cyane
binyuze mu bitaramo bigenda byiyongera, birimo n’igitaramo ngarukamwaka cya
‘Icyumba cya Rap’, cyabaye umwanya wo guhuriza hamwe abaraperi n’abakunzi b’iyi
njyana.
Uyu
murongo wo kuzamura Hip Hop ni na wo ugaragarira mu gitaramo ‘Mic Tribe’,
giteganyijwe kubera muri Mundi Center ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare
2026, aho hategerejwe abaraperi barimo Bull Dogg, Logan Joe, Fifi Raya,
B-Threy, Pro Zed, ndetse na Yosh-B Bahati wo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iki
gitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa cya Skol Malt,
kigaragaza uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’iyi njyana.
Bull
Dogg avuga ko kuba Hip Hop igeze aho igira ibitaramo bihoraho bidasanzwe, ari
intambwe ikomeye igomba gushimirwa cyane abafatanyabikorwa bagaragaje icyizere
n’icyerekezo.
Ati:
“Icya mbere ni ugushimira abafatanyabikorwa badufasha, kuko biragoye cyane ko
twebwe abaraperi twonyine twashyira hamwe ubushobozi bukenewe ngo dukore
ibitaramo binini. Hip Hop ni injyana ikiri mu rugendo rwo kwiyubaka mu gihugu
cyacu, ni yo mpamvu abafatanyabikorwa bayishyigikiye bakwiye gushimirwa cyane.”
Arongera
akavuga ko n’ubwo inkunga ari ingenzi, ishimwe rikwiye mbere na mbere abaraperi
ubwabo.
Ati:
“Ishimwe rya mbere rigomba kujya ku baraperi bashyiramo imbaraga, bagaharanira
ko injyana igera aho igomba kugera. Ahandi henshi ku Isi, Hip Hop ni imwe mu
njyana ziyoboye, ariko hano twagize igihe abantu batarayumva neza. Ibyo
byaturukaga ahanini ku myumvire itari yo yagiye iyiherekeza mu bihe byashize.”
Bull
Dogg yishimira ko iyo myumvire yagiye ihinduka uko imyaka ishira, Hip Hop
igahabwa umurongo nyawo, bigatuma abana n’urubyiruko bayisobanukirwa neza
kurushaho, bityo ibitaramo nk’iki cya ‘Mic Tribe’ bikaba ikimenyetso cy’uko
injyana iri gutera imbere.
Ku
ruhande rwe, Logan Joe avuga ko ubwiyongere bw’ibitaramo bya Hip Hop atari
ibyishimo gusa, ahubwo ari n’uburyo bwo gusigasira umuco n’ubutumwa bw’iyi
njyana.
Ati: “Kuba ibitaramo bya Hip Hop byiyongera ni ugukomeza kwibutsa abantu umuco wacu
wa cyera, no kwigaragaza kugira ngo ubutumwa Hip Hop itanga bukomeze kugera ku
bantu.”
Yongeraho
ko ibi bitaramo bifasha abaraperi gukomeza kwegera abafana babo no kugendana na
bo mu rugendo rwabo rwa muzika.
Mu
gihe amaso yose ahanzwe ku gitaramo cya ‘Mic Tribe’, benshi bemeza ko ari indi
ntambwe igaragaza ko Hip Hop nyarwanda itakiri injyana yo ku ruhande, ahubwo
iri kugenda yishyira mu mwanya ikwiye mu muziki nyarwanda no mu mitima
y’abawukurikira.

Bull
Dogg avuga ko ubwiyongere bw’ibitaramo bya Hip Hop ari intambwe ikomeye ku
njyana n’abaraperi, ashimangira ko ari umusaruro w’imbaraga z’abahanzi
n’inkunga y’abafatanyabikorwa bemeye kuyigirira icyizere


Umuraperi B-Threy yatangaje ko yishimiye kuba agiye gutaramira abantu mu gitaramo 'Mic Tribe' kigiye kuba ku nshuro ya Gatatu

Fifi Raya, uri mu baraperi bari kwigaragaza muri iki gihe, avuga ko yanyuzwe no kuba ari umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo

Pro Zed, umuraperi wavuyemo Producer agaragaza ko kuri iyi nshuro ya 'Mic Tribe' abantu bakwiye kwitega ibyiza gusa
