Ku wa 20 Gicurasi 2026, RGB yatangaje ko yakuyeho Komite Nyobozi ndetse n’Urwego Nkemurampaka rw’Itorero Inkuru-Nziza, akaba ari komite yayoborwaga na Pastor Ngendahayo Juvenal.
RGB yavuze ko yakoze izi mpinduka nyuma y’isesengura ryagaragaje ibibazo birimo kongera manda y’ubuyobozi nta matora yabaye, kutuzuza ibisabwa n’amategeko kuri bamwe mu bayobozi, kutagira umucyo mu miyoborere no kudakemura amakimbirane yari amaze igihe agaragara muri iri torero.
Mu gufasha Itorero Inkuru Nziza gusubirana ubuzima bwiza, RGB yahise ikuraho ubuyobozi bwatezaga ibibazo ishyiraho Komite y’Inzibacyuho izayobora iri torero mu gihe cy’amezi atandatu, iyobowe na Pastor Eric Karerangabo nka Perezida wa Komite.
Iyi komite y'inzibacyuho kandi igizwe na Pastor Ngabonziza Elie nka Visi Perezida, hamwe na Rutsindintwarane Placide, Butare Emmanuel, Cyiza Emmanuel na Mwiseneza Venant nk’abagize komite.
Komite y’Inzibacyuho yahawe inshingano zo gukurikirana ibikorwa bya buri munsi by’itorero no gutegura ihererekanya bubasha hagati y’inzego zakuweho n’izashyizweho. Ku wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2026 ni bwo habaye ihererekanya bubasha nk'uko amakuru inyaRwanda yamenye abihamya.
RGB kandi yasabye iyi komite y'inzibacyuho kuvugurura amategeko n’amabwiriza y’itorero Inkuru Nziza kugira ngo ahuzwe n’amategeko agenga imiryango ishingiye ku myemerere, gutegura amatora mashya no gukurikirana imicungire y’umutungo n’imari by’itorero.
Pastor Eric Karerangabo ni muntu ki?
Pastor Karerangabo ni umupasiteri ubimaze igihe kinini, akaba yari asanzwe ari Umushumba w'Itorero Inkuru Nziza Paruwase ya Nyarugenge ku Cyicaro gikuru cy'Itorero Inkuru Nziza au Rwanda, gusa iyi paruwase yayoboraga imaze igihe ifunze kubera itujuje ibisabwa na RGB.
Yabaye kandi Umuyobozi w'Urubyiruko mu Itorero Inkuru Nziza ku rwego rw'Igihugu ndetse yanayoboye GBU - Umuryango w'ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w'abanyeshuri ba Kaminuza [Groupe Biblique Universitaire].
Nubwo benshi bamumenye nk’umwe mu bayobozi b’Itorero Inkuru-Nziza, Pastor Eric Karerangabo wahaye inshingano zo kuba Perezida wa Komite y'Inzibacyuho, azwi cyane no mu rwego rw’ikoranabuhanga n’imicungire y’imishinga.
Nk'uko bitangazwa na CITO East Africa, kuri ubu Karerangabo ni Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga (Head of IT) akaba n’Umusesenguzi w’Ubucuruzi (Business Analyst) mu Kigega cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ikirere, Rwanda Green Fund (FONERWA).
Mu rugendo rwe rw’umwuga, Pastor Eric Karerangabo yavuye ku nzozi zo kwiga ubuvuzi ajya mu ikoranabuhanga, aza kuba umwe mu bantu bafite uruhare rukomeye mu kubaka no kuvugurura sisitemu z’ikoranabuhanga zikoreshwa muri FONERWA.
Yamenyekanye cyane nyuma yo kuyobora umushinga wo gukora sisitemu y’ikoranabuhanga ikurikirana ibikorwa n’ingaruka z’imishinga (Monitoring and Evaluation System), yasimbuye uburyo bwa kera bwo gukoresha amadosiye ya Excel, bituma amakuru akurikiranwa mu buryo bwihuse kandi bunoze.
Mu bindi bikorwa byamugize umwe mu banyamwuga bubashywe mu rwego rw’ikoranabuhanga, harimo kuba yarakoze kandi agatanga uburenganzira bwo gukoresha porogaramu ikoreshwa na sitasiyo zicuruza lisansi mu gukurikirana ibyinjira n’ibisohoka. Iyo porogaramu yaje kugurwa n’ibigo bitandukanye kandi iracyakoreshwa kugeza n’ubu.
Muri FONERWA, Eric Karerangabo ni umwe mu bayoboye gahunda yo kuvugurura ikoranabuhanga ry’iki kigega, harimo gushyiraho sisitemu ya Odoo ERP ihuza inzego zitandukanye z’imikorere n’icungamutungo, ndetse no gutegura uburyo bw’ikoranabuhanga bukurikirana imicungire y’imari n’imishinga.
Yizera ko ikoranabuhanga ritagomba kugarukira ku koroshya akazi gusa, ahubwo ko rigomba gufasha ibigo gutanga umusaruro urushijeho no kugera ku ntego zabyo mu buryo bwihuse.
Umuyobozi uhuza ukwizera n’umwuga
Abakorana na Eric Karerangabo bavuga ko ari umwe mu bayobozi bafite ubushobozi bwo guhuza ubunyamwuga, ubuyobozi n’ubushobozi bwo gukorana n’abantu.
Mu kazi ke ka buri munsi, akunze gushimangira ko impinduka z’ikoranabuhanga zitangirira ku bantu mbere yo gutangirira kuri sisitemu. Ni yo mpamvu yibanda cyane ku kumvisha no gufasha abantu kwakira impinduka nshya.
Uretse akazi, Eric Karerangabo akunze kuvuga ko ubuzima bwe bushingiye ku kwizera Imana, umuryango ndetse no gukora siporo yo koga, ibintu abona bimufasha gukomeza gutuza no gutekereza neza.
Ni umwe mu barambye mu Itorero Inkuru Nziza dore ko yarikoreyemo umurimo w'Imana kuva kera akiri umusore muto, kugeza uyu munsi. Abamuzi bavuga ko ari umugabo w'umwizerwa, umuhanga mu bijyanye na Bibiliya no kubwiriza ijambo ry'Imana, akaba n'inshuti y'urubyiruko.
Inshingano nshya mu Itorero Inkuru-Nziza
Kuyobora Komite y’Inzibacyuho y’Itorero Inkuru-Nziza bibaye indi nshingano ikomeye yongerewe, mu gihe iri torero riri mu rugendo rwo kuvugurura imiyoborere no gutegura amatora mashya.
Abakurikiranira hafi ibikorwa by’iri torero bavuga ko uburambe bwe mu buyobozi, imicungire y’imishinga n’ubushobozi bwo kuyobora impinduka bishobora kugira uruhare mu gufasha Itorero Inkuru-Nziza kugera ku ituze no gutegura neza icyiciro gishya cy’ubuyobozi.
Mu mezi atandatu ari imbere, Komite ayoboye izasabwa kurangiza inshingano yahawe na RGB zirimo kuvugurura amategeko y’itorero, gutegura amatora no gutanga raporo ku mikorere y’itorero, mbere y’uko hashyirwaho ubuyobozi bushya buzatorwa n’abanyamuryango.
Pastor Eric Karerangabo hamwe n'umugore we bashakanye mu mwaka wa 2014

Pastor Eric Karerangabo yarushinze mu 2014 mu birori by'agatangaza

Umushumba Mukuru w'Itorero Inkuru Nziza, Pastor Eric Karerangabo hamwe n'umuryango we
