Ni intangiriro yo kwagura umuziki wacu - Jado Sinza & Esther nyuma yo gukorana indirimbo na Zoravo - VIDEO

Iyobokamana - 28/06/2026 12:20 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni intangiriro yo kwagura umuziki wacu - Jado Sinza & Esther nyuma yo gukorana indirimbo na Zoravo - VIDEO

Mu gihe ubufatanye hagati y'abahanzi ba Gospel bo muri Afurika y'Iburasirazuba bukomeje kwaguka, umuhanzi nyarwanda Jado Sinza, n'umugore we Esther ndetse n'umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania Zoravo, bamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise "Rafiki Mwema", igamije kwibutsa abakristo ko Yesu Kristo ari inshuti idahemuka, kandi itajya ihinduka.

Jado Sinza avuga ko iyi ndirimbo yavutse nyuma y'igihe kirekire we na Zoravo bafite icyifuzo cyo gukorana, agaragaza ko ayitezeho kugeza ubutumwa bw'agakiza ku bantu benshi, by'umwihariko abakoresha ururimi rw'Igiswahili hirya no hino muri Afurika y'Iburasirazuba.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Jado Sinza yavuze ko ubusanzwe iyi ndirimbo ari iya Zoravo, ariko ko umugambi wo kuyikorana watangiye kera ubwo uyu muhanzi yari yaje mu Rwanda.

Ati: "Iyi ni indirimbo Zoravo yakoze. Igihe yazaga mu Rwanda twari twateganyije ko tuzayikorana, ariko birangira dukoze iyitwa 'Ndategereje', tuyikora mu Giswahili. Nyuma yaje kugira igitaramo arantumira, ahita ansaba ko dukora ya ndirimbo twari twarateganyije gukorana igihe yari yaje mu Rwanda."

Ibi byatumye umugambi wabo usohora, bombi bafatanyije na Esther bashyira hanze "Rafiki Mwema", indirimbo ishingiye ku kwizera no kwibutsa abakristo urukundo rwa Yesu Kristo.

Jado Sinza uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel akaba aririmbana n'umugore we Esther, yavuze ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo bakoranye na Zoravo ari ukwibutsa abantu ko Yesu Kristo ari inshuti y'ukuri itajya ihinduka. 

Yagize ati: "Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bubwira abantu ko dufite incuti yitwa Kristo, kandi ni inshuti nziza. Aradukunda ibihe byose, ni inshuti idashobora kugutererana cyangwa kuguhana. Ni yo mpamvu tuvuga ko udashobora kubona indi nshuti nziza nka Yesu."

Yavuze ko kandi muri iki gihe abantu benshi bahura n'ibigeragezo n'ibihe bikomeye, bityo iyi ndirimbo ikaba ije kubibutsa ko hari Imana ibahora hafi kandi itabatererana.

Jado Sinza yavuze ko gukorana na Zoravo bitamuhesheje gusa amahirwe yo gukorana nawe indirimbo nziza, ahubwo ko byanamubereye ishuri ry'ubuzima. Yavuze ko mu byo yamwigiyeho harimo guca bugufi n'ubugwaneza.

Ati: "Kumenyana no gukorana na Zoravo ni iby'agaciro. Ikintu cya mbere namubonyeho ni guca bugufi ku rwego rwo hejuru. Afite umutima mwiza kandi agirira urugwiro buri muntu. Ibyo ni ibintu namwigiyeho."

Yakomeje avuga ko Zoravo ari umwe mu bahanzi b'inararibonye mu muziki wa Gospel muri Afurika y'Iburasirazuba, bityo gukorana na we bikaba byaramwongerereye ubunararibonye.

Jado Sinza & Esther bakomeje kwerekwa urukundo rwinshi mu muziki wa Gospel

Jado Sinza avuga ko Zoravo ari we muhanzi wa mbere bakoranye uturutse hanze y'u Rwanda, ibintu avuga ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika.

Ati: "Ni we muntu wa mbere dukoranye mu rwego mpuzamahanga. Ntekereza ko ari intangiriro nziza yo gukomeza kwagura imipaka, kugira ngo ibihangano byacu bigere no mu bindi bihugu, ubutumwa buri mu ndirimbo zacu bubashe kugera ku bantu benshi."

Yongeyeho ko kuba "Rafiki Mwema" yararirimbwe mu rurimi rw'Igiswahili bizafasha abantu bo muri Tanzania ndetse n'ibindi bihugu byinshi byo muri Afurika y'Iburasirazuba bavuga uru rurimi kuyumva no kumumenya kurushaho.

Zoravo, amazina ye nyakuri akaba Harun Laston, ni umwe mu bahanzi bakomeye ba Gospel muri Tanzania. Avuka mu gace ka Mbeya, ariko akorera umuziki we i Dar es Salaam.

Yavukiye mu muryango w’Abakristo, aho ababyeyi be bombi bari abapasiteri. Izina ry'ubuhanzi rya "Zoravo" yarihawe n'umumisiyoneri w'Umunya-Ireland witwa Erin, nyuma yo gutangaza benshi mu bushakashatsi yari yakoze ku idini ry'Abayahudi akiga mu mashuri yisumbuye.

N’ubwo yize ibijyanye n'ibaruramari (Accounting), yahisemo gukurikira umuhamagaro wo kuririmba no kuramya Imana, asohora indirimbo ye ya mbere yise "Yahweh" mu 2019. Mbere yo gutangira umuziki ku giti cye, yari yarashinze itsinda ryitwa Pizzicato Tanzania mu 2015.

Uyu munsi, Zoravo abarirwa mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel muri Afurika y'Iburasirazuba, aho ibikorwa bye bikundwa cyane kubera uburyo ayobora abantu mu kuramya no guhimbaza Imana.

Jado Sinza ni umwe mu bahanzi b'abakirisitu bamaze kubaka izina mu Rwanda. Uretse kuba ari umuririmbyi, ni n'umwanditsi w'indirimbo ndetse akaba n'umushoramari.

Afatanyije n'umugore we Esther bakunze gukorana mu bikorwa bya muzika, bakaba baramenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo "Imbabazi", "Aragukunda", "Goligotha (Halleluya)", "Naragabanye", "Amateka" ndetse na EP "Umwizera".

Kugeza muri 2026, Jado Sinza amaze kugira abarenga ibihumbi 30 bamukurikira kuri Instagram, mu gihe umuziki we ukomeje kugera ku bakunzi benshi ba Gospel bo mu Rwanda no hanze. Kuva atangiye kuririmbana na Esther, umuziki we warushijeho gukundwa cyane.

Jado Sinza & Esther ndetse na Zoravo bamaze guhurira mu mishinga itandukanye y'umuziki

Mu 2024, Jado Sinza yakoze igitaramo yari yatumiyemo Zoravo wo muri Tanzania

Jado Sinza & Esther bahuje inganzo na Zoravo mu ndirimbo bise "Rafiki Mwema"

Kuva batangiye umuziki nyuma y'ubukwe bwabo, Jado Sinza & Esther bamaze gukorana indirimbo "Imbabazi", "Aragukunda", "Goligotha (Halleluya)", "Naragabanye" n'izindi

REBA INDIRIMBO NSHYA "RAFIKI MWEMA" YA ZORAVO FT JADO SINZA & ESTHER


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...