Ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi
byasojwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022 mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu
cya Uganda, Perezida Museveni, bikaba byiritabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bo muri Uganda.
Kuri uyu wa Mbere, Perezida Museveni yanditse kuri konti ye ya Twitter, avuga ko
mu ijoro ryakeye yakiriye ku meza Perezida Paul Kagame, abayobozi batandukanye
muri Guverinoma ya Uganda, abashyitsi, imiryango, abavandimwe n’abandi mu
musangiro w’ibirori by’isabukuru ya Lt Gen. Muhoozi.
Museveni yashimye Perezida Paul Kagame ku bwo kwitabira ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi agasura Uganda akanitabira ibirori by’isabukuru y'umuhungu we. Ati “Turashaka gushimira Nyakubahwa Paul Kagame ku bwo kwitabira ubutumire." Yavuze ko ‘Perezida Paul Kagame na Lt Gen Muhoozi bafitanye amateka maremare. Ati "Ni inshuti kuva cyera."
Museveni yashimye kandi umuhungu we Lt Gen Muhoozi
wizihije isabukuru y’amavuko y'imyaka 48. Nk’umubyeyi, yamusabye kujya atega amatwi abakiri
bato/urubyiruko, akabagira inama kandi ntabahatirize. Perezida Museveni yavuze ko
ibi ari byo ahora atoza abana be.
Yavuze ko n’ubwo umuhungu we yitwa Muhoozi akaba ari
na ko abantu bose bamuhamagara, we amwita Muwooji kuko ubwo bari mu buhungiro
muri Dar-es-Salaam, hari Gen Tito Okello witabye Imana utarabashaga kuvuga neza
iri zina ‘Muhoozi’.
Museveni yavuze ko Gen Tito yajyaga agira ati ‘Mama
Muwooji’ ashaka kuvuga 'Mama Muhoozi' ni ukuvuga Janet Museveni. Yavuze ko n’ubwo uyu mugabo atakiriho
ariko "nishimiye ko ndi kumwe n’umwana we Okello".
Yavuze ko Okello yari mu myaka y’urubyiruko mu gihe
Muhoozi yari akiri umwana, kandi ko babanye nk’abavandimwe
Avuga ko Lt Gen Muhoozi ari impano ‘Imana yaduhaye’.
Yavuze ko umuhungu we yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira ahitwa Kurasini
i Dar es Salam.
Icyo gihe Janet Museveni yajyanwe kwa muganga n’umukobwa
w’Umuholandi. Ku munsi wakurikiyeho, Museveni amenyeshwa inkuru nziza Samora
Moisés Machel wabaye Perezida wa mbere wa Zimbabwe, nyuma yo kubona ubwigenge
mu 1975.
Museveni yavuze ko umuhungu we Muhoozi yari umurwanyi muto
[Kadogo] muri Resistance, yungirije Julius Kateganya wayobotse indi nzira.
Yavuze ko ubwo Muhoozi yari afite imyaka 5 bafatiwe ahitwa Kireke n’ingabo za
UPC.
UPC [Uganda People's Congress] wari umutwe wa Politiki
washinzwe na Militoni Obote wayoboye Uganda. Waje guhirikwa ku butegetsi
n'abarwanyi ba NRA (National Resistance Army), wari uyobowe na Museveni.
Museveni yavuze ko icyo gihe iherezo ry’ubuzima ryabo
ryari ryegereje, ariko barokorwa n’ingabo zabo na Perezida Paul Kagame na
Saleh.
Yavuze ati “Bari bagiye gushyira akadomo ku buzima
bwacu. Gusa, ingabo zacu zari kumwe na Kagame na Saleh [Murumuna wa Museveni] baraturokoye."
Museveni yashimye umugore we Janet Museveni ku bwo
kwita kuri Muhoozi n’abavandimwe mu bihe bikomeye barimo.
Ati “Sinzi ingaruka ibi byaba byaramugizeho [Muhoozi], kubera ko yari ingwate y’intambara. Ndashaka no gushimira Janet Museveni wamwitayeho n’abavandimwe be muri ibyo bihe byose by’ubuhunzi."
Perezida Museveni yakiriye ku meza Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi mu kwizihiza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi
Perezida Museveni yashimye Perezida Kagame ku bwo
kwitabira ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi
Perezida Museveni yavuze ko Lt Gen Muhoozi yabaye
Kadogo mu rugamba rwo kuyobora Uganda rwatangiye mu 1980
Museveni yavuze ko Perezida Paul Kagame na Saleh
bamutabaye we n'umuryango we ubwo bari batawe muri yombi
Museveni yashimye Perezida Kagame kuba yaremeye
ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi- Abayobozi bombi baganiriye ku kugarura amahoro mu Karere
Museveni yavuze ko Muhoozi 'yari impano mu buto bwacu
bw'ibihe byari bikomeye'
Museveni yasabye umuhungu we Lt Gen Muhoozi gutega
amatwi abakiri bato
Ibi birori byitabiriwe n'abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya Uganda n'abandi