Ni indi ntambwe twateye mu busizi! Murekatete wifashishije Hatungi uzwi muri ‘Papa Sava’ mu gisigo cye gishya –VIDEO

Imyidagaduro - 06/03/2026 9:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni indi ntambwe twateye mu busizi! Murekatete wifashishije Hatungi uzwi muri ‘Papa Sava’ mu gisigo cye gishya –VIDEO

Umusizi Murekatete yatangaje ko yifashishije Hatungi, umukinnyi wa filime wamamaye muri filime y’uruhererekane “Papa Sava” ya Niyitegeka Gratien, mu gisigo cye gishya yise “Icyanditswe”. Intego ni ukwerekana ko ubusizi Nyarwanda bushobora kwagurwa kandi bukagirwa umurimo w’abahanzi batandukanye, atari uw’abasizi gusa.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Umusizi Murekatete yasobanuye impamvu yahisemo gukorana na Hatungi. Ati “Gukorana n’umubyeyi Hatungi ni intambwe igamije gukomeza kwagura ubusizi Nyarwanda. Twashatse kugaragaza ko umuhanzi ashobora kuva mu gisata arimo, akaza mu busizi, akahatanga ubutumwa bwubaka. Hatungi ni umubyeyi, umukinnyi mwiza, kandi ndamukunda cyane.”

Igisigo “Icyanditswe” cyubakiye ku ndangagaciro z’Umuco Nyarwanda, by’umwihariko ku gaciro ko gukunda umurimo.

Murekatete asobanura ko iyi ndangagaciro ari inkingi y’ingenzi mu mibereho y’umuntu: Gukora ibyo ukunda, ukabikora neza kandi ku gihe. Kwigira no guharanira kugera ku ntego zawe mu buzima. Ndetse, no kumenya ko nta muntu wavukiye ubusa, buri wese afite impamvu ari ku isi.

Igisigo kigaragaza ko agaciro ku muntu katava ku rwego rw’umurimo akora gusa, ahubwo gaturuka ku bwitange n’umusaruro akura mu byo akora.

Icyanditswe kirashishikariza buri wese: Umuhinzi, umukarani, umwubatsi, umukozi w’urugo cyangwa umuhanzi wese, kumva ko umurimo wabo ufite agaciro.

Kumenya ko ibyo ukora bifite uruhare mu kubaka ubuzima bwawe, ubw’abacu ndetse n’igihugu muri rusange.

Murekatete avuga ko igisigo cye “Icyanditswe” ari ubutumwa bw’urukundo, icyizere n’ihumure, bukaba bushishikariza abantu kwikunda no guha agaciro ibyo bakora, n’iyo baba bakomoka mu buzima bugoye.

Aragira ati: “Ubutumwa bukubiye mu ‘Icyanditswe’ buradushishikariza gukunda umurimo, no guha agaciro ibyo dukora. Ndetse n’iyo umuntu yaba akomoka mu buzima bugoye, bidakuraho ko afite agaciro n’impamvu ari ku isi,”

Iyi gahunda ya Murekatete igaragaza ko ubusizi atari ubw’umusizi w’umwuga gusa, ahubwo ko n’abahanzi baturutse mu yindi mirimo bashobora kwinjira mu busizi no gutanga ubutumwa bwubaka mu muryango nyarwanda n’isi yose.

Gukorana na ‘Hatungi’ ni intambwe y’ingenzi mu guhuza ubuhanzi butandukanye n’ubusizi, bigamije gukomeza gushimangira ko ubusizi Nyarwanda bushobora kugera ku bantu benshi kurushaho.

Murekatete yakoranye na Hatungi mu gisigo gishya “Icyanditswe”, bashyira imbere ubutumwa bwo gukunda umurimo n’agaciro k’ibyo dukora, agaragaza ko ubusizi bushobora gukorerwa n’abahanzi baturutse mu bindi bisata

 

Igisigo cya Murekatete kigaragaza ko ntawe ukora ubusa, kandi ko umurimo uwo ari wo wose ufite uruhare mu kubaka ubuzima bwa buri wese n’igihugu

 

Umukinnyi wa filime wamamaye muri “Papa Sava” yifatanyije na Murekatete, agaragaza ko n’abahanzi baturutse mu bindi bisata bashobora gutanga ubutumwa bwubaka mu busizi

 

Murekatete akangurira abantu bose kwitabira ubusizi no gusangiza abandi ubutumwa bwiza, ashimangira ko ubuhanzi butandukanye bushobora gufasha mu kwagura ubusizi Nyarwanda

 

Murekatete yaherukaga gusohora ibisigo birimo ‘Arubatse’ yakoranye na Dr Nsabi wamamaye muri cinema nyarwanda kuva mu myaka itanu ishize

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’IGISIGO ‘ICYANDITSWE’ CYA MUREKATETE NA HATUNGI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...