Aganira na InyaRwanda, Karigombe yavuze ko
kubona iyi ndirimbo igera kuri uyu mubare ari ikimenyetso gikomeye cy’uko
abakunzi b’umuziki bakomeje kumushyigikira, ndetse bikamuha imbaraga zo
gukomeza gukora cyane.
Yagize ati: “Ndumva mfite ibyishimo
byinshi byanteye imbaraga zo gukora cyane muri uyu mwaka. Byanyeretse ko kuba
narahisemo muzika ntayobye.”
Karigombe yashimiye by’umwihariko Mico The
Best bakoranye iyi ndirimbo, avuga ko yagize uruhare runini mu gutuma igikorwa
cyabo kigera kuri uru rwego.
Ati: “Mico The Best ndamushimira cyane ku
mbaraga yashyizemo kuva dutangira gukora iyi ndirimbo, kugeza kuri video yayo.
Hari n’ibindi byiza turi gutegura, vuba tuzabimurikira abakunzi bacu.”
Uyu muraperi kandi yatangaje ko ari mu
myiteguro yo gushyira hanze album ye ya kabiri yise “Giti Mujisho”, izasohoka
muri uyu mwaka wa 2026, nubwo itariki nyir’izina n’ukwezi bizatangazwa mu minsi
iri imbere.
Mu gutegura iyi album, Karigombe ari
gukorana n’itsinda rya Imena Band rimufasha mu bijyanye no gucuranga, ibintu
avuga ko biri kongerera ubuziranenge ibikorwa bye.
Iyi ntambwe ya Miliyoni kuri “Patina” ije
ishimangira izamuka rya Karigombe mu muziki nyarwanda, aho akomeje kwiyerekana
nk’umwe mu bahanzi bari kwitwara neza muri Hip Hop yo mu Rwanda.



Nyuma yo guca agahigo ka Miliyoni,
Karigombe yatangaje ko ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya kabiri “Giti
Mujisho” muri 2026
Karigombe yashimiye Mico The Best ku
ruhare yagize muri “Patina”, anatangaza ko hari indi mishinga mishya bari
gutegura
Imena Band iri mu bagize uruhare mu
bikorwa bya Karigombe, aho imufasha mu gucuranga mu gihe ategura album nshya
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PATINA' YA KARIGOMBE NA MICO THE BEST
