Ni nde wasimbura Niyigena Clement wa APR FC mu gihe yajya muri Al Hilal?

Imikino - 26/01/2026 5:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni nde wasimbura Niyigena Clement wa APR FC mu gihe yajya muri Al Hilal?

Mu gihe isaha ku isaha ikipe ya APR FC yatakaza myugariro Niyigena Clement wifuzwa na Al Hilal, benshi batangiye kwibaza ushobora kumusimbura ariko amahirwe menshi akaba afitwe n’umunya Ghana, Issa Yakubu ukinira Police FC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026 ni bwo amakuru yagiye hanze ko ikipe ya Al Hilal yo muri Sudan ariko ikina shampiyona y’u Rwanda, yamaze kubenguka abakinnyi babiri ba APR FC ari bo Niyigena Clement ukina mu mutima w’ubwugarizi n’umunya Ghana, Seidou Dauda Youssif ukina mu kibuga hagati.

Uretse ibyo kuba Al Hilal ishaka Niyigena Clement na Dauda Youssif, hari andi amkuru avuga ko na Al-Merrikh nayo yo muri Sudan yifuza Ruboneka Jean Bosco nawe ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC.

N’ubwo abakinnyi bavugwa ko bashobora kuva muri APR FC ari batatu, kuri Niyigena Clement ho ikipe ya Al Hilal irimo gukora ibishoboka byose ngo yegukane uyu myugariro ndetse ngo bigenze neza yazerekwa abakunzi ba Al Hilal ku mukino wa Mamelodie Sundowns bazakurikizaho muri CAF Champions League mu mpera z’iki cyumweru.

Amakuru ahari ni uko iyi kipe yo muri Sudani yakoresheje umukinnyi wayo Jean Claude Girumugisha ukomoka mu Burundi ngo yumvishe Niyigena Clement ibyiza byo kuba yaba umukinnyi wa Al Hilal.  Uyu mukinnyi usigaranye ameze 6 bivugwa ko yamaze no kumenyesha abashinzwe iby’igura n’igurisha muri APR FC ko hari indi kipe imushaka.

Gusa Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko kugeza ubu nta kipe irabandikira igaragaraza ko yifuza umukinnyi w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu nubwo hari amazina menshi agarukwaho ko yifuzwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Mu gihe Niyigena Clement ari we uri ku isonga mu bakinnyi bashobora gusohoka muri APR FC ku ikubitiro, myugariro wa Police FC Issa Yakubu nawe ari gushyirwa mu majwi nk’ushobora guhita ajya gusimbura Clement mu ikipe ya APR FC. Impamvu ni uko Issa Yakubu ari we ukomeje kugaragaza urwego rwo hejuru umunsi ku munsi ugereranyije n’uko yageze muri Police FC ameze.

Mu gihe Niyigena Clement yava muri APR FC, ba myugariro bo hagati iyi kipe yaba isigaranye ni Aliou Souane, Nshimiyimana Yunusu na Nduwayo Alex. Muri aba, Nshimiyimana Yunusu ni we ubanza mu kibuga ndetse akaba ariyo mpamvu abasesenguzi ba ruhago nyarwanda bari guhuriza kuri Issa Yakubu ko yajya gufatanya na Yunusu mu gihe Clement Niyigena yaba avuye muri APR FC.

Myugariro wa APR FC Niyigena Clement arifuzwa na Al Hilal yo muri Sudan 

Issa Yakubu wa Police FC ari gutekerezwa nk'umusimbura wa Niyigena Clement 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...