Ni inde washyize hanze ifoto ya Jay Polly aryamanye n'umukobwa?

- 03/09/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni inde washyize hanze ifoto ya Jay Polly aryamanye n'umukobwa?

Mu mpera z’iki cyumweru turimo dusoza ku mbuga za internet zitandukanye hagaragaye ifoto y’umuraperi Jay Polly aryamanye n’umukunzi we Afsa. Iyi foto ikaba itarabasha kumenyekana uwaba yarayishyize hanze.

jay

Jay Polly ari kumwe n'umukunzi we mu buriri.

Iyi foto yagaragaye bwa mbere ku rubuga rwa Rumalex.com  ikigera hanze ikaba yaravuzweho amagambo menshi cyane dore ko benshi bavugaga ko n’ubwo umukobwa wari kumwe na Jay Polly ari umukunzi we uzwi banaherutse kwibaruka imfura yabo bitaribikwiye ko ifoto nk’iyo ibagaragaza bari mu mabanga yabo igera hanze.

Aha niho hatangiye kwibazwa uwaba warafotoye iyi foto n’uburyo yageze hanze ndetse hari na bamwe bavugaga ko iyi foto yaba ari photoshop (yahimbwe na mudasobwa). Gusa ibi sibyo kuko iyi foto yafotowe n’umusore witwa Nsanzabera Jean Paul ukorera urubuga rwa internet rwa Rwandastar.net nk’uko Jay Polly ndetse na Jean Paul ubwe babyemeza ndetse uyu muraperi ngo yaba yitegura kujyana uyu musore mu rukiko.

Kuri uyu wa gatandatu, ubwo Jay Polly yarahamagawe hagati mu kiganiro Celebs magazine show kuri radio Frash FM, abajijwe niba iyi foto imushyira hanze yayibonye ndetse  n’uko yabifashe, uyu muraperi akaba yagize ati: ”yeah nayibonye, ariko nyine urumva ko ari ibintu ntishimiye tu gusa nta bintu byinshi njye nabivugaho kuko hari amategeko, uwabikoze ngomba kumushyikiriza inzego zibishinzwe maze zikore akazi kazo.”

Abajijwe niba yaba azi neza uwabikoze n’umujinya mwishi cyane Jay Polly akaba yagize ati:”ndamuzi iriya foto yafotowe mu mwaka wa 2009 i Gisenyi. Uwayifotoye ni aga type (agasore) kari aho kitwa Jean Paul, hari hashize igihe kinini sinzi neza icyo yifuzaga kugeraho, buriya azabisobanurira ubutabera”

Ku rundi ruhande ubwo inyarwanda.com yavuganaga n’uyu Jean Paul wafotoye  iyi foto akaba yadutangarije ko koko ariwe wayifotoye ubwo hari mu mwaka wa 2009, gusa akavuga ko atari we wayishyize hanze ahubwo agashyira mu majwi umukobwa uzwi ku izina rya Sonia dore ko yamushinjaga kuba yaramwibye mudasobwa yarimo ayo mafoto.

Mu magambo ye aganira n’inyarwanda.com akaba yagize ati: ”njye iyi foto nari nyimaranye imyaka itatu, gusa naje kwibwa machine(mudasobwa) yabagamo documents zanjye zose n’ayo mafoto mu ntangiriro z’uyu mwaka, n’umukobwa witwa Sonia ntekereza ko ari nawe wayashyize hanze”.

Aha Jean Paul akaba yavugaga ko iyi mudasobwa yari yayitije mukuru we, ari nawe waje kuyiha uyu mukobwa nyuma y’uko yari ayimusabye ngo ajye kuyifashisha mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe mu nshuti ze gusa kuva icyo gihe Jean Paul ngo yaba atarongeye guca iryera iyo mudasobwa ndetse ngo n’iyo avuganye n’uyu mukobwa amubwira ko mudasobwa ye ngo yangiritse ariko ntayibone.

Ibi byatumye tuvugana n’uyu Sonia washyirwaga mu majwi akaba yarongeye kuvugwa mu rukundo n’umuraperi Masho Mampa ubwo bombi bari bahuriye muri gereza ya Kigali 1930.

Sonia mbere yo kugira byinshi avuga kuri iyi foto akaba yatangiye ahakana amakuru avuga ko yaba yaribye iyo mudasobwa akaba yagize ati:”njye byantunguye cyane kumva Jean Paul avuga ko nibye machine, njye namwoherereje na sms(ubutumwa bugufi) mubwira ko yakoresheje imvugo itari nziza. Njye iyo machine avuga mfite umuntu nayiguze nawe ntago nayibye nta n’ubwo ari na mukuru we nk’uko abivuga.”

Uyu mukobwa yakomeje agira ati: “mubyukuri usibye ko iyo machine yanagize ikibazo cya Screen yayo ubu ikaba iri muba technician sintekereza ko ariho iyo foto yaturutse, kuko njye iyo foto sinarinziko inarimo ariko njye nari nsanzwe nyizi mu matelefone y’abantu

Uyu mukobwa akomeza yemeza  ko we yaguze iyi mudasobwa iyi foto yararangije kujya hanze kuko yari asanzwe anayizi we ku giti cye muri telephone z’abantu ndetse ngo yigeze no kubaza  Jay Polly ibyerecyeranye n’iyi foto ubwo yayibonaga muri telephone y’umuntu.

Ubwo twakoraga iyi nkuru tukaba twagerageje kuvugisha Vuningoma Alex usanzwe ariwe nyiri Rumalex.com ari narwo rubuga rwashyize hanze iyi foto, gusa uyu musore akaba yanze kugira byinshi avuga kuri iyi foto naho yavuye mu magambo macye cyane akaba yagize ati: “ntacyo nabitangazaho ni ibanga ry’akazi.”

Kugeza ubu, biracyari ikibazo kumenya uwaba yarashyize iyi foto hanze mu gihe hanibazwa inkurikizi ku bantu bayivugwamo. Ese koko uwayifotoye azahanwa? Uvugwaho kwiba mudasobwa se we bizagenda bite? Jay Polly se arifata ate imbere y’abafana be muri iyi minsi nyuma yo gushyirwa ku karubanda?  Biracyari ihurizo.

Inyarwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...