Uyu muhanzikazi w’icyamamare,
wubatse izina rikomeye mu njyana z’amarangamutima, yavuze ko mu mpera z’uyu
mwaka azongera guhura n’abakunzi be imbonankubone, abinyujije mu bitaramo
bizabera i Paris guhera muri Nzeri 2026.
Yabitangaje ku munsi
yizihizagaho isabukuru y’imyaka 58, abinyujije mu kiganiro kuri televiziyo ya
France 2, aho yavuze ko kugaruka kwe ari impano ikomeye kurusha izindi mu
buzima bwe. Ati: “Uyu mwaka nzakira impano nziza kurusha izindi. Nzagira
amahirwe yo kongera kubabona no kubaririmbira.”
Ibi bitaramo bizabera muri
Paris La Défense Arena, imwe mu nyubako nini zakira ibitaramo i Burayi, ifite
ubushobozi bwo kwakira abarenga ibihumbi 40 ku munsi.
Biteganyijwe ko azahakorera
ibitaramo 10 bizakurikirana mu kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira 2026. Amatike
azatangira kugurishwa ku itariki ya 7 Mata ku bifuza kuyagura mbere (pre-sale),
mu gihe rusange azatangira kugurishwa ku wa 10 Mata.
Kwamamaza uku kugaruka kwe
kwakozwe mu buryo budasanzwe, aho umunara wa Eiffel Tower wamuritsweho amatara
yamamaza ibi bitaramo, ibintu byagaragaje uburyo iki cyemezo gifite uburemere
mu muziki mpuzamahanga.
Céline Dion yari amaze igihe
adakora ibikorwa bya muzika kuva mu 2022, nyuma yo gutangaza ko arwaye indwara
idasanzwe yitwa Stiff Person Syndrome.
Iyi ndwara ifata ubwonko n’imikaya,
igatera kugagara kw’imikaya (muscle spasms), byatumye atakaza ubushobozi bwo
kuririmba no kugenda neza.
Ibi byatumye asubika ndetse
aza no guhagarika burundu ibitaramo bye bya “Courage World Tour”, ibintu
byababaje cyane abafana be.
Nubwo yari amaze igihe
acecetse, mu 2024 yongeye kugaragara ku rubyiniro mu birori byo gufungura 2024
Summer Olympics opening ceremony, aho yaririmbye indirimbo “Hymne à l’amour” ya
Édith Piaf. Icyo gihe benshi batangiye gukeka ko ashobora kuzagaruka burundu,
ariko nta cyari cyemejwe ku mugaragaro.
Uyu muhanzikazi kandi azwi
cyane ku rwego mpuzamahanga kubera indirimbo zirimo My Heart Will Go On yakoreshejwe
muri filime Titanic, kimwe na “Because You Loved Me”, zamugize umwe mu bahanzi
bagurishije album nyinshi ku isi ndetse bakinjiza amafaranga menshi mu
bitaramo.
Mu butumwa yanyujije kuri shene ye ya Youtube, Céline Dion yashimiye abafana be bamubaye hafi muri ibi bihe
bikomeye, avuga ko amasengesho, inkunga n’urukundo bamweretse ari byo
byamufashije gukomeza kwihangana.
Ati: “Buri munsi numvaga
urukundo rwanyu n’ubugwaneza mwanyeretse. Ndabashimira cyane. Sinjye uzabona
nongeye kubabona.”
Nubwo yemeye ko afite
ibyishimo byinshi, yanavuze ko afite ubwoba buke, ariko yizeye ko yiteguye
kugaruka, ndetse ko akomeje kwita ku buzima bwe.
Kugaruka kwa Céline Dion ni inkuru ikomeye ku muziki w’isi, cyane cyane ku bakunzi b’ijwi rye rimaze imyaka myinshi ribanyura, benshi bakaba bategerezanyije amatsiko kureba uko azitwara ku rubyiniro nyuma y’igihe kinini atagaragara.

Ibyishimo ni byose ku bakunzi
ba Céline Dion nyuma yo gutangaza ko azongera gutaramira i Paris muri uyu mwaka
KANDA HANO UREBE CELINE DION ATANGAZAKO AGIYE KUGARUKA KU RUBYINIRO
