Ni impano idasanzwe- Amarangamutima ya Josh Ishimwe kuri Massamba wamugabiye inka

Imyidagaduro - 29/09/2025 5:44 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni impano idasanzwe- Amarangamutima ya Josh Ishimwe kuri Massamba wamugabiye inka

Umuhanzi w’indirimbo zubakiye kuri gakondo y’Abanyarwanda, Josh Ishimwe yatangaje ko yakozwe ku mutima no kuba Massamba Intore yamugabiye inka, mu gihe ari mu bihe byo kwizihiza ubuzima bw’umubyeyi we uherutse kwitaba Imana.

Umubyeyi wa Massamba Intore azashyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025. Mu minsi ishize, ubwo Josh Ishimwe yifatanyaga n’abandi mu kwizihiza ubuzima bw’uyu mubyeyi, Massamba Intore yafashe ijambo maze avuga ko amugabiye inka, kandi amwisegura kuba atarabashije kwitabira ubukwe bwe.

Uyu munyabigwi mu muziki, yavuze ko yari kwitabira ubukwe bwa Josh Ishimwe, ariko yagize izindi gahunda z’akazi zatumye atabasha kuboneka. Avuga ati “Ndagirango mushimire cyane, kandi nze ngusaba y’uko ahabwa amashyi n’impundu kubera ko ejo bundi yavuye mu buseribateri aba umugabo ararushinga.”

Akomeza ati “Ni umuhungu wanjye rero, ni inshuti yanjye cyane, nagombaga no gutaha ubukwe bwe ariko kubera akazi birananira, ndagirango kuri uyu munota ibyo nari kuvuga uriya munsi urabizi, nkugabiye inka kubera ko wabaye umugabo. Mukomeze mugire urugo ruhire, mukomere cyane.”

Ibi byakoze ku mutima Josh Ishimwe, aho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yavuze ko ari impano idasanzwe azahora yibuka.

Ati “Yego! Nakiriye neza impano idasanzwe nahawe n’umubyeyi Intore Massamba, ayimpa mu minsi arimo itamworoheye yo kubura umubyeyi we (Nyina) w’intore, ariko akitanga impano idasanzwe nk’iyi.”

Akomeza ati “Nabyakiriye neza cyane! Nyagasani abishimirwe kandi amukomeze muri ibi bihe bitoroshye arimo.”

Impano y’inka, nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda, ni ikimenyetso cy’urukundo, ubushuti ndetse n’icyubahiro gikomeye. Ni ikimenyetso cyerekanye ubushuti n’urukundo rwihariye ruri hagati ya Massamba Intore na Josh Ishimwe.

Josh Ishimwe avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari aziko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.

Uyu mugabo w’imyaka 25 y’amavuko yanyuze mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.

Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije kwisanga mu muziki.

Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo ‘mbifashijwemo n’abahanzi nka Yvan Ngenzi’.

Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka ‘Amasezerano’, avuga ko yibazaga ibijyanye n’aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki. Josh Ishimwe avuga ko nk’abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw’uburyo abakunzi b’umuziki bazamwakira.

Josh Ishimwe yatangaje ko yakozwe ku mutima n’impano idasanzwe yahawe na Massamba Intore


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...