Yavuze
ibi atangiza ibirori byahurije hamwe impano nyarwanda n’iza Afurika yose mu
birori bya ‘The Silver Gala’ byateguwe na Sherrie Silver, byabereye muri BK
Arena i Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025.
Mu
ijambo rye, Minisitiri Umutoni yashimiye Sherrie Silver ku ruhare rwe mu guteza
imbere impano z’urubyiruko, avuga ko ibikorwa bye atari ibyo kwishimira
ubuhanzi, ahubwo ari uburyo bwo gufungura amarembo no kugeza ubuhanzi bw’Afurika
ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze
ati "[…] “Ndashaka gushimira Sherrie Silver ku buryo akoresha impano ye mu
gufasha abandi, gufungura amahirwe, no gutuma ubuhanzi bw’Afurika bugera ahantu
hatandukanye. Iri ijoro ni ikimenyetso cy’ibyo dushobora kugeraho iyo
dushyigikira urubyiruko kandi tugashora imbaraga mu buhanzi, atari nk’impano
cyangwa inkunga gusa, ahubwo nk’inkingi y’ingenzi mu guhindura no guteza imbere
igihugu.”
Umutoni
kandi yagarutse ku kamaro ko kwemera impano z’urubyiruko no kubaha umwanya wo
guhanga, kwiga no kugerageza.
Yongeyeho
ati "Gushyigikira abahanzi si ukubaha gusa nka ba nyamwigendaho, ahubwo ni
ukubafasha kuba abashoramari, abarimu, n’abambasaderi b’umuco n’indangagaciro
zacu,"
Minisitiri
Umutoni yashimye kandi ibikorwa bya Sherrie Silver Foundation, avuga ko bihuje n’umurongo
wa Guverinoma w’iterambere ry’ubuhanzi, aho gushyira imbere amahugurwa,
umusaruro, n’ikwirakwizwa ry’ubuhanzi ku rwego rw’igihugu no ku rwego
mpuzamahanga.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda izirikana ibijyanye n’iyi ngingo ko ari ukuri. Hamwe
n’ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, twiyemeje gushyira inganda
ndangamuco ku isonga mu bigira uruhare mu guteza imbere igihugu.”
Yasabye
urubyiruko rwari muri ibi birori gukomeza kwizera impano zabo, gukora cyane,
gukorana n’abandi no kwiyemeza gutanga umusaruro uhamye, ndetse yibutsa
abaterankunga n’inshuti z’ubuhanzi gukomeza gushora imari mu rubyiruko, kuko
gushyigikira impano z’urubyiruko ari ugushyigikira iterambere ry’umuco
n’ubukungu bw’imiryango n’aho bakomoka.
Ibi
birori bya ‘The Silver Gala’ byari urubuga rwo kwerekana ubuhanga mu muziki,
imbyino, imyambarire, n’ubuhanzi nyarwanda n’uwa Afurika, bihuza ibitekerezo,
impano, n’imigambi yo guteza imbere ubuhanzi n’urubyiruko.
Minisitiri
Umutoni yasoje ijambo rye ashimangira ko guhora “twizera urubyiruko, abahanzi
n’ubuhanzi ari imwe mu nkingi z’iterambere.” Kandi ko gushyigikira impano ari
uburyo bwo kubaka ejo hazaza h’igihugu.

Minisitiri
Sandrine Umutoni yashimye Sherrie Silver ku ruhare rwe mu guteza imbere impano
z’urubyiruko no kugeza ubuhanzi bwa Afurika ku rwego mpuzamahanga








