Uyu
muhanzikazi uri mu bafite ibigwi bikomeye mu muziki nyarwanda, azataramira mu
gitaramo kizabera i Muhanga ku wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2026, ari umwe mu
bahanzi bazasusurutsa ibihumbi by'abakunzi b'umuziki bazitabira iri
serukiramuco rimaze kuba ubukombe.
Knowless
agarutse muri ibi bitaramo afite amateka yihariye, kuko ari we mugore rukumbi
wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, irushanwa ryabaye inkingi
ikomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda no kwegereza abahanzi abafana babo.
Tariki
15 Kanama 2015, ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatanu, Knowless
yegukanye igikombe ndetse anahabwa miliyoni 24 Frw.
Icyo
gihe Bruce Melodie yabaye uwa kabiri, Dream Boys iba iya gatatu, Bull Dogg aba
uwa kane, Active iba iya gatanu, Jules Sentore aba uwa gatandatu, Senderi Hit
aba uwa karindwi, Paccy aba uwa munani, Rafiki aba uwa cyenda, naho TNP iba iya
cumi.
Kuva
icyo gihe kugeza ubu, nta wundi muhanzikazi urongera kwegukana iri rushanwa
ariko ryarasojwe, ibintu bituma izina rya Knowless rikomeza kugira umwihariko
mu mateka yaryo.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Knowless yavuze ko imyiteguro yose yamaze
gukorwa, ashimangira ko nta kindi gisigaye uretse guhura n'abafana.
Ni
amagambo agaragaza icyizere uyu muhanzikazi afite mbere yo kurira ku rubyiniro
rw'i Muhanga, aho benshi bategereje kongera kumubona aririmba zimwe mu ndirimbo
zakunzwe mu rugendo rwe rumaze imyaka myinshi.
Knowless
kandi yagarutse ku ruhare Primus Guma Guma Super Stars yagize mu muziki
nyarwanda, avuga ko kimwe mu byaranze iri rushanwa ari uko ryafashije abahanzi
kwegerana n'abakunzi babo.
Aya
magambo agaragaza uburyo iryo rushanwa ritahaye abahanzi amahirwe yo guhatana
gusa, ahubwo ryabaye n'urubuga rwo kubaka umubano ukomeye hagati yabo
n'abakunzi b'umuziki hirya no hino mu gihugu.
Mu
gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival kizabera i Muhanga, Butera Knowless
azahurira ku rubyiniro n'abandi bahanzi barimo Amalon, Marina, Chriss Eazy,
Davis D, Kenny Sol, Bushali, Ross Kana na Kivumbi King.
Ku bakunzi b'umuziki, ni amahirwe yo kongera kwihera ijisho umwe mu bahanzikazi bafite ibigwi byinshi mu Rwanda, mu gitaramo gitegerejwe n'abatari bake. Ku ruhande rwa Knowless na we, ibisigaye ni kimwe gusa nk'uko abyivugira: "Ni ikibazo cy'igihe gusa."

Butera Knowless yatangaje ko yiteguye gususurutsa ab’i Muhanga mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival

Knowless yavuze ko ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars byafashije abahanzi kwegerana n’abakunzi babo

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizabera i Muhanga, ku wa 4 Nyakanga 2026
