Iri serukiramuco ry’uyu mwaka ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Afurika idafite imipaka”. Ntiryari iry’umukino wa Basketball gusa, ahubwo ryari urubuga rwo gushishikariza urubyiruko rwa Afurika gukoresha siporo, umuco n’ihuriro nk’intwaro yo kwiteza imbere.
Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Masai Ujiri washinze Giants of Africa akaba yarigeze no kuba Perezida wa Toronto Raptors yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda ku ntambwe rumaze gutera mu guteza imbere siporo.
Yagize ati: “Iyo urebye ibiri kubera mu Rwanda, cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwaremezo bya siporo, biragaragara ko ari igihugu kiri gutanga urugero rwiza kuri Afurika yose.”
Masai Ujiri yasobanuye ko uko iri serukiramuco rigenda rikura, bigaragaza ukuntu yizeye ko siporo ishobora gukoreshwa nk’urufunguzo rwo kwigisha urubyiruko rwa Afurika ibijyanye n’umuco, indangagaciro n’intego y’ubuzima.
Yagize ati: “Niba ari umuryango, ubujyanama, ibiryo cyangwa imideli, siporo ni ikintu kiduhuriza hamwe. Dushaka ko aba bana bamenya impano zabo, bakagira icyizere cyo kuzenguruka Afurika yose bayisangiza bagenzi babo.”
Kimwe mu bintu by’ingenzi byaranze iri serukiramuco ni ugufungura ku mugaragaro Zaria Court Kigali, ikibuga gishya cy’imikino cyuzuye ibikorwa byinshi. Iki kibuga cyafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ari kumwe n’umuherwe wa mbere muri Afurika, Aliko Dangote, n’abandi bayobozi.
Ku bwa Ujiri, Zaria Court ntigenewe Basketball gusa. Yagize ati: “Twabibonye mu buryo bugaragara ubwo habaga igitaramo cy’imideli, aho icyanya cyahindutse kuva ku kibuga, kigakoreshwa nk’ahakinirwa imikino, none kikaba cyakira n’igitaramo cy’ibyamamare. Birashimishije kubona uru ruhererekane rw’ibikorwa.”
Zaria Court ifite ibice bitandukanye birimo icyicaro cy’imyidagaduro (amphitheater), resitora, utubari, amaduka, ibibuga by’abana, ibibuga bya five-a-side ndetse n’ahabera ibitaramo.
Yakomeje agira ati: “Aha ni ahantu abantu bashobora kurira mbere cyangwa nyuma y’umukino, bakagura imyambaro y’amakipe, cyangwa bakahaguma muri hoteli. Ni igice cyubatswe mu buryo butuma abantu bahura, bagakorera hamwe, kandi bigateza imbere ubukungu.”
Masai yashimiye icyerekezo cya Perezida Kagame ndetse n’ubushake bwo gushora imari mu bikorwa remezo bya siporo, nk’imwe mu nkingi z’uyu mwihariko u Rwanda rugaragaza.
Yagize ati: “Ibi bikorwa bikenera umugambi uhamye. Turashimira Perezida Kagame ku bufasha bwe. Kuba umuntu nka Aliko Dangote yaritabiriye umuhango wo gufungura Zaria Court, ni ikintu gikomeye. Ni ishema rikomeye kandi rihamya inzozi dufite nk’abaharanira iterambere rya Afurika.”
Masai yavuze ko afitanye umubano wihariye na Perezida Kagame, haba mu buzima bwite no mu bikorwa bya siporo. Yagize ati: “Yabaye inshuti n’umujyanama wanjye w’akataraboneka. Ni inshuti y’umuryango wanjye, kandi ndabyishimira cyane. Yadufashije cyane mu guteza imbere siporo mu buryo bwinshi.”
Uretse ubucuti bwabo, yashimye uruhare rwa Perezida Kagame mu gushakira urubyiruko rwa Afurika amahirwe binyuze mu bufatanye n’imikino ya NBA ndetse n’amakipe yo ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Ibyo bikorwa byafashije cyane urubyiruko rwacu. Byatumye dushobora kwakira amarushanwa nk’aya no kubaka urubuga rudashingiye ku mipaka.”
Agaruka ku rugendo rwe bwite, Masai yahaye ubutumwa urubyiruko rwa Afurika, arubwira ko rugomba kurota inzozi nini no kubona siporo nk’urugi rufungura amahirwe menshi.
Yagize ati: “Ntabwo nari umuhanga cyane cyangwa mfite impano nyinshi, kandi sinari mfite amahirwe nk’ayo abana benshi bafite ubu. Ariko Basketball yabaye urubuga rwanjye rwatumye ngera kure.”
Yibukije ko siporo atari iy’abashaka kuba abakinnyi b’umwuga gusa, ahubwo ari inzira yo kugera ku bindi byinshi birimo uburezi, ubuyobozi n’ubucuruzi.
Yagize ati: “Ntabwo ari ngombwa ko ugira amahirwe yo kugera muri NBA. Hari byinshi mu isi ya siporo. Ndashaka ko urubyiruko rubibona, rugashobora no kuba runini kurusha uko nigeze kuba.”
Agaruka ku mpamvu ikomeye imutera umuhate wo gufasha urubyiruko rwa Afurika, Masai yasubiye mu mateka ye, avuga ko ari ho akura imbaraga. Ati: “Hari ababyibagirwa, ariko nanjye nigeze kuba umwe muri aba bana, nitemberera mu mihanda ya Zaria, mu majyaruguru ya Nigeria. Aho ni ho mpora nkura ishyaka. Nakuriye mu bantu benshi bafite impano, bityo nzi ko Afurika ishobora kuba nziza kurushaho.”
Yavuze ko yatewe imbaraga n’abantu nka Dikembe Mutombo, ukoresha ijwi rye kugira ngo afashe abandi abinyujije muri siporo. Yasoje agira ati: “Nkiriho, nzakomeza gukoresha uru rubuga nkoraho kugira ngo nkorere urubyiruko no kubaka ikintu kirushaho kuba kinini.”
Masai Ujiri yavuze ko u Rwanda ruri kuba icyitegererezo mu bikorwaremezo by’imikino muri Afurika
Masai akomeje kugaragaza umuhate udasanzwe mu gushyigikira urubyiruko rwa Afurika
Masai ari mu bagize uruhare rukomeye mu kubaka Zaria Court i Kigali