Ubushakashatsi bwatangajwe mu mwaka wa 2023 mu kinyamakuru cy'ubumenyi n'ubushakashatsi Journal of Medical Internet Research (JMIR) bwagereranyije ko mu Rwanda hari abagabo baryamana n'abandi bagabo bagera ku 18,100 bafite imyaka 18 kuzamura. Ubu bushakashatsi bwari bugamije kugereranya ingano y'iri tsinda hifashishijwe uburyo bwihariye bwo gusesengura amakuru.
Nyuma y'aho, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyakoze ubundi bushakashatsi bugaragara muri raporo yacyo ya 2024/2025 kuri virusi itera SIDA (VIH), indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n'indwara y'umwijima (Hepatite). Ubu bushakashatsi bwagaragaje irindi gereranya, bwerekana ko abagabo baryamana n'abandi bagabo mu Rwanda bashobora kuba bagera ku 29,048.
Iyi mibare yakoreshejwe mu gufasha inzego z'ubuzima gutegura gahunda zo gukumira no kurwanya virusi itera SIDA (VIH), indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no gutegura serivisi z'ubuzima zijyanye n'ibikenewe n'amatsinda ashobora kugira ibyago byinshi byo kwandura.
Iyi mibare n'isesengura byerekana ko mu Rwanda hari abagabo baryamana n'abandi bagabo. Aha ni ho havuka ikibazo kigira kiti: Ese ibi bisobanura ko kirazira yari ishingiye ku muco nyarwanda iri kugenda icika? Cyangwa se ni impinduka z'imibereho n'imyumvire ziri guterwa n'ibihe bishya?
Ese hari n'ibindi bibazo by'ubukungu n'imibereho, nk'ubushomeri mu rubyiruko, bishobora kuba bigira uruhare mu guhindura imyitwarire y'abahitamo iyo nzira?
Mu Rwanda rwo hambere, umuco wari inkingi ikomeye yagengaga imibereho y'abaturage, imibanire yabo ndetse n'uburyo barebaga icyiza n'ikibi. Uwo muco wanyuzwaga cyane cyane mu mivugo, imigani, indirimbo, imigenzo n'inyigisho z'abakuru, aho abakiri bato bigishwaga indangagaciro zagombaga kubayobora mu buzima.
Mu byanditswe n'abashakashatsi ku mateka n'umuco nyarwanda, hagaragazwa ko umuryango nyarwanda wari ufite uburyo bwawo bwo kugena imyitwarire iboneye.
Umuhanga mu mateka n'umuco nyarwanda, Musenyeri Alexis Kagame, ni umwe mu banditse cyane ku muco, ururimi n'amateka by'u Rwanda. Mu nyandiko ze agaragaza ko imyumvire nyarwanda yari ishingiye ku ndangagaciro zirimo kubaha, ubupfura, ubunyangamugayo ndetse n'inshingano umuntu yari afite mu muryango.
Muri uwo muco harimo n'ibyo Abanyarwanda bita kirazira.
Kirazira ni ibintu byafatwaga nk'ibitemewe cyangwa bidakwiye gukorwa, kuko byizerwaga ko bishobora guhungabanya umuryango, agaciro k'umuntu cyangwa imibanire myiza muri sosiyete. Izo kirazira zagiraga uruhare rukomeye mu kurera abantu no kubigisha imbibi z'imyitwarire yagombaga kubahirizwa.
Mu muryango nyarwanda wo hambere, hari ibikorwa byafatwaga nk'ibidakwiriye kuko byabonwaga nk'ibihungabanya icyubahiro cy'umuryango cyangwa indangagaciro zawo. Abana bigishwaga kubaha abakuru, kurinda izina ry'umuryango, kugira isoni n'ubupfura, ndetse no kwirinda ibikorwa byafatwaga nk'ibitesha agaciro umuntu cyangwa umuryango.
Umwe mu basaza baganiriye na InyaRwanda, Nzabandora Aloys, utuye mu Murenge wa Muhanga, yavuze ko mbere yumvaga bidashoboka ko umugabo aryamana n'undi mugabo, kuko byafatwaga nk'amahano.
Yagize ati: "Uretse muri iyi minsi kumva ko umuntu aryamana na mugenzi we bahuje igitsina, ugasanga abantu babifata nk'aho nta cyabaye, mbere no kubitekereza ntibyashobokaga kuko byafatwaga nk'amahano."
Uretse no kuba muri iki gihe hari ibiganiro byinshi ku birebana n'abaryamana bahuje ibitsina, amateka agaragaza ko mu Rwanda rwo hambere umuryango n'indangagaciro zawugengaga byari bifite umwanya ukomeye mu mibereho y'Abanyarwanda.
Mu Rwanda rwo hambere, izina ry'umuryango n'imyitwarire y'abawugize byafatwaga nk'ibintu by'ingenzi. Umushakashatsi Andrea L. Stevenson agaragaza ko, mu biganiro yagiranye n'abakuru bo mu Rwanda, hari abavuze ko iyo umukobwa yasamaga inda atarashyingirwa, byashoboraga gutuma ajyanwa ku kirwa cyo mu Kiyaga cya Kivu nk'igihano cyari kigamije kurinda icyubahiro cy'umuryango.
Nubwo abashakashatsi bagaragaza ko hari impaka ku iyubahirizwa ry'uyu muco n'uburyo wakorwaga, bemeranya ko ari kimwe mu byagaragazaga uko umuryango wahabwaga agaciro.
Abashakashatsi mu mibereho y'abantu barimo Margaret Mead, Clifford Geertz na Anthony Giddens bagaragaza ko umuco atari ikintu gihoraho, ahubwo ugenda uhinduka bitewe n'ibihe, uburezi, ikoranabuhanga, ubukungu n'imikoranire y'ibihugu.
Bagaragaza ko uko abantu barushaho guhura n'ibitekerezo n'imico itandukanye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, amashuri, ingendo n'itangazamakuru, ari na ko hari imyitwarire imwe n'imwe itangira kuganirwaho cyangwa kwakirwa mu buryo butandukanye n'uko yabonwaga mbere.
Mu bihugu byinshi byo ku isi, by'umwihariko mu Burayi no muri Amerika y'Amajyaruguru, habaye impinduka zikomeye mu myumvire ku birebana n'abaryamana bahuje ibitsina.
Ibikorwa byahoze bifatwa nk'ibitemewe mu bice bimwe na bimwe by'izo sosiyete byagiye bitangira kuganirwaho, hanyuma mu bihugu bimwe bihindurirwa amategeko, mu gihe ibindi byakomeje kubifata nk'ibinyuranyije n'umuco cyangwa indangagaciro zabyo.
Nubwo buri kibazo kigira impamvu n'imvano yacyo, abashakashatsi mu by'imibereho y'abantu bagaragaza ko ibibazo by'ubukungu n'imibereho bishobora kugira uruhare ku byemezo abantu bafata mu buzima bwa buri munsi.
Iyo ubushomeri bwiyongereye, ubukene bukarushaho kwiyongera cyangwa abantu bakabura amahirwe yo kwiteza imbere, hari igihe bamwe bahindura uburyo babayeho cyangwa bagafata imyanzuro itandukanye n'iyo bari basanzwe bafite.
Icyakora, ku bijyanye n'abaryamana bahuje ibitsina, nta bushakashatsi buzwi bwakorewe mu Rwanda bugaragaza ko ubushomeri mu rubyiruko ari bwo butera cyangwa busobanura iyo myitwarire. Ahubwo abahanga mu by'imitekerereze n'imibereho y'abantu bagaragaza ko ari ikibazo gifite impamvu nyinshi kandi zitandukanye, ku buryo kidashobora gusobanurwa n'impamvu imwe rukumbi.
Ariko nubwo bimeze bityo, imibare ku bushomeri mu rubyiruko igaragaza ko iki kibazo kidakwiye kwirengagizwa.
Mu Rwanda, urubyiruko ni rwo rwugarijwe cyane n'ubushomeri. Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) yo mu mwaka wa 2025 igaragaza ko ubushomeri mu rubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 na 30 bwari ku kigero cya 14.7%, mu gihe ubushomeri rusange mu gihugu bwari 12.4%.
Iyo raporo igaragaza kandi ko, nubwo hari intambwe yatewe mu kugabanya ubushomeri muri rusange, urubyiruko rugikomeje guhura n'imbogamizi zo kubona akazi.
Iyo uganiriye na bamwe mu rubyiruko rudafite akazi, usanga hari abavuga ko ubuzima bubashyira mu mwanya wo gutekereza gukora akazi ako ari ko kose kabinjiriza amafaranga, igihe kataba kanyuranyije n'amategeko.
Umwe muri bo, Ndamukunda Fred, ufite imyaka 24, yagize ati: "Ikintu icyo ari cyo cyose kitansaba gukora icyaha, kikaba cyanyinjiriza amafaranga, nakora."
Undi witwa Rukundo Aimé, ufite imyaka 22, na we yagize ati: "Ubushomeri buri hanze aha bushobora gutuma umuntu yemera gukora ibintu byinshi, keretse gusa iyo afite amahitamo."
Ku rundi ruhande, raporo ya RBC yo mu mwaka wa 2024/2025 igaragaza ko ubushakashatsi bwakorewe abagabo baryamana n'abandi bagabo bwitabiriwe n'abafite imyaka 18 kuzamura, aho imyaka yo hagati (median age) y'ababwitabiriye yari 25. Ibi byerekana ko igice kinini cy'abitabiriye kiri mu kigero cy'urubyiruko.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko mu Rwanda hari imiryango ikora ku bibazo birebana n'uburenganzira bw'abantu ba LGBTI, ikora ibikorwa birimo ubushakashatsi, ubukangurambaga no gutanga ubufasha butandukanye.
LGBTI ni impine ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga yerekeza ku matsinda y'abantu bafite itandukaniro mu bijyanye n'irangamimerere n'icyerekezo cy'ibyiyumvo cyangwa ikururana rishingiye ku gitsina.
Izi nyuguti zisobanura:
- L (Lesbian): abagore bakururwa n'abandi bagore;
- G (Gay): abagabo bakururwa n'abandi bagabo;
- B (Bisexual): abantu bakururwa n'abagabo n'abagore;
- T (Transgender): abantu bagaragaza cyangwa bumva irangamimerere ritandukanye n'iryanditswe igihe bavukaga;
- I (Intersex): abantu bavuka bafite imiterere y'umubiri cyangwa iy'igitsina itandukanye n'isanzwe iranga umugabo cyangwa umugore.
Iyi mpine ikoreshwa cyane n'imiryango mpuzamahanga ikora ibikorwa bijyanye n'uburenganzira bwa muntu, kurwanya ivangura, gukora ubushakashatsi no gutanga ubufasha ku bantu bo muri ayo matsinda.
Mu Rwanda, umwe mu miryango ikora ubushakashatsi ku mibereho y'abantu ba LGBTI ni Safe Friendly Society (SFS). Raporo yayo igaragaza ko bamwe muri abo bantu bavuga ko bahura n'ibibazo birimo ivangura, guhezwa mu miryango no muri sosiyete, gutinya kugaragaza abo ari bo, kugorwa no kubona serivisi z'ubuzima, ndetse n'ibibazo by'umutekano n'ihohoterwa.
Iyo raporo, yasohotse mu mwaka wa 2025, yasesenguye ibibazo birebana n'imibereho, umutekano, ubuzima, imikoranire n'inzego zitandukanye, ndetse n'ubufasha bahabwa.
Yagaragaje kandi ko bamwe mu bitabiriye ubushakashatsi bavuga ko bahura n'akato n'igitutu cyo guhisha imyirondoro yabo kubera gutinya ingaruka zishobora guturuka ku miryango yabo cyangwa ku bandi bantu.
Ku rwego mpuzamahanga, Global Philanthropy Project (GPP) ikurikirana inkunga zitangwa mu mishinga ijyanye n'uburenganzira bwa LGBTI. Raporo yayo ya 2023–2024 igaragaza ko ku isi hose hatanzwe inkunga igera kuri miliyoni 861.5 z'amadolari ya Amerika muri uru rwego. Icyakora, iyo raporo ntigaragaza umubare w'amafaranga yihariye yageze mu Rwanda.
Ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho y'abantu ba LGBTI mu Rwanda bugaragaza ko hari abantu bahisemo kugaragaza ko bari muri ayo matsinda, nubwo kugeza ubu nta mibare rusange y'igihugu igaragaza umubare wabo nyawo.
Muri ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 499, abenshi bari urubyiruko. Muri bo, 53.9% bari bafite hagati y'imyaka 18 na 25, mu gihe 39.3% bari hagati y'imyaka 26 na 35.
Mu bitabiriye ubushakashatsi harimo abantu biyise Gay, Lesbian na Bisexual, ndetse n'abandi bagaragaza itandukaniro mu bijyanye n'irangamimerere. Ubushakashatsi bugaragaza ko bamwe muri bo bavuga ko bahura n'ibibazo birimo akato, ivangura n'imbogamizi mu nzego zitandukanye z'ubuzima bwa buri munsi.
Ku rundi ruhande, ubushakashatsi butandukanye ku rubyiruko bugaragaza ko ubushomeri n'ubukene bishobora kongera ibyago byo kwishora mu myitwarire ishobora kugira ingaruka ku mibereho y'umuntu.
Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) igaragaza ko kubura akazi mu rubyiruko bishobora gutuma bamwe bahura n'ibibazo birimo kwiheba, kwiheza muri sosiyete no kwishora mu bikorwa bishobora kubagiraho ingaruka mbi.
Ni na ko ubushakashatsi bw'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge n'Ibyaha (UNODC) bugaragaza ko ubushomeri n'ubukene biri mu bintu bishobora kongera ibyago byo kwishora mu biyobyabwenge cyangwa mu bindi bikorwa bishyira urubyiruko mu kaga.
Icyakora, izi raporo zose zigaragaza neza ko nta gihamya ihari yerekana ko ubushomeri ari bwo butera umuntu kuba umwe mu bagize umuryango wa LGBTI. Ahubwo zishimangira ko imyitwarire y'umuntu iterwa n'impamvu nyinshi zifatanyiriza hamwe, bityo ikaba idashobora gusobanurwa n'impamvu imwe rukumbi.
Icyakora, izi raporo ntizivuga ko ubushomeri ari bwo butera umuntu kuba umwe mu bagize umuryango wa LGBTI. Ku bijyanye n'abantu bari muri ayo matsinda mu Rwanda, ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 499 bugaragaza ko abenshi bari urubyiruko, aho 53.9% bari bafite hagati y'imyaka 18 na 25, mu gihe 39.3% bari hagati y'imyaka 26 na 35.
Ibi byerekana ko iki kibazo gikwiye kurebwa mu buryo bwagutse, harebwa uburenganzira bwa muntu, imibereho y'urubyiruko, ubukungu, ubuzima n'impinduka z'umuco, aho kugisobanura hashingiwe ku mpamvu imwe gusa.
Mu muco nyarwanda, hari umugani ugira uti: "Agahugu umuco, akandi uwako." Uyu mugani usobanura ko buri gihugu kigira umuco n'indangagaciro byacyo, bikaba ari byo gishingiraho mu kubaka imibereho y'abaturage bacyo.
Hari n'undi mugani ugira uti: "Agahugu katagira umuco karacika." Ugaragaza ko umuco n'indangagaciro ari inkingi zifatiye runini kubumbatira umuryango n'igihugu.
Muri iki gihe isi irushaho guhuzwa n'ikoranabuhanga, ubuhahirane n'urujya n'uruza rw'abantu, ibintu bituma ibitekerezo n'imico bitembera byihuse kurusha uko byari bisanzwe. Ibi bituma hari indangagaciro zimwe zikomeza kubumbatirwa, mu gihe izindi zigenda zihinduka cyangwa zikaganirwaho mu buryo bushya.
Ku rundi ruhande, inzobere mu mibereho y'abantu zigaragaza ko impinduka z'umuco ari inzira isanzwe ibaho muri sosiyete zose. Icyakora, zishimangira ko impaka zishingiye ku muco, ubuzima, uburenganzira bwa muntu n'amategeko zikwiye gukorwa hashingiwe ku bushakashatsi bwizewe, amakuru y'ukuri ndetse no kubahana hagati y'abafite ibitekerezo bitandukanye.
Ku bijyanye n'ubushomeri, raporo zitandukanye zerekana ko gukomeza guhanga imirimo, kongera amahirwe y'urubyiruko no guteza imbere ubukungu ari bimwe mu bisubizo by'ingenzi bishobora gufasha urubyiruko kubaho neza no kugabanya ingaruka zituruka ku bukene n'ibura ry'akazi.
Muri rusange, ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko umuco, uburezi, ubuzima, ubukungu, amategeko n'imiterere ya sosiyete ari bimwe mu bintu bigira uruhare mu mibereho y'abaturage. Icyakora, nta bushakashatsi bwizewe buragaragaza ko hari impamvu imwe rukumbi yasobanura imyitwarire y'abantu ku birebana n'ikururana rishingiye ku gitsina cyangwa irangamimerere.
