Ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwipimisha Virusi itera SIDA bukomeje gukorwa mu Rwanda, hagamijwe gufasha abantu kumenya uko bahagaze no gufata ingamba zo kwirinda.
Nubwo serivisi zo kwipimisha zitangwa mu buryo bworoshye kandi bwubahiriza ibanga, hari bamwe mu basore bavuga ko bakigorwa no gufata icyemezo cyo kujya kwipimisha.
Bamwe mu baganiriye na InyaRwanda bavuga ko akenshi biterwa n'ubwoba bwo kwakira ibisubizo, abandi bakavuga ko impungenge zo gutekereza uko ubuzima bwabo bwahinduka ziruta kumenya uko bahagaze.
Habiyambere Gerard, umusore w'imyaka 26, avuga ko amaze amezi menshi asubika kwipimisha kubera gutinya ko ashobora gusanga yaranduye. Yagize ati: "Maze igihe ntekereza kujya kwipimisha, ariko nkagira ubwoba kubera ko nikeka, ngahitamo kubireka."
Undi musore witwa Tuyishime Patrick avuga ko atinya kujya kwipimisha kuko azi ibyo yakoze, ku buryo yumva yajyayo ari uko arembye. Ati: "Sinajya kwa muganga kwipimisha keretse banjyanye ndi indembe, kuko ibyo umuntu aba yarakoze bituma yikeka."
Ku rundi ruhande, Kayishema Anastase avuga ko aho kujya kwipimisha ngo amenye uko ahagaze, yabaho atabizi kuko yumva ari byo byamworohera.
Ati: "Kumenya ukuri mbona ari byo bibi kurusha guhora utekereza ko ushobora kuba ubana na Virusi itera SIDA. Njye maze imyaka 13 ntarajya kwipimisha, kandi sinzajyayo keretse banteruye."
Benshi mu bakomeje kuganira n'umunyamakuru wa InyaRwanda, barimo n'abakobwa, bavuze ko n'iyo wabaha amafaranga ngo bajye kwipimisha bamenye uko bahagaze, batabyemera.
Umukobwa twise Uwitonze, utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati: "Njye n'iyo wampa amafaranga ngo njye kwipimisha, sinajyayo. Biriya bintu biteye ubwoba. Tekereza nsanze naranduye, nabigenza nte kandi ubu meze neza? Sinshaka kwiteza icyo kibazo."
Nubwo bamwe mu basore n'abakobwa bakomeje gutinya kwipimisha, mu kiganiro Dr Ikuzo Basile, wahoze ayobora Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA muri RBC, yigeze gutanga, yavuze ko kwipimisha Virusi itera SIDA ari yo ntambwe ya mbere mu kwirinda iki cyorezo.
Dr Ikuzo yavuze ko iyo urubyiruko rutabashije kwipimisha biba ari imbogamizi, kuko bishobora gutuma rukwirakwiza Virusi itera SIDA rutabizi. Yagaragaje ko umuntu ashobora kuba ayifite ariko atabizi kubera ko atigeze yipimisha.
Inzego z'ubuzima zirimo Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) zisobanura ko kwipimisha Virusi itera SIDA ari intambwe ya mbere yo kumenya uko umuntu ahagaze hakiri kare.
Abahanga mu buzima bavuga ko iyo umuntu amenye ko afite Virusi itera SIDA, ashobora kubona ubujyanama, gutangira imiti igabanya ubukana bwa virusi ku gihe no gukomeza kubaho neza.
Kwipimisha kandi bifasha gufata ingamba zo kwirinda kwanduza abandi, mu gihe serivisi zo kwipimisha zikomeje gutangwa mu buryo bw'ibanga kandi ziboneka ku bantu bose.
Nubwo inzego z'ubuzima nka RBC zikomeje gusobanura akamaro ko kwipimisha Virusi itera SIDA, ubuhamya bw'aba basore bugaragaza ko ikibazo atari ukutamenya akamaro ko kwipimisha gusa. Bamwe mu rubyiruko bazi neza ko kwipimisha bifasha kumenya uko bahagaze no kubona ubufasha hakiri kare, ariko ikibazo gikomeye kikaba ubushake buke bwo gufata icyemezo cyo kujya kwipimisha.
Mu isesengura, ibi bigaragaza ko hakenewe imbaraga zirenze ubukangurambaga busanzwe bwo kubwira abantu gusa ko bagomba kwipimisha. Iyo umuntu avuga ko atazipimisha keretse ageze ku burwayi bukomeye, bishobora kuba ikimenyetso cy'uko hakiri ikibazo cy'ubwoba, ipfunwe n'imyumvire ikwiye guhinduka.
Kuba hari bamwe mu rubyiruko, yaba abahungu cyangwa abakobwa, batinya kwipimisha bishobora gutuma abantu babana na Virusi itera SIDA batabizi, bikadindiza kubona ubufasha hakiri kare ndetse bikongera ibyago byo gukomeza gukwirakwiza ubwandu batabigambiriye.
Ibi bigaragaza ko hakenewe imbaraga zo gukemura ikibazo cy'imyumvire, ubwoba n'ipfunwe bikomeje gutuma bamwe banga kumenya uko bahagaze, aho kuba ikibazo cyo kutamenya gusa akamaro ko kwipimisha.
Mu gihe raporo iherutse y'Ubushakashatsi ku Buzima n'Imibereho by'Abaturage mu Rwanda (RDHS 2025) igaragaza ko 2.2% by'abafite imyaka 15 kugeza kuri 49 babana na Virusi itera SIDA, nubwo imibare y'ubwandu igenda igabanuka, ubuhamya butangwa n'abaturage bugaragaza ko hakiri ikibazo cyo gutinya kwipimisha no kumenya uko abantu bose bahagaze.
