Ni iki cyatumye The Ben atakagiza Diamond akamwita igitabo asoma buri munsi?

Imyidagaduro - 30/10/2026 12:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Ni iki cyatumye The Ben atakagiza Diamond akamwita igitabo asoma buri munsi?

The Ben yavuze ko Diamond ari igitabo ahora asoma kandi ko amwigiraho byinshi ndetse asaba abantu bose kwigira kuri Diamond ndetse no kumuha agaciro gakwiye kuko ari umuntu ukora ibintu bidasanzwe.

The Ben yabigarutseho mu kugaragaza ko Diamond Platnumz atari umuhanzi usanzwe, ahubwo ko ari umuntu ufite byinshi abandi bahanzi bakwigiraho, haba mu guhanga ibihangano, kubaka izina, gushaka amasoko mashya no gucunga umwuga w'umuziki.

Aba hanzi bari bahuriye mu kiganiro n'abanyamakuru i Kampala, aho aba bombi bagiye guhurira mu gitaramo gikomeye cya Comedy Store kiba kuri uyu wa Gatanu, kikaba cyaratumiwemo abandi bahanzi batandukanye bo muri Uganda ndetse n'abanyarwenya batandukanye.

Yagize ati: “Sinzi niba ajya ashimwa nk'uko bikwiye [Diamond Platnumz], kuko ni nk'igitabo kuri twe nk'abahanzi. Ni igitabo njye nsoma buri munsi ngo ambere icyitegererezo.”

N’ubwo basanzwe bafitanye umubano udasanzwe, aya magambo ya The Ben arenze umubano wabo ahubwo hari izindi nyungu ategereje kuri Diamond Pltanumz zishobora kubyara inyungu.

Diamond yemeje ko hari indirimbo afitanye na The Ben izaba ikurikira “Why” baheruka gukorana mu mwaka wa 2021, bivuze ko kuba ari kumuryoshyaryoshya bishoboka ko ari ukugira ngo yihute kandi azayishyiremo imbaraga zose.

Ikindi gishobora kuba cyabayeho kugira ngo The Ben amurate, ku itariki ya 01/01/2027, The Ben azakorera igitaramo muri BK Arena, bikaba bishoboka ko yaba yatangiye kumuryoshyaryoshya ngo arebe ko yazitabira iki gitaramo kuko buri mwaka ahora azana udushya.

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika. Yavukiye i Tandale, mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, ku wa 2 Ukwakira 1989. 

Urugendo rwe rw'umuziki rwatangiye mu buryo butari bworoshye. Mu kiganiro yagiranye na GRAMMY.com mu 2020, yavuze ko yakuriye mu buzima butari bworoshye, ndetse ko hari igihe nyina yamuhaye impeta ya zahabu akayigurisha kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura igihe cyo gukorera muri studio.

Yatangiye gukurikirana umuziki mu buryo bufatika mu 2006, ariko intambwe ikomeye yayiteye mu 2009 ubwo indirimbo ze zatangiraga kumenyekana. Mu 2010, indirimbo Kamwambie yamuhesheje kwamamara cyane, inamufasha kwinjira mu bahanzi bari bafite izina rikomeye muri Tanzania.

Nyuma y'iyo ndirimbo, yakomeje gushyira hanze ibihangano byakunzwe birimo Mbagala, Number One, Nana, Marry You, Jeje, Waah n'izindi.

Yagiye akorana n'abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo Davido, P-Square, Ne-Yo, Rick Ross, Omarion, Tiwa Savage na Alicia Keys, ibyo bikamufasha kwagura umuziki we ukagera ku bantu benshi hirya no hino ku Isi.

Mu 2014, yabaye umuhanzi wa mbere wo muri Tanzania wegukanye ibihembo birindwi muri Tanzania Music Awards mu mateka y'ibyo bihembo, ndetse anatoranywa mu bihembo bya BET mu cyiciro cy'abahanzi beza bo muri Afurika.

The Ben yavuze ko Diamond ari igitabo ahora asoma buri munsi

REBA IKIGANIRO KIGARUKA KURI THE BEN NA DIAMOND



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...