Ni ihumure ry’umuntu wese wihebye – Tessy Rwema ku ndirimbo ye ya kabiri yise “Kanani” - VIDEO

Imyidagaduro - 25/03/2026 4:36 PM
Share:
Ni ihumure ry’umuntu wese wihebye – Tessy Rwema ku ndirimbo ye ya kabiri yise “Kanani” - VIDEO

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tessy Rwema yashyize hanze indirimbo nshya yise “Kanani”, yuje ubutumwa bw’ihumure ku bantu bose bafite imitima yihebye n’abari mu bihe bikomeye.

Iyi ndirimbo ye nshya "Kanani" igamije guhumuriza no gukomeza abantu, abibutsa ko nubwo banyura mu bibazo, Imana iba ibumva kandi ibafiteho umugambi mwiza.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yagize ati: “Iyi ndirimbo ni ihumure ry’umuntu wese ufite umutima wihebye. Akomere amarira ye, Imana yarayumvise. Nubwo bigoye, ariko Kanani iri imbere gato.”

Tessy Rwema akomeje kwigaragaza nk’umuhanzikazi ufite ubutumwa bwimbitse n’icyerekezo gihamye. Indirimbo ye nshya “Kanani” ije ikurikira "NZA" yamwinjije byeruye mu muziki wa Gospel.

Tessy Rwema ni umuririmbyi muri Korali Sion ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Jenda, mu Karere ka Nyabihu. Ni umuramyi watangiye kuririmba akiri muto cyane, aho yakuze afite umutima wo gukorera Imana binyuze mu muziki.

Yatangiye kuririmba afite imyaka irindwi. Ashimangira ko intego ye atari ugushaka izina n'icyubahiro, ahubwo ari ugufasha imitima ya benshi. Ati: “Nifuza ko umuziki wanjye ugera kure, ukagera ku bantu benshi, bakamenya icyo Imana iri kubabwira inyuze muri njye.”

Tessy Rwema; amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

REBA INDIRIMBO NSHYA "KANANI" YA TESSY RWEMA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...