Bull Dogg witegura gushyira hanze Album iri mu mujyo wo
kwizihiza imyaka isaga 15 amaze mu muziki mbere yaho gato yabanje gushyira
hanze indirimbo yakoranye na Juno Kizigenza.
Mu kiganiro na InyaRwanda yatangiye asobanura inkuru y’iyi
ndirimbo yise ‘Puta’.
Ati "Ntabwo ari ukuvuga ngo ni runaka, ni inkuru y’indirimbo
twatekereje ko twayihuza gutyo."
Asobanura ariko ko hari aho bihuriye n’ubuzima busanzwe.
Ati "Ni ibintu bishobora kuba biri mu buzima busanzwe bw’abantu
bamwe hano, duhita tubihuza gutyo nyine."
Yongeraho ati "Ubutumwa burimo twavuze ku bakobwa runaka bibereyeho mu buryo runaka."
Agaruka ku kongera guhurira mu ndirimbo na Juno Kizigenza
umusore ukiri muto mu myaka ariko umaze kugwiza ibigwi mu muziki.
Ati "Juno Kizigenza asanzwe ari umuntu w’inshuti yanjye
kuko si indirimbo ya mbere dukoranye si n'iya kabiri, tumaze gukorana indirimbo
nyinshi."
Agaruka ku buryo kuri iyi nshuro byagenze ngo yisanze ari
gukorana na Juno Kizigenza.
Ati "Hagati aho rero igitekerezo cy’indirimbo cyazanwe na
Producer Prince Kizz, tumaze kuririmbamo dutekereza ko twashaka umuntu
wadufasha."
Agaragaza ko bahise batekereza kuri Juno Kizigenza na we
abyakira neza
Ati "Dutekereza kuri Juno kuko ni umuririmbyi mwiza muri
iki gihe kandi n’inshuti yanjye."
Agaruka ku nkumi igezweho mu bagaragara mu ndirimbo bazwi nkaba-video vixen.Uyu mukobwa witwa Teta Kumba warushijeho guha igisobanura indirimbo ‘Puta’ mu buryo bw’amashusho.
Bull Dogg yavuze ko yarasanzwe amuzi bajya gukora ‘Puta’
bakaba ari we bakoresha kandi babona yarakoze akazi keza.
Bull Dogg yasobanuye ko ‘Puta’ itari mu ndirimbo zigize Album yitegura gushyira hanze bitarenze uyu mwaka ndetse ateganya ko bishobora kutarenza Ukwakira 2024.
KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BULL DOGG
">
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA 'PUTA' YA BULL DOGG NA JUNO KIZIGENZA
Bull Dogg yagarutse ku kuba 'Puta' ari indirimbo igaruka ku biriho mu buzima
Bull Dogg yashimiye uruhare rwa Teta Kumba mu ndirimbo nshya yashyize hanze
Bull Dogg yagaragaje ko impano ya Juno Kizigenza yihariye ariko umubano basanzwe bafitanye warushijeho kwihutisha akazi
Prince Kiiiz ni we mvano y'indirimbo nshya ya Bull Dogg na Juno Kizigenza akaba ari na we wayitunganije mu buryo bw'amajwi