Ni igitangaza! Inkuru y’umukecuru wakoresheje 'grenade' nk’inyundo imyaka 20 atabizi

Imyidagaduro - 27/06/2026 5:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Ni igitangaza! Inkuru y’umukecuru wakoresheje 'grenade' nk’inyundo imyaka 20 atabizi

Mu mwaka wa 2024, mu gace ka Xiangyang ko mu ntara ya Hubei mu Bushinwa, habaye inkuru yateye benshi ubwoba n’igitangaza icyarimwe, ubwo inzego z’umutekano zasangaga igisasu cy’intambara (grenade) mu rugo rw’umukecuru w’imyaka 90 witwa Qin, cyari kimaze imyaka igera kuri 20 gikoreshwa mu mirimo ya buri munsi atazi ko ari igikoresho gishobora guteza impanuka ikomeye.

Iyi nkuru yatangiye mu myaka ya 2004, ubwo uyu mukecuru yari ari mu murima we. Yaje kubona ikintu kimeze nk’icyuma gito, gikomeye kandi kiremereye, ariko kitagaragaza neza icyo ari cyo.

Aho kugishyikiriza inzego zibishinzwe cyangwa kukijugunya, yagitwaye ajya kukibika mu rugo, agifata nk’igikoresho cyoroshye cyamufasha mu mirimo yo mu rugo.

The Sun yanditse ko mu gihe cy’imyaka igera kuri 20, uyu mukecuru yakoresheje icyo kintu nk’inyundo isanzwe. Yagikubitagaho imbuto zikomeye (nuts), agikoreshamo gusya no kumenagura ibirungo nka red pepper, no gukubita imisumari mu bikoresho byo mu nzu ye.

Kuri we, icyo kintu cyari igikoresho gisanzwe cyoroshye mu mirimo ya buri munsi, atazi ko ashobora kuba ari gukoresha igisasu gishobora guturika igihe icyo ari cyo cyose.


Icyo kintu cyaje kuvumburwa ku itariki ya 23 Kamena 2024, ubwo abakozi bari bari gusenya inzu ye ishaje babonye icyo cyuma giteye inkeke. Kubera amakenga, bahise bahamagara polisi. Inzobere mu bijyanye no guturitsa ibisasu zahise zihagera, zigenzura icyo kintu, zisanga ari Type 67 hand grenade, igisasu gito ariko gishobora guteza ibihombo bikomeye iyo gituritse.

Nyuma yo kugisuzuma neza, inzobere za gisirikare n’abashinzwe umutekano bahise bakikuraho mu buryo bwitondewe cyane, nta guturika kwabayeho kandi nta muntu wakomeretse. Ibi byafatwaga nk’igitangaza, urebye ko icyo gisasu cyari kimaze igihe kinini gikoreshwa mu buryo butari bwo.

Polisi y’aho yaje gutangaza ko icyo gisasu cyari gishaje ariko kigifite ubushobozi bwo guteza impanuka ikomeye, igasaba abaturage bose kujya bitondera ibintu badasanzwe babona, cyane cyane ibyuma cyangwa ibikoresho batamenye inkomoko yabyo, bakabishyikiriza inzego z’umutekano aho kubikoresha cyangwa kubijyana mu ngo zabo.

Iyi nkuru yasize isomo rikomeye ku baturage, ko rimwe na rimwe ibintu bisa nk’ibisanzwe bishobora kuba bifite akaga gakomeye kihishemo, kandi ko amakenga, ubumenyi no kubaza inzego zibishinzwe bishobora kurokora ubuzima bw’abantu benshi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...